Umuhanzi Davido yiyemeje kurega abamwanditseho ibinyoma

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, David Adedeji Adeleke, uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Davido, uririmba mu njyana ya ‘Afrobeat’ ndetse umaze kwegukana ibihembo bya ‘Grammy Awards’ inshuro eshatu, yavuze ko agiye kurega abamwandtseho inkuru y’ikinyoma cy’uko yatawe muri yombi ari muri Kenya ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Davido agiye kurega ikinyamakuru cyo muri Kenya
Davido agiye kurega ikinyamakuru cyo muri Kenya

Ikinyamakuru Sky News cyatangaje ko uwo muhanzi w’imyaka 31 y’amavuko, yanditse ku rubuga X ko yahamagawe n’abantu benshi cyane nyuma y’uko iyo nkuru itangajwe ivuga ko yafunzwe biturutse ku kuba hari ibiyobyabwenge bya ‘Cocaine’ byasanzwe mu ndege ye (private jet).

Yagize ati “Njyewe ndabona guhimba ibyo birego ku bintu bigize ibyaha mpuzamahanga, ari ibintu byakozwe nta gutekereza kubayeho, tutitaye no kuba hari ku munsi wo kubeshya ’April Fools’ (tariki 1 Mata). Umunyamategeko wanjye arimo arashaka inzira y’amategeko yo kurega ibitangazamakuru byazanye aya makuru ayobya.”

Uwo muhanzi yongeyeho ko iyo nkuru yose itari ukuri ndetse ko ubu yamaze gusubira iwabo muri Nigeria nyuma yo kurangiza ibitaramo yari yajemo muri Uganda no muri Kenya.

Ku rubuga X Davido yakomeje agira ati “Sinigeze ntabwa muri yombi n’uwo ari we wese, mu gihugu icyo ari cyo cyose no ku cyaha icyo ari cyose ku Isi. Haba iwacu muri Nigeria, iwacu muri Amerika cyangwa se haba n’ahandi mu bihugu amagana nagize iwacu binyuze mu mwuga wanjye”.

Iyo nkuru y’ikinyoma yabanje gutangazwa n’ikinyamakuru cyitwa K24 TV cyo muri Kenya, nyuma ihita ikwirakwira no mu bindi.

Inkuru banditse kuri Davido ngo yari ikinyoma
Inkuru banditse kuri Davido ngo yari ikinyoma

Urwego rushinzwe kugenza ibyaha muri Kenya (Directorate of Criminal Investigations ‘DCI’), rwahise rukurikirana, nyuma rutangaza ku rubuga rwa X ko iyo nkuru ya K24TV itari ukuri ko ari ibinyoma (Fake News).

Sky News yatangaje ko iyo nkuru yahise isibwa ku rubuga rwa K24 TV ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zayo, kandi ntacyo yigeze itangaza nyuma y’uko Davido avuze ko ashaka kuyirega.

Umuhanzi Davido afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya ‘Afrobeat’ mu kinyejana cya 21, kimwe na Burna Boy ndetse na Wizkid.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka