Mani Martin ashyize igorora abahanzi bo mu ntara

Umuhanzi Mani Martin agiye kuzengeruka intara zitandukanye zo mu Rwanda akora ibitaramo byo kumurika umuzingo we w’indirimbo (Album) yise “Afro”.

Mani Martin azatangirira i Rubavu ibitaramo bye bya "Afro Tour"
Mani Martin azatangirira i Rubavu ibitaramo bye bya "Afro Tour"

Ibyo bitaramo yise “Afro Tour” biteganijwe gutangirira i Rubavu ku itariki ya 30 Nzeli 2017.

Mani Martin avuga ko ibyo bitaramo azabikora ari kumwe n’itsinda ry’abaririmbyi ryitwa "Yemba Voice" n’irindi ry’abacuranzi ryitwa "Kesho Band".

Akomeza avuga kandi ko n’abahanzi bo mu ntara azaba yagiyemo azabaha umwanya na bo bakaririmba muri ibyo bitaramo kugira ngo nabo bigaragaze.

Yongeyeho ko kugeza ubu nta rutonde afite rw’abahanzi bo ntara bazakorana kuko bo bazajya baba ari nk’abashyitsi (Guest Artists).

Agira ati “Ubusanzwe iyi ‘Tour’ igamije kumurika alubumu yanjye “Afro”. Abari ku rutonde ruhoraho bazaririmbamo ni njyewe na Kesho Band hanyuma hakiyongeraho Yemba Voice. Abandi bose baba ari nka “Guests Artists” bitewe n’aho tuzajya tuba twagiye kuririmbira.”

Mani Martin aherutse gutangariza KT Radio mu kiganiro cyayo cya KT Idols ko ibyo bitaramo byo kuzenguruka mu ntara birimo ibyiciro bibiri.

Icyiciro cya mbere ari nacyo azatangirira i Rubavu, kizakomereza i Huye ku itariki ya 07 Ukwakira 2017, i Musanze ku itariki 14 Ukwakira, Rusizi ku itariki ya 21 Ukwakira n’i Kigali ku itariki 04 Ugushyingo 2017.

Aho azahera i Rubavu, azaba ari kumwe n’abahanzi bahakomoka barimo itsinda ry’abaririmbyi “The Same”, Khalid n’Itsinda ry’abanyamuziki ryo ku Nyundo.

Mani Martin kandi yadutangarije ko ibijyanye n’icyiciro cya kabiri cy’ibitaramo bye atari yamenya gahunda neza kubera ubushobozi bwo kugera aho yifuza butaraboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka