Ruremire yasanze umugore we i Burayi akomerezayo ibya muzika

Ruremire Focus, Umunyarwanda uririmba mu njyana gakondo yerekeje i Burayi mu gihugu cya Finland asanzeyo umugore we.

Umuhanzi Ruremire Focus yerekeje i Burayi asanzeyo umugore we
Umuhanzi Ruremire Focus yerekeje i Burayi asanzeyo umugore we

Igihe yandeye ntikizwi kuko nawe ubwe ntatangaza igihe nyacyo yagereye muri icyo gihugu. Ariko bishoboka ko ari mu ntangiriro za 2017 yari yaravuye mu Rwanda kuko hari n’ibitaramo yagombaga kwitabira atitabiriye.

Gusa ariko yatangarije Kigali Today ko kujya kuba hafi y’umugore we, ari kimwe mu byatumye ajya i Burayi. Yasobanuye ko kuba urugendo rwe rwaragumye kuba ibanga, ari we wabishatse.

Agira ati “Sinjya nkunda kuvuga iby’ubuzima bunyerekeyeho, cyangwa ubw’umuryango wanjye, ahubwo mbwira Abanyarwanda iby’umuziki.

Kuko mba numva byaba ari ukuvanga ibintu. Nubundi najyaga njya Kampala cyangwa n’ahandi nkamara igihe runaka abantu batazi aho mba cyangwa ibyo mpugiyemo.”

Ruremire umaze igihe kinini yarigaruriye imitima y’abakunzi b’ibihangano gakondo n’indirimbo z’ubukwe, avuga ko ameranye neza n’umugore we unasanzwe yibera muri Finland.

Akomeza avuga ko mu gihe runaka azajya agaruka mu Rwanda gusura abavandimwe ubundi asubire i Burayi.

Avuga ko kandi kuba ari i Burayi nta kintu bizahungabanya ku muziki we kuko ngo azajya akorerayo indirimbo ubundi azohereze mu Rwanda.

Ibitaramo byo ngo azajya abikora yagarutse mu Rwanda. No mu Burayi ngo hari Abanyarwanda benshi bakunda indirimbo za gakondo ku buryo nabo azajya abataramira.

Nyuma yo kugera i Burayi, Ruremire yashyize hanze indirimbo yitwa “Ngwino Utete” irimo amagambo yo guha ikaze umugore mu rugo, amwizeza kumutetesha.

Agira ati “Ku bantu bajya bumva indirimbo zanjye bumva ko amagambo nk’aya ari ibisanzwe, ariko nawe nyine ni umugore, ubwo yakumviraho, nawe aze atete.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dushimishwa nuburyo mutugezaho inama zubaka mukomereze aho

Joseph Tugirisano yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka