Wizkid yasubije Davido wiyise umuyobozi w’injyana ya Afrobeats

Ni kenshi muri muzika humvikana ihangana ry’abahanzi, bakora injyana zirimo Hip-Hop, Afrobeats n’izindi. Impamvu ni uko buri muhanzi ukora injyana runaka aba yumva arusha bagenzi be.

Mu Rwanda mu myaka ishize, abahanzi nka Kamichi, Uncle Austin, Mico The Best, na Senderi, buri wese yagiye yiyita umwami wa Afrobeats mu Rwanda, gusa buri wese usanga agira abantu bamukunda ndetse buri wese akagira abafana be.

Hashize iminsi mike umuhanzi wo muri Nigeria, Davido na we yumvikanye yitaka ndetse biteza imvururu mu bahanzi.

Wizkid (ufite indangururamajwi) yabwiye Davido ko iyo atagira umuryango ukize yavukiyemo nta wari kumumenya
Wizkid (ufite indangururamajwi) yabwiye Davido ko iyo atagira umuryango ukize yavukiyemo nta wari kumumenya

Davido ukunzwe n’abatari bake, yavuze ko ari we muyobozi w’injyana ya Afrobeats, ubwo yari mu kiganiro kuri Billboard.

Ibi byateje urunturuntu hagati y’abahanzi bagenzi be ndetse n’abafana ubwabo, aho bamusabye kutishyira hejuru kuko atari we wa mbere ndetse akaba atari n’uwa nyuma ukoze iyi njyana.

Wizkid, umwe mu bakora iyi njyana, ndetse akaba na we yubashywe cyane, mu gusubiza Davido yamwibukije ko iyo atagira umuryango ukize yavukiyemo, nta muntu n’umwe wari kuba amuzi.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio yo muri Nigeria yitwa 96.9 Cool FM, WizKid yagize ati: “Injyana iyo ari yo yose ntigira nyirayo, ahubwo habaho kugira amahirwe n’igihe cyawe cyo kwaka.”

Akenshi iyo umuhanzi akoze ibisa nk’ibyo Davido yakoze muri muzika, cyangwa se yavuze ikintu cyatuma Isi yose imuvugaho, aba ari guteguza igitaramo agiye gukora, cyangwa Alubumu nshya agiye gusohora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka