Umuhanzi Papa Emile yapfushije umugore

Emile Nzeyimana uzwi nka Papa Emile, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rw’umugore we Ineza Parfine.

Papa Emile n'umugore we Ineza Parfine bari basigaye batuye muri Kenya
Papa Emile n’umugore we Ineza Parfine bari basigaye batuye muri Kenya

Uyu mugabo usanzwe uzwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo, amakuru y’urupfu rw’umugore we yamenyekanye ku wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023.

Umugore wa Papa Emile yitabye Imana azize uburwayi aguye muri Kenya aho we n’umuryango we bari barimukiye, dore ko ari ho Papa Emile yari asigaye akorera ibijyanye no gutunganya umuziki.

Ineza Parfine witabye Imana, asize abana batanu.

Papa Emile ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, akaba n’umwe mu bazitunganya (Producer). Yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo zihimbaza Imana nka ‘Mbayeho’, ‘Guhinduka birashoboka’, ‘Uri amaso yanjye’ n’izindi nyinshi.

Papa Emile amaze gushyira hanze albums zitandukanye, zirimo iyitwa ‘Mbayeho’, ‘Muvuzuko’, ‘Izabikora’, ‘Ubuzima bwiza’, ‘Hakuna akujuae’ ndetse na ‘what a shock’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyihangane.Ni agahinda gakomeye gupfusha uwo mwasezeranye ko muzabana akaramata.Umugore n’umugabo baba bameze nk’umubili umwe (one flesh).Gusa tujye twibuka ko abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza izabazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga ahantu henshi.It is a matter of time.

gisagara yanditse ku itariki ya: 22-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka