“The Bright Five Singers” bazamurika Album ya mbere ku cyumweru

Itsinda ry’abasore b’Abanyarwanda batanu bazwi ku izina “The Bright Five Singers” rikomeje kwitegura igitaramo cyo kumurika alubumu ya mbere y’indirimbo zabo.

Iki gitaramo kizaba ku cyumweru
Iki gitaramo kizaba ku cyumweru

Biteganijwe ko icyo gitaramo kizabera muri Serena Hotel, ku cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2017, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iraguha Alain Marius, uhagarariye iryo tsinda avuga ko imyiteguro y’icyo gitaramo igeze kure.

Agira ati “Indirimbo zose twamaze kuzinyuramo, ubu igisigaye ni bike naho ibijyanye na no gutegura igitaramo byo rwose turi gushyira utudomo kuri za ’i’ (Les points sur les I).”

Aba basore bazamurika Album banizihiza isabukuru y'imyaka ibiri ishize bishyize hamwe
Aba basore bazamurika Album banizihiza isabukuru y’imyaka ibiri ishize bishyize hamwe

Akomeza avuga ko muri icyo gitaramo bazakorana n’itsinda ry’abacuranzi (Band), ibintu batari bamenyereweho.

Babanje gutondwa no gukora n’iryo tsinda kuko “si kenshi usanga muri Kiliziya Gatolika bakoresha ibyuma nk’ibya band. Kubihuza n’amajwi rero ni cyo cyabanje kugorana ariko uko basubiramo indirimbo bigenda bijyamo.”

Akomeza avuga ko abakunzi babo bashonje bahishiwe kuko bazabona ibyo batarigera babona kuri “The Bright Five Singers”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ooh mbega byiza kungera kubona pacis agaragaza ubuhanga bwihariye Rugira yamuhaye mugucuranga piano.

samuela yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

mfite ibyishimo byishi nterwa naba basore!nabigiyeho byishi mugihe twamaranye muri campus !ndabifuriza kuguma gutera imbere.nkuko umubyeyi ashimishwa niterambere ryabana be.ndabakunda cyane.

alias yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka