Hari ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa Feburuwari - byinshi ku ndirimbo Marita y’Impala
Indirimbo Marita y’Impala ni imwe mu ndirimbo z’iyi orchestre zakunzwe cyane. Kimwe mu byatumye ikundwa ni uburyo igaruka ku nkuru mpamo yabayeho ku itariki 11 z’ukwa kabiri, ubwo umusore witwa Kaberuka yapapuraga inshuti ye umukobwa w’inshuti ye witwa Marita ikanamurongora. Umunyamakuru Cyprien Mupenzi Ngendahimana yaganiriye n’umwe mu bari bagize Impala amubwira uko byagenze. Ni mu Kiganiro cya KT Radio.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
muzadukorere no kuri IBYISI NI AMABANGA
Feburuwari ni February bashyize mu Kinyarwanda, ni ukwezi kwa kabiri, kwitwa Gashyantare mu Kinyarwanda.
None se ko mwavuze ko mugiye kutubwira byinshi kuri iyi nkuru nkaba mbona mwashyizeho introduction gusa?
Feburuwari MWadusha arijambo ry’ikinyarwanda risobanura ukuhe kwezi? kubwanjye nubwambere naryumva mumazina y’amezi batwigishije mukinyarwa. mudufashe abandika inkuru nkizi nziza mwirinde kwangiza ururimi rwacu rwiza
Mbese Yves utanze igitekerezo warumvise iyo ndirimbo cyangwa nugupfa gutanga comment gusa
Iyi nkuru ni ikinyoma cyambaye ubusa. Uriya mugabo ni Biraro Atanazi yarihiye umugore we Marita amashuri ku Kibuye no mu Birambo akiri umukobwa barumvikanye ko azamurongora, yahinduka akaba Kaberuka ate? Ni byiza kubanza kumenya amakuru y’impamo mbere yo kuyatangaza imyaka n’imyaniko