Eddy Kenzo aravugwa mu rukundo na Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Uganda

Edrisah Musuuza, Umuhanzi w’umunya-Uganda wamamaye nka ‘Eddy Kenzo’ biravugwa ko ari mu rukundo na Phiona Nyamutoro, uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Uganda.

Aya makuru y’urukundo rwa Eddy Kenzo na Phiona amaze iminsi ahwihwiswa mu binyamakuru bitandukanye muri Uganda, nubwo aba bombi bakomeje guhakana no kutagira icyo babitangazaho.

Ku wa Kane ubwo muri guverinoma ya Uganda habaga impinduka, zasize Phiona Nyamutoro ahawe umwanya ukomeye, nyuma yo kuva mu Nteko Ishinga Amategeko, Eddy Kenzo ku wa Gatanu yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga maze amwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano ze nshya.

Ibyo Eddy Kenzo yakoze, ni bimwe mu byahise bizamura impaka ku makuru yari amaze iminsi avugwa ku rukundo rwe n’uyu mukobwa wari umudepite uhagarariye Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Ubutumwa Eddy Kenzo yari amaze gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze, bamwe mu bagize icyo babuvugaho, bifurije uyu mukobwa amahirwe mu nshingano nshya, bashimangira ko ari Madamu [Mrs Eddy Kenzo] w’umuhanzi ukomeye muri Uganda.

Umwaka ushize nibwo hatangiye kuvugwa amakuru yatangajwe n’uwitwa, Rodrigo Matyansi wavuze ko Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro bakundana rwihishwa ndetse kandi ko yanamuhaye imodoka nshya.

Icyo gihe yaba Eddy Kenzo cyangwa se Nyamutoro, nta n’umwe wigeze ashaka kugira ibyo avuga kuri ayo makuru, haba kuyemeza cyangwa kuyahakana.

Nyuma y’igihe nibwo Nyamutoro yaje gusobanura ko we na Eddy Kenzo basanzwe ari inshuti kuva kera ndetse ko baziranye na mbere y’uko yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Bivugwa ko Nyamutoro ubwo yari akiri umudepite, yakoranye bya hafi na Kenzo usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda mu gushyiraho no kuvugurura amwe mu mategeko agenga no guhagaranira uburenganzira bw’abahanzi muri Uganda.

Phiona Nyamutoro wari Umudepite uhagarariye Urubyiruko, ni umwe mu baminisitiri bakiri bato binjiye muri Guverinoma ya Uganda akaba yararangije muri kaminuza ya Makerere mu 2017.

Eddy Kenzo ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Uganda no muri Afurika muri rusange, dore ko mu 2015 yegukanye igihembo gitangwa na Televiziyo ya BET (Black Entertainment TV).

Igihembo yahawe cyari mu cyiciro cyashyizweho n’abafana cya ‘Viewer’s Choice Best New International Artist’, acyegukana ahigitse abahanzi na bo b’ibihangange bari bahatanye muri ibyo bihembo bya muzika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niko aba Stars bamera.Baba bashaka kwishimisha gusa.Byitwa ko "bali mu munyenga w’urukundo",ejo bagatandukana nabi.Nibyo byabaye kuli Kim Kardashian warongowe n’abagabo 17,bose batandukana.Rihanna yabanye n’abagabo 7 bazwi;Jennifer Lopez wabanye n’abagabo 4,Beyonce wabanye n’abagabo 9;ZARI umaze kubana n’abagabo 4.Tudashyizemo abandi bagabo batabarika baryamana nabo,ariko ntibabane.Nubwo abantu millions na millions bishimisha mu busambanyi,bibabaza imana yaturemye kandi bizatuma babura ubuzima bw’iteka no kuzuka ku munsi wa nyuma.Kwishimisha akanya gato,usuzugura Imana yaguhaye umubiri,ni ukutagira ubwenge nyakuli (lack of wisdom).

gatabazi yanditse ku itariki ya: 25-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka