Urisanga mu ndirimbo ya Tom Close niba waragize igikomere

Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yahimbye indirimbo yise “Igikomere” ivuga ku bikomere abantu bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Tom Close arashyira hanze indirimbo yitwa "Igikomere"
Tom Close arashyira hanze indirimbo yitwa "Igikomere"

Biteganyijwe ko iyo ndirimbo ayishyira hanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Gicurasi 2017.

Tom Close avuga ko “Igikomere” yayikoranye n’umuraperi wo mu Rwanda, Bull Dogg.

Agira ati “Nayise gutyo bitewe n’inkuru irimo. Ni ibintu bisanzwe ariko bibabaje. Abantu benshi bagira ibikomere. Iravuga ku bintu bibabaje biba byarabaye ku muntu wese.”

Akomeza avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo nayo azahita atangira gukorwaho vuba. Ahamya ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena izajya ahagaragara.

Tom Close ashyize hanze indirimbo “Igikomere” nyuma y’iyo yise “Ferrari”. Izaba iri ku muzingo wa karindwi w’indirimbo ze arimo gutegura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka