Senderi araha gasopo abanyarwenya bamusebeje ngo yandikiye Trump

Umuhanzi Senderi International Hit atangaza ko agiye guhagurukira abamwandikaho bamubeshyera n’abanyarwenya bamusebya kuko byangiza izina rye.

Senderi avuga ko abantu bamubeshyera bamusebya agiye kubahagurukira
Senderi avuga ko abantu bamubeshyera bamusebya agiye kubahagurukira

Uyu muririmbyi uzwi mu ndirimbo zitandukanye no gukora udushya ahamya ku myaka ye 40 amaze ku isi yahuye na byinshi birimo guharanira kwandika izina. Abashaka kurisenya ngo ntazabihanganira.

Nubwo ariko mu gihe gitambutse yumvikanaga cyane mu bitangazamakuru, muri iki gihe bisa nkaho acecetse.

Gentil Gedeon Ntirenganya, umunyamakuru wa KT Radio, Radio ya Kigali Today, yagiranye ikiganiro nawe, amutangariza ibyo ahugiyemo n’ibindi byinshi byerekeye ubuzima bwe.

Avuga ko kuba adashaka umugore muri iki gihe ari muganga wabimutegetse. Ndetse ngo kuba acecetse atakirangwa n’udushya ngo ni Imana yabimubwiye.

Avuga kandi ko umuziki we uri ku rwego rw’abahanzi batwaye Primus Guma Guma Super Star n’ubwo we atari yayitwara.

Senderi yakunze kurangwa n'udushya (Photo Internet)
Senderi yakunze kurangwa n’udushya (Photo Internet)

Ikiganiro kirambuye:

Kigali Today (KT): Senderi uraho?

Senderi: Yego ndaho!

KT: Uritonze cyane, hari ikibazo ufite!

Senderi: Muri iyi minsi niko nabaye, Imana yarambwiye ngo njye ncisha make nivugire gakeya.

KT: Uhugiye mu biki muri iyi minsi?

Senderi: Ndi kwandika indirimbo zivuga ku Kwibuka ku nshuro ya 23, ndi gutegura indirimbo ivuga ku butwari bwa Perezida wa Repubulika, muri iyi minsi narindi gutegura amashusho y’indirimbo ya Convention Center. Ni ibyo nibereyemo.

KT: Igihe umaze ku isi ni iki kintu cyagutangaje, ni irihe somo rikomeye ku myaka ufite wize?

Senderi: Mfite isomo ry’isi, isi yaranyigishije, abantu baranyigishije, mfite ubunararibonye ku isi kuko nayizengurutse ngenda ndeba imico y’abantu itandukanye ndumva mu by’ukuri mfite ubunararibonye buhagije kuri iyi si.

KT: Urumva ugiye gukabakaba imyaka 40, umuntu atekereza ko umuntu aba ari mukuru bihagije. Niko nawe ubyumva?

Senderi: Ok! Uba ukuze ariko uhita utekereza ko hari abafite za 80, uhita utekereza ko hari abafite 90, abafite 50. Ahubwo mba nibaza ngo nzageza 50 ryari, 60 ryari! Iyo ndebye imyaka ishize se insigiye iki! Yansigiye iki! Ni ibyo ntekereza ariko bikampa ingufu zo gukora cyane.

KT: Wifuza ko indi myaka 40 iri imbere waba umeze gute?

Senderi: Nifuza mu by’ukuri ko naba mfite ibyo nakoze bituma bimfasha mu mibereho naba ndiho. Ni ukuvuga ngo ese ibyo nakoze cyangwa se ibikorwa mfite biranyemerera kuba ntasaba umuntu ngo ngurira icyayi!

Ese n’umwana wanjye yagombye kuba yarize afite ibintu bifatika! Ese igihugu cyanjye hari icyo nakimariye muri ya myaka kuburyo cyaba kimeze neza kiri ahantu hatekanye! Ntekereza ko haba ari heza; nibyo bintu mba ntekereza.

Senderi avuga ko kuba afite imyaka 40 y'amavuko atarashaka umugore nta kibazo bimuteye ariko ngo hari n'ibyo yategetswe na muganga (Photo Internet)
Senderi avuga ko kuba afite imyaka 40 y’amavuko atarashaka umugore nta kibazo bimuteye ariko ngo hari n’ibyo yategetswe na muganga (Photo Internet)

KT: Ku myaka ufite hari abantu benshi mwavukiye rimwe ubungubu bafite ingo, bashatse bafite abana, hari abahisemo kudashaka, hari abahisemo kwiyegurira Imana bitewe n’uguhitamo kwa muntu.

Kugeza ubu, Senderi abantu benshi bazi ko nta mugore ufite, amahitamo nk’ayo yaje gute?

Senderi: Ntawanga aheza, uretse ko ahabura. Nta n’ubwo mu by’ukuri iyo uhisemo inzira imwe! Ntabwo nakubwira ngo narahabuze kuko aho ndi niheza cyane kuko ndahishimira.

KT: Wishimira kuba udafite umugore?

Senderi: Ntacyo bintwaye! Ariko kuba ntafite umugore ntabwo bimbuza kubakunda. Ndabakunda cyane abagore kandi nta muntu udakunda abagore kuko abagore ni abantu beza kandi mu by’ukuri bafite ijambo, bafite icyerekezo cyiza.

Ni uko gusa ntarahitamo ngo mfate umwanzuro, hari ibyo nabanje gutegura kugira ngo nkomeze gushaka umugore cyangwa gushaka abo bagore.

KT: Uri kubivuga nkaho uzashaka benshi, uti gushaka abo bagore.

Senderi: Urumva umushaka muri benshi uba waratoranyije. Ujya kubona nk’amadini amwe afite abagore benshi! Kuba mfite abana hanze burya naryo ni idini.

KT: Ufite abana bangahe?

Senderi: Abana ni babiri.

KT: Abagore mwababyaranye ubafata ute? Ubu ni abantu ki kuri wowe?

Senderi: Barashatse kandi ndabubaha. Ntabwo nkunda kubonana nabo. Ibindi byo nzaza mbibaganirize birambuye ni uburyo bwiza bwo kuganira n’abafana banjye.

Ariko nzi neza ko bitewe nuko muganga yambwiye n’icyo yantegetse ubu ntegereje igisubizo cya muganga.

KT: Cyo kudashaka?

Senderi: Yego

KT: Wowe ubifata ute? Ibi bintu ni ukuri? Hari uburwayi ufite butuma udashaka umugore?

Senderi: Yego ariko iri hafi gukira kuko ndi ku miti.

Senderi yakunze kurangwa n'udushya mu bitaramo bya Guma Guma (Internet Photo)
Senderi yakunze kurangwa n’udushya mu bitaramo bya Guma Guma (Internet Photo)

KT: Hari ibyo wajyaga uvuga muri Guma Guma ko umunsi wayitwaye uzashaka umugore. Abenshi bumvaga ari ugutebya. Wari ukomeje buriya?

Senderi: Yego nari nkomeje. Kuko ntabwo nazana umugore nzi ngo araburara kuko njye ntunzwe no kuririmba. Aho kugira ngo nzane umuntu w’abandi aburare ariko iyo uri muri Guma Guma uba ufite amafaranga.

Ari wowe wayitwaye uba ufite amafaranga. Ni uburyo numvaga ndamutse nyitwaye nakora ubukwe ngakwa n’ibindi byose.

KT: Ubukene nibwo butumye ugeza imyaka 40 uri ingaragu?

Senderi: Ntabwo ndi ingaragu kuko mfite abana.

KT: Urukundo rwigeze kuvugwa hagati yawe na Gaby Kamanzi umuhanzikazi ukora indirimbo zihimbaza Imana. Byagenze bite?

Senderi: Mu by’ukuri ni babandi bagenda basebya izina ryanjye cyangwa bagasebya irya Gaby, bitwaje ibyo bamwe bandika! Ndanabazi abagenda babyandika kugira ngo bareme icyo kintu kibe ahongaho.

Akenshi usanga umubyeyi witwa Mpyisi na Nyakubahwa Robert Mugabe nanjye Senderi usanga mu by’ukuri twaragowe. Abantu baricara bamara guhaga bakavuga ngo Senderi yavuze ibi n’ibi, Mugabe yavuze ibi n’ibi, Senderi yandikiye Trump, Mpyisi yavuze ibi n’ibi.

Mu by’ukuri abantu baba babeshya. Baricara bagahaga bakanyandikaho ibyo bishakiye. Ntabwo mfite umwanya wo kubataho n’ubwo baba bansebya.

KT: Ni ukuvuga ngo ntabwo wigeze ugirira urukundo Gaby?

Senderi: Rwose Gaby ni umuntu nkunda indirimbo ze! Nk’indirimbo ye “Amahoro” iyo mbyutse ndayumva. Narayumvise mbyandika kuri “Instagram” ngo nkunda indirimbo yawe.

Nagiye kubona mbona abantu banditseho ibintu byinshi bitarabaho bavuga ko ngo mukunda, dukundanye kandi mu by’ukuri ntaho ndahurira na Gaby.

Kuba nkunda indirimbo ze ntabwo bivuze kumukunda. Gaby ni umuntu nubaha ni umuntu nemera, ashobora no kuba anifitiye inshuti ugasanga bamuteranyije n’inshuti ze.

Abandika ibyo ni haduyi ndazimenyereye, ni abantu bagenda bansebya ibyo bashaka hasi bakandika ngo ni Mpyisi, hasi bakandikaho ngo ni Senderi. Ibyo bintu rero sinzi uburyo inzego z’umutekano zizabikemura.

KT: Turiya tuntu ariko turuhura n’abantu ku ruhande?

Senderi: Ok! Ndiho kugira ngo ndirimbire abantu baruhuke. Ariko nanone nanariho kugira ngo abantu mbaruhure ntasebejwe. Sinzi umuntu uzifata akansebya akamvugaho ibintu ntavuze, bipfuye kugira ngo arye kandi mu by’ukuri ntabyo nanditse!

Nicyo kibazo nshaka kubaza “avocat” wanjye menye icyaha gihana abo bantu. Radio zirahari zimfite amajwi yabo, bakajya mu makomedi yabo bakansebya, akandika iyo nyandiko akayipfunyika akavuga ko arinjye!

Senderi ahamya ko abandika ibyo atavuze ari abanzi be baba bashaka kumusebya (Photo Internet)
Senderi ahamya ko abandika ibyo atavuze ari abanzi be baba bashaka kumusebya (Photo Internet)

KT: Uvuze ibyo bya Trump mpita nibuka ko mu minsi ishize mu gitaramo cya Atome uzwi nka Gasumuni imbere y’imbaga irimo n’abantu banakomeye mu Rwanda arimo asetsa yasomye ibaruwa wandikiye Trump.

Senderi: Narabibonye. Ubundi Gasumuni ni umuntu nubaha nanemera kimwe n’abandi. Ariko muri uko gutebya cyangwa gusetsa bagiye bagenekereza ntibasebye umuntu uburyo bishakiye kugira ngo uburyo bwabo bwo gukorera amafaranga butungane. Ariko hari uburyo bwo gutebya udasebeje umuntu.

Ni akantu banditse mu gitondo cyuko Trump atorwa. Nanjye kansanze kuri WhatsApp. Nka bariya bakora biriya bintu icya mbere bagombye kubaha umuntu. Ntabwo ari byiza kuvogera ubusugire bwanjye, ubusugire bw’ibimbeshejeho kuburyo bankasa bigeze hariya.

KT: Ubwo uravuga iki kuri Atome mbese ubundi?

Senderi: Atome icyo namubwira, ndamushaka kwanza tukabanza tugahura tukaganira nkamubaza impamvu, ntabwo mubuza kumvuga ariko namvuge mu buryo butansenye.

KT: Hari n’abavuga ngo wiyise Miss Igisabo, ngo amazina yawe wongeraho Trump, abandi ngo wongeyeho Magufuri, warabyumvise byinshi.

Senderi: Ndabyumva nkanabibona, n’umwanya wo kubisubiza ubundi mba mbihaye agaciro ndabyihorera. Iyo ugiye kureba usanga abantu batukwa cyane mu isi ni abantu baba bazwi. Noneho nta mwanya babona wo gusubiza ibyongibyo.

Icyo nabwira abantu gusa bakora ibyo banabyandika ndabasaba kudakomeza kumvuga bansebya ibyo ntavuze. Byibura barebe mubyo navuze bahimbe bongera kubyo navuze mu by’ukuri.

Nubatse izina ryanjye ringoye bimpangayikishije, uburyo nirirwa ndwana n’itangazamakuru ntirinyoroheye, uburyo nirirwa ndwana n’abafana banjye ngo mbahe ibishya ntibinyoroheye!

Ugasanga n’undi araje atangiye gusenya ibikorwa byanjye n’izina ryanjye nubatse mu myaka yaje anasanga aho. Hari igihe ntazabamerera neza kandi uzabibona vuba.

KT: Urakoze cyane Senderi.

Senderi: Murakoze namwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BIMEZE GUTE

THFONESTE yanditse ku itariki ya: 15-10-2018  →  Musubize

ariko uyu musaza wacu senderi bamushakaho.kumuriraho hiti.yiyubakiye ibye none bashaka ktmwuriraho.gusa ubanza harimo no ku kwera international.njya mbere msaza ndakwemera.ntugasaze nyagasani arakuzi.

emmanuel ki-moon yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka