Sinibwira ko nzongera kubona urukundo nk’urwo nakundanye na Gerard Piqué – Shakira

Umuhanzikazi Shakira Isabel Mebarak Ripoll, ukomoka muri Colombia wamenyekanye nka Shakira muri muzika, yatangaje ko nyuma yo gutandukana na Gerard Piqué, atizeye ko azabona urukundo nk’urwo bakundanye.

Mu 2022 nibwo Piqué wahize ari myugariro w’ikipe ya FC Barcelone na Shakira bafashe umwanzuro wo gutandukana nyuma y’imyaka 12 bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo, bitewe n’ibibazo byo gucana inyuma n’ubwumvikane bucye.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 47 y’amavuko yatandukanye n’uyu wahoze ari rurangiranwa mu mupira w’amagaru batanye bafitanye abana babiri b’abahungu aribo Milan w’imyaka 11, na Sasha w’imyaka icyenda.

Mu 2010 ubwo Shakira yaririmbaga mu muhango ufungura imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo, nibwo yamenyanye na Piqué baztangira gukundana agera n’aho yimukira muri Espagne ndetse baza no gukora ubukwe.

Shakira witegura gushyira album ya karindwi hanze, ubwo yaganiraga na Zane Lowe wa Apple Music 1, ku bijyanye nicyo asigaye ashyira imbere kurusha ibindi mu buzima bwe bw’urukundo.

Yamusubije agira ati: “Ubucuti. Ntekereza ko ubucuti buramba igihe kirekire kurusha urukundo. Gusa ntekereza ko n’ubunararibonye ugira mu rukundo, imisozi wurira ukamanuka ibibaya burya nabyo ni ngombwa mu buzima bw’abantu.”

Yakomeje agira ati: “Urukundo ni rwiza, ndarukunda ariko ubu ndahamya ko nsigaye nshyira imbere ubucuti. Urukundo ntekereza ko ruzahoraho iteka kuri njye. Izo ni zimwe mu nzozi zange ntabashije kugeraho ariko ahari bizaba.”

Shakira aha niho yahereye avuga ko adahamya ko azongera kubona urukundo nk’urwo yakundaga Gerard Piqué. Ati: “Sinzi niba nzongera kugira urukundo nk’urwo nigeze kubona. Birashoboka ko bitazabaho, nange simbizi.”

Yavuze ko ubusanzwe atajyaga aha agaciro ubucuti kurusha urukundo kuko iteka yahoraga yifuza umuntu barikumwe bagakundana ndetse bakagira umuryango, ariko ubwo yamaraga gutandukana na Piqué, inshuti zamubaye hafi mu bihe yacagamo bitari byoroshye.

Yagize ati: “Ariko ubwo ibyo bitari bigihari [Urukundo], mbuze abahungu banjye kandi ngomba no guca muri ibyo bihe by’umwijima kandi bikomeye mu buzima bwanjye, inshuti zari zihari, kandi barandinze rwose, banyeretse intego n’ubuzima nyakuri.”

Uyu mugore wakunzwe mu ndirimbo”Hips don’t Lie” yavuze ko n’ubwo ashobora kuzasaza nta mukunzi afite ariko azaba akikijwe n’inshuti ze nziza yagize mu buzima ndetse ashimangira ko ibyamubayeho bitamubujije kwizera abantu kuko usanga ahubwo bafite ibyiza byinshi bagasangije umuntu.

Yagize ati: “Burya nibyiza kwizera kurusha kutizera. Nibyiza kwizera kandi ukanareba kuko bigufasha kuvumbura guhemukirwa kurusha kutagira icyizere.”

Shakira muri icyo kiganiro na Zane Lowe yavuze ko mu bintu ashyira imbere harimo no kwigisha abana be ko ku isi Hariho abantu benshi beza kugirango bazakurane umutima wo kugira inshuti ariko nziza zazabagirira umumaro.

Ati: “Ntekereza ko mu bantu harimo ibyiza byinshi, birahari byinshi cyane, kandi burya ntacyo bitwaye kuba wanyura mu bintu [biteye ubwoba] uhura nabyo mu buzima, gusa ariko burigihe hari byinshi bituma ukwiye guhanga amaso imbere.”

Shakira kugeza ubu ari kwitegura gusohora album ye ya 7 yise ‘Las Mujeres Ya No Lloran’ bisobanura ngo ‘Abagore ntibakirira ukundi’, ndetse ikazaba iriho zimwe mu ndirimbo zigaruka ku itandukana rye na Piqué, byumwihariko indirimbo yise “Te Felicito yafatanyije na Rauw Alejandro” yaririmbyemo amagambo akomeye bikekwa ko byari nyuma yo gufata umugabo we amuca inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka