Imbogamizi mu muziki zatumye Lil G ashinga studio
Serivisi mbi, avuga ko zirimo gutunganyirizwa nabi indirimbo no kuzitindana, zatumye umuhanzi Lil G ashinga iye studio.
Aganira na Kigalitoday yagize ati “Abatunganya indirimbo (producers) hari ukuntu bakoraga; imvugo y’ubu bavuga kogosha; baguhaga gahunda nka saa munani z’amanywa ukageza nka saa moya z’ijoro ugitegereje, na terefoni ye itariho utazi niba uri bukore, ariko njyewe ntabwo byanciye intege; buriya ndi umuntu ugira umuhate, cyane ko mbanzi umugati ntegereje...”
Yakomeje ati “Gutinzwa, guhobagizwa nyine ugasanga nk’indirimbo imaze nk’amezi nk’ane muri studio, ni yo mpamvu burya nyuma yaho naje kugira indoto yo kugira studio yanjye.”
Lil G aha yatanze urugero rw’indirimbo ye yakoranye na Mani Martin bise “Akagendo” ngo bakaba baramaze amezi ane yose bategereje kuyihabwa.
Yongeyeho ati “Ibyo ni byo byandakaje bituma uwo munsi ntaha mfashe icyemezo cyo kwikorera studio.”
Mu gihe yagize izo nzozi muri 2010, muri uyu mwaka ni bwo abigezeho ashinga studio ye yise “Round Music” ikorera Kimihurura mu Rugando.
Lil G avuga ko yikurikiranira iyi studio ikorwamo na Producer Junior Multisystem kugira ngo hatazagira umuhanzi urangaranwa nk’uko na we byagiye bimubaho mu yandi mastudio.
Umuhanzi Lil G, umaze kubaka izina mu Rwanda, avuga ko kandi afasha abahanzi bakorera indirimbo zabo muri "Round Music" kuzimenyekanisha kuko ngo yumva biri mu nshingano ze.
Zimwe mu ndirimbo zakorewemo zizwi harimo nka “Vuba Vubaa” ya All Stars (yahuje abahanzi bazwi benshi), “Rihanna” ya Urban Boys, “Birarangiye” ya Dream Boys n’izindi.
Yasoje abwira abahanzi bakizamuka baba bari guhura n’ibibazo n’imbogamizi zinyuranye ko batagomba gucika intege kuko ngo "Nta mvura idahita."
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ICYO GITEKEREZO LIl G YAGIZE NICYIZA ARIKO NDIBAZA NTI.BURIMUHANZI WESE NAGIRA ICYO GITEKEREZO AGASHINGA STUDIO BIZAGENDA BITE.NIGUTE MUZABONA INYUNGU? ESE MUZABONA PRODUC BAHAGIJE NTAWAMENYA?COURAGE
Ibyo avuga ni ukuri gusa njye ndi kwibaza,ese we iwe muri round music nta kurangarana abhanzi bihaba?nanjye mfite iyo dream kbsa.