Gatsibo: Abana b’inshuke bari baburiwe irengero babonetse

Kuva ku munsi w’ejo mu karere ka Gatsibo hakomeje kuvugwa inkuru y’abana batatu baburiwe irengero. Ni inkuru yari yakuye imitima benshi kumva abana batatu bari mu kigero kimwe kandi b’abakobwa, babuze bava ku ishuli. Inkuru nziza kuri ubu, ni uko abo bana babonetse ndetse bagasubizwa mu miryango yabo.

Nyuma yo kuboneka, abana bashyikirijwe ababyeyi babo
Nyuma yo kuboneka, abana bashyikirijwe ababyeyi babo

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko aba bana basanzwe mu karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi, mu kagali ka Karambi, mu mudugudu wa Gafunzo, bakaba bari bakuwe mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rwimbogo akagali ka nyagatete mu mudugudu wa Gashenyi.

Aya makuru akomeza avuga ko abo bana bari batwawe n’undi mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12 na 13.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyabimuteye, cyakora iperereza ryo rirakomeje.

Ibintu nk’ibi iyo bibaye, bikangura abo bireba kuko bigaragaza icyuho cyiri mu gucunga umutekano w’abana yaba igihe bajya cyangwa se bava ku ishuli, yewe n’igihe bari mu rugo.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo GASANA Richard, yatangarije Kigali Today ko kubona aba bana ari inkuru ishimishije kandi iruhuye imitima ya benshi yaba ababyeyi b’aba bana, abaturanyi babo ndetse n’ubuyobozi muri rusange.

Yunzemo anasaba ababyeyi kugira ibyo bitwararika: “Ababyeyi bakwiye kwita cyane ku bana babo by’umwihariko nk’abakiri bato, mu gihe cyo kujya cyangwa kuva ku ishuli bakabajyana kandi bakajya no kubacyura. Turateganya kandi no kugirana inama n’abarezi b’aba bana aho biga mu marerero ibi bakabyitaho, ku buryo umwana ava ku ishuli ari uko haje umubyeyi we kumutwara cyangwa se undi muntu ababyeyi batumye kandi byamenyeshejwe abarezi b’abana”.

Uretse ibi kandi hari n’ubundi butumwa bwagenewe ababyeyi nk’uko Mayor Richard akomeza abivuga.

“Ababyeyi bagomba kuzirikana ko gutangira amakuru ku gihe ari ingenzi. Turabasaba kujya batanga amakuru bihuse mu gihe babonye ikintu kidasanzwe aho batuye, Nk’iyi nkuru y’aba bana twayimenyeshejwe dutinze kandi ababyeyi bo babimenye kare. Buri wese abe ijisho rya mugenzi we ndetse n’abana barusheho kwitabwaho kandi n’ikibaye cyose bihutire gutanga amakuru kuko bifasha mu gukurikirana ikibazo no kugikemura”.

Biravugwa ko nyuma yo kugeza aba bana mu miryango yabo, bajyanywe kwa muganga kugira ngo basuzumwe bihagije, ngo harebwe uko ubuzima bwabo bumeze nyuma y’iminsi hafi 2 baburiwe irengero.

Amakuru yisumbuyeho tuzakomeza kuyabakurikiranira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka