Mado Okoka Esther yasobanuye impamvu indirimbo ye nshya yayise ‘Ntuma’

Umuramyi Mado Okoka Esther utuye ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cya Denmark, usengera muri Zion Temple, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ntuma’, asobanura ko igitekerezo yakigize nyuma y’amagambo yari amaze gusoma muri Bibiliya.

Mado Okoka Esther
Mado Okoka Esther

Mado Okoka Esther avuga ko yatangiye kuririmba muri korali afite imyaka itandatu y’amavuko, kuri ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo ye ya gatatu yise ‘Ntuma’ ikubiyemo ubutumwa bukomeye yahawe ubwo yari yicaye asoma ijambo ry’Imana muri Bibiliya.

Mado Okoka Esther wiyumvamo impano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko ubwo yarimo asoma Bibiliya mu gitabo cya Yesaya yumvise umuhamagaro wo kwemerera Imana ko imutuma ikamukoresha, maze na we mu rwego rwo kubyemera no kubishimangira, abinyuza mu gihangano cy’indirimbo, ayita ‘Ntuma’.

Iyo ndirimbo ije ikurikira izindi ebyiri zirimo iyitwa ‘Nzateranya’ ndetse n’iyitwa ‘Twarahiriwe’

Mado Okoka Esther avuga ko ibiri mu ndirimbo ye ‘Ntuma’ ari na byo bimurimo kuko yiteguye ko aho Imana izashaka ko ayivugira, yiteguye kubikora.

Ateganya ko mu myaka itanu iri imbere, azaba ageze ku bikorwa binini mu muziki, akizera kandi ko hari benshi ubutumwa buri mu ndirimbo ze buzagirira akamaro.

Reba Video y’indirimbo ‘Ntuma’ ya Mado Okoka Esther

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka