Dore bamwe mu bagerageje kwamamara muri siporo n’umuziki

Umupira w’amaguru hamwe n’izindi siporo muri rusange zituma abantu baruhura umutima, basabana, bakanishima mu gihe ikipe bafana yatsinze. Ku Isi hari za shampiyona zikomeye zikanakurikirwa cyane kurusha izindi nk’iy’u Bwongereza, iya Espagne, u Budage n’izindi.

Nubwo akenshi bitamenyerewe ko umukinnyi yakina akanaririmba, hari abakinnyi babikoze bigakunda mu gihe bamwe bitakunze neza ariko baragerageje gukora cyangwa kugana inzira ya muzika.

Aba ni bamwe mu bakinnyi bo muri siporo zitandukanye bagerageje gukina no gukora umuziki:

Julio Iglesias

Yakinnye umupira w’amaguru nk’umunyezamu wa Real Madrid Castilla, nyuma aza kuvamo umucuranzi. Ni byo, biragoye kwizera ko uyu mwami w’injyana z’urukundo yari mu izamu ry’ibitego. Uyu mukinnyi wari ukomeye yaje gukora impanuka biba ngombwa ko atongera gukina, gusa kubera impano yo kuririmba, yahisemo inzira nshya nk’umucuranzi.

Nyuma y’impanuka , yagize ati: “Numvaga ubuzima bwanjye bwarangiye, gusa nyuma naje gufata gitari maze nubaka iryo shyaka buhoro buhoro kandi nyuma byaje gukunda, kuko ubu namaze kuzenguruka Isi no kugera ku bantu no gutaramira ahantu hanini nko mu Bushinwa n’ahandi henshi."

Julio Iglesias yakoze indirimbo zakunzwe nka, Je n’ai pas changé, n’izindi.

Daniel Sturridge

Ari mu bakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y’u Bwongereza igihe kinini ari rutahizamu mwiza.

iyo bigeze ku muziki, Daniel Sturridge ni umukunzi wa Hip-Hop, ibi byatumye anatangiza ku mugaragaro inzu ireberera inyungu z’abahanzi (Label) ye bwite, yise Dudley.

Hamwe n’itsinda rya Afro-Pop ryitwa The Wave, basohoye indirimbo yabo ya mbere muri 2018 yitwa Proposition.

Jesé Rodriguez

Umunya-Espagne wakiniye amakipe menshi nka Real Madrid, PSG, Stoke City yo mu Bwongereza ubu akaba akinira ikipe ya U.C. Sampdoria yo mu Butaliyani, na we ari mu bakinnyi bakina ruhago banakora akazi ko kuririmba.

Jesé Rodriguez yatangije itsinda ryitwa Duo Big Flow ryakoraga injyana ikunzwe ya Reggaeton ariko nyuma baza gutandukana ahitamo gukomeza wenyine. Yasohoye Alubumu ye ya mbere yise Otro Game muri 2019.

Indirimbo ya Rodriguez afatanyije na Big Flow ndetse na Ashela bise ’Baila Conmigo’ yarakunzwe cyane.

Memphis Depay

Uyu wanabaye Kapiteni w’ikipe ya Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa, na we yaje kugana inzira yo gukora umuziki nubwo bitahise bikunda ako kanya ariko ubu abirimo neza kuko amaze gukora indirimbo nyinshi kandi nziza. Ubu MemphIs Depay akinira ikipe ya Atlético de Madrid yo muri Espagne. Zimwe mu ndirimbo ze ni nka These Days, Blessing n’izindi nyinshi.

Sergio Ramos

Usibye gukinira ikipe y’Igihugu cya Espagne, yakiniye amakipe akomeye nka Real Madrid anayifasha gutwara ibikombe byinshi. Kuri ubu uyu mugabo akinira ikipe ya Sevilla FC. Usibye gukina umupira, hari abantu batazi ko aririmba. Imwe mu ndirimbo ze ni Otra estrella en tu corazón ari kumwe na Demarco Flamenco.

Kenny Sol

Mbere y’uko atangira umuziki yari umukinnyi w’umupira w’amaguru aho yakinnye mu makipe nka Esperance FC, ananyura muri Kiyovu Sports. Iyo akomeza uyu mwuga byashobokaga kuba yarageze kure. Gusa yaje guhitamo inzira ya muzika ku buryo ubu ari mu bahanzi bahagaze neza. Kenny Sol yakoze indirimbo nka Say My Name, na One More Time ari kumwe na Harmonize.

Yannik Noah

Uwahoze ari umukinnyi wa Tennis akaba n’ikirangirire mu muziki, Umufaransa Yannick Noah, na we ari mu bakinnyi bahiriwe n’umuziki nyuma yo guhagarika gukina Tennis. Yannik Noah yakoze indirimbo nyinshi nka La vie c’est maintenant, Angela, Mon Eldorado ( du soleil) n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka