Mastola ngo afite inzozi zo guhindura imikorere y’umuziki mu Rwanda

Mastola, ukora akazi ko gutunganya umuziki avuga ko afite inzozi zo guhindura imikorere y’umuziki wo mu Rwanda ukagera ku rundi rwego.

Mastola (wambaye ingofero) ubwo yari muri Congo ngo yakoreye indirimbo abahanzi batandukanye barimo Pegguy Tabu (wambaye amadarubindi)
Mastola (wambaye ingofero) ubwo yari muri Congo ngo yakoreye indirimbo abahanzi batandukanye barimo Pegguy Tabu (wambaye amadarubindi)

Kikene Mastola Jacques, wamamaye ku izina rya Mastola atangaza ibi nyuma y’igihe agarutse mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yari amaze imyaka itatu atagaragara mu Rwanda.

Avuga ko nyuma y’iyo myaka yasanze umuziko wo mu Rwanda warateye imbere kurusha aho yawusize mu mwaka wa 2013.

Mastola avuga ko ariko imikorere y’umuziki wo mu Rwanda itari yagera ku rwego rushimishije kubera ko abashoramari mu muziki bakiri bake.

Ikindi kandi ngo n’abahanzi bo mu Rwanda ntibashora amafaranga mu muziki wabo kugira ngo bakore indirimbo na video zazo bimeze neza cyangwa se ngo babe bakorana n’abahanzi bakomeye batandukanye.

Mastola ahamya ko icyo agambiriye ari uguhindura imikorere y’umuziki wo mu Rwanda ukagera ku rundi rwego utariho ubu.

Uko azabikora nta kundi uretse ngo gukorana n’abandi bantu barimo ibyamamare byo hanze y’u Rwanda.

Kuri ubu, Mastola akorera mu nzu itunganya umuziki yitwa “Culture Empire Records”, yihariye ku bicurangisho bya gakondo. Iyi nzu ni iy’umuhanzi Marshall Ujeku afatanyije na Mastola ubwe.

Mastola yabaye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 ubwo yabaga aje gusura umubyeyi we, agasubira muri Congo agiye kwiga.

Mu mwaka wa 2007 nibwo yatangiye gukorera abahanzi bo mu Rwanda batandukanye. Indirimbo ze za mbere ahamya ko yakoze zikamamara ni “Ndaje” y’umuhanzi Nelson Mucyo n’iyitwa “Kivu Sun Hotel”.

Bamwe mubahanzi yakoreye indirimbo zigakundwa cyane harimo umuhanzi Kitoko, Doctor Claude, Mani Martin, KGB n’abandi.

Mastola avuga ko mu mwaka wa 2013, ubwo yavaga mu Rwanda, yahise ajya i Dubai. Yahamaze umwaka n’igice nyuma ajya i Kinshasa iwabo ku ivuko.

Agueze yakomeje umwuga we wo gutunganya indirimo maze akorera indirimbo abahanzi batandukanye bo muri Congo barimo Koffi Olomide.

Mastola anahamya ko indirimbo ya Koffi Olomide yamamaye cyane yitwa “Selfie”, ariwe wayikoze nyuma yo guhura n’uwo muhanzi w’icyamamare ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka