Imfura z’ ishuri rya muzika ryo ku Nyundo zashyizwe ku isoko ry’umurimo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017, imfura z’ishuri rya Muzika riherereye mu Murenge wa Nyundo Akarere ka Rubavu zahawe impamyabushobozi, nyuma yo gusoza amasomo ya muzika zari zimazemo imyaka itatu.

Mu Bahawe impamyabushobozi uko ari 29 bane ni abakobwa
Mu Bahawe impamyabushobozi uko ari 29 bane ni abakobwa

Aba banyeshuri 29 barimo bane b’abakobwa, bigishijwe kuririmba bya gihanga na kinyamwuga, bigishwa gucuranga ibyuma bya muzika bitandukanye, bigishwa gutunganya umuziki, ndetse banishishwa uburyo bakora umuziki ukabasha kubabeshaho.

Aba banyeshuri bashimiye cyane Perezida Paul Kagame watekereje akanashyira imbaraga mu guteza imbere imyuga irimo n’ amasomo ya muzika, ubusanzwe ataratangwaga nk’umwuga mu Rwanda.

Banizeje Abanyarwanda ko bagiye gufata iya mbere mu guhindura isura y’umuziki Nyarwanda bakayiteza imbere mu Rwanda ndetse no mu Ruhando rw’amahanga, kandi bikajyanirana no kubafasha kwiteza imbere umuziki ubinjiriza.

Umutesi Neema Rehema, umwe mu barangije avuga ko yagiye kwiga muzika ku Nyundo aziko agiye kugorora ijwi gusa ariko ngo yungutse ubumenyi bwo gucuranga, gutunganya no gucuruza umuziki.

Agira ati "Abanyarwanda batwitegure mu kubagezaho umuziki mwiza kuko uretse kuwukora twize no kuwutunganya kugira ngo unogere Abanyarwanda.”

Mutusera ukomoka ku Nkombo yivugira ko batangira yahawe amahirwe atabikeka, ariko ashoboye kurangiza afite injyana ye yihariye “Nkombo style” imaze gutuma amenyekana.

“Mfite indirimbo mu nzu zitunganya umuziki, ndizera ko indirimbo zanjye zizakundwa zikarenga imbibi z’u Rwanda mbikesheje uburyo twize mu gutunganya umuziki, kuwumenyekanisha no kuwucuruza.”

Dr James Vuningoma umuyozi w’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, yizeza abarangije mu ishuri rya muzika ku Nyundo ko bafite amahirwe yo kwitabira amaserukiramuco atandukanye u Rwanda rurimo gutegura.

Jerome Gasana umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, atangaza ko ishuri ry’umuziki rya Nyundo rigiye kongererwa ubushobozi kugira ngo abanyeshuri barirangizamo bashobore kuzamura umuziki n’umuco Nyarwanda.

Abanyeshuri biga ku Nyundo bafitenye umubano n’irindi shuri ryigisha umuziki ryo mu gihugu cya Canada, mu kungurana ubumenyi mu birebana n’umuziki ndetse bikazatuma umuziki w’u Rwanda ugera kure.

Iri shuri ry’Umuzika ryo ku Nyundo ryatangiye ku itariki ya 14 Werurwe 2014, rikaba ari shuri rifitwe mu nshingano n’Ikigo cy’Igihugu gishyinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro WDA.

Amafoto Agaragaza uko ibirori byo gusoza amasomo ya Muzika byari bimeze

Ibirori byabimburiwe n'akarasisi k'Imfura z'ishuri ryo ku Nyundo zahawe impamyabushobozi
Ibirori byabimburiwe n’akarasisi k’Imfura z’ishuri ryo ku Nyundo zahawe impamyabushobozi
Abarimu babigishije bari baje kubashyigikira muri ibi birori
Abarimu babigishije bari baje kubashyigikira muri ibi birori
Barumuna babo baje kubashyigikira
Barumuna babo baje kubashyigikira
Gasana Jerome (uwa Kabiri uturutse ibumoso) Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro yari muri uyu muhango
Gasana Jerome (uwa Kabiri uturutse ibumoso) Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro yari muri uyu muhango
Babiri mubsoje amasomo ya muzika batanga ubuhamya bw'Ubuhanga bungukiye muri iri shuri
Babiri mubsoje amasomo ya muzika batanga ubuhamya bw’Ubuhanga bungukiye muri iri shuri
Byari ibyishimo ku basoje amasomo y'Umuziki
Byari ibyishimo ku basoje amasomo y’Umuziki
Bataramiye abashyitsi baje kubashyigikira babereka ubuhanga bakuye muri iri shuri
Bataramiye abashyitsi baje kubashyigikira babereka ubuhanga bakuye muri iri shuri
Gasana Jerome uyobora WDA na Dr James Vuningoma Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco banejejwe cyane n'Ubuhanga babonye aba bana bavanye muri iri shuri
Gasana Jerome uyobora WDA na Dr James Vuningoma Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco banejejwe cyane n’Ubuhanga babonye aba bana bavanye muri iri shuri
Ababyeyi baje gushyigikira abana babo basoje amasomo ya Muzika mu ishuri ry'Umuzika rya Nyundo
Ababyeyi baje gushyigikira abana babo basoje amasomo ya Muzika mu ishuri ry’Umuzika rya Nyundo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka