Byinshi kuri Daddy Cassanova utifuza ko abahanzi baririmba ku rukundo gusa

Umuhanzi Daddy Cassanova ahamagarira abaririmbyi bo mu Rwanda kuririmba ku bindi bintu bitandukanye aho kuririmba ku rukundo gusa nkuko bimeze ubu.

Daddy Cassanova ahamagarira abahanzi bo mu Rwanda kuririmba ku bintu bitandukanye bitari urukundo gusa
Daddy Cassanova ahamagarira abahanzi bo mu Rwanda kuririmba ku bintu bitandukanye bitari urukundo gusa

Uyu muhanzi w’umunyarwanda ariko uba muri Canada, yamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka yashize kugeza nko muri 2008, ubwo yajyaga gutura muri icyo gihugu.

Ahamya ko kuri ubu, agendeye ku bihe bye akiba mu Rwanda, abona umuziki wo mu Rwanda umaze gutera intambwe ariko ngo uracyafite urundi rugendo.

Mu mpera za Werurwe 2017, uyu muhanzi yaje mu Rwanda gusura umuryango n’inshuti. Umunyamakuru wa KT Radio, Gentil Gedeon Ntirenganya barahuye bagirana ikiganiro kirambuye.

Yamutangarije byinshi ku buzima bwe kuva avuye mu Rwanda kugeza ageze muri Canada, aho atuye, afite abana babiri ariko atabana na nyina ubabyara.

Ikiganiro kirambuye:

Kigali Today (KT): Daddy uraho neza?

Daddy: Yego ndaho.

KT: Ikaze mu Rwanda, ikaze kandi no muri Kigali Today.

Daddy: Yego urakoze cyane.

KT: Wari usanzwe uba mu bintu bya “showbiz” uri umuhanzi; mu 2008 abantu bumva ngo uri muri Canada. Byagenze bite?

Daddy: Muri Canada nahatuye kubera abantu twari tuziranye, ubundi nabanje gutura muri Leta ya California hagati ya Los Angeles na San Francisco umwaka n’amezi nk’angahe, nahakoraga projet (umushinga) hamwe n’umwubatsi w’umuhanzi yubaka amashuri ya muzika.

Yashakaga gukora amashuri amwe n’amwe muri East Africa biba ngombwa ko dukorana njye nkamukorera nk’umugenzuzi.

Twubaka ishuri rimwe muri Kenya. Hari n’irindi yashakaga kubaka i Burundi no mu Rwanda ariko ntabwo nzi neza ahantu byaherereye. Uwo sasa niwe wampuje n’abatunganya umuziki bo muri Toronto ariko bo bakoraga injyana ya Funk. Nageze hariya njya mu njyana ya Funk.

KT: 2008 ujya muri Canada, abantu basa n’aho bakubuze. Kubera ko wari ugiye hanze y’u Rwanda. Wabyumvaga ute wowe?

Daddy: Urebye ukuntu naje kubura nk’uko bavuga, ni ukubera ko ngeze hariya ni nk’aho nasanze undi muziki; ni ahantu ugera ukagomba kubanza gufata icyemezo; nashakaga gufata icyemezo ngo ndebe nimba nshobora kubifatanya byombi nkakora indirimbo nke zijya mu Rwanda cyangwa izindi za hariya.

Ariko usanga iyo uri gutangira muri “industry” nk’iriya ikomeye uba ugomba guhatiriza cyane, gushyiramo imbaraga nyinshi cyane, nsanga ntabifatanya neza neza. Biba ngomba ko mba mfashe ikiruhuko gato ku miziki nohereza mu Rwanda nkabanza kwimenyekanisha hariya.

Yashinze itsinda (band) y’abaririmbyi muri Canada

Naje gushinga band (itsinda ry’abaririmbyi), naje gukomeza guhura n’abandi bantu benshi baduhuza n’ibitaramo, ikintu twe twarwanaga nacyo cyane ni ukubona ukuntu twakina amaserukiramuco menshi ashobotse abera hariya.

Kuri ubungubu zose tuzikinamo buri mwaka tuba dufite amaserukiramuco dukinamo. Byaje kumpira, urebye nicyo gituma naje kubura muri muzika y’ino ahangaha ho gatoya kuko nashakaga gushyiramo ingufu kugira ngo izina ryanjye rifate hariya.

KT: Ubwo ni ukuvuga ko monde ya muzika hariya muri Canada irakuzi?

Daddy: Monde ya funk. Uvuze monde y’umuziki ni nini cyane. Umuziki ugiye uri mu twiciro twinshi cyane hariya. Uvuze monde ya Funk ndazwi cyane hariya. Mbese amaserukiramuco yose ya Jazz, Funk n’ibintu byose bijyanye n’ibintu dukora byose
dukinaho.

Daddy Cassanova yashinze Band y'abaririmbyi muri Canada
Daddy Cassanova yashinze Band y’abaririmbyi muri Canada

KT: Ubwo ni nabyo bigutunze?

Daddy: Yego ni nabyo bintunze.

KT: Akazi kaba gateye gate?

Daddy: Urebye dufata nk’igihe cyo gusubiramo, twebwe dukina amaserukiramuco cyane. Nicyo kintu twe twibandaho cyane. Kandi muri Amerika ya ruguru hari nyinshi cyane.

Nk’ubungubu kuva muri Nyakanga kugeza muri Kanama (2017) hari izigeze nko kuri eshanu cyangwa se esheshatu. Kandi buri imwe uyigenera nk’iminsi nk’itanu, indi itatu, gutyo.

Mbese kuva muri Nyakanga kugera muri Kanama buri kwezi mfite nk’ibitaramo umunani. Ni kuriya urebye mpanga nkamenya umusaruro wanjye w’uyu mwaka ukuntu uzaba umeze bigatuma menya neza ayo ninjije, ayo nshobora kwinjiza umwaka utaha.

KT: Hari igihe rero cyageze utangira kohereza indirimbo zimwe na zimwe mu Rwanda. Icyo gihe byari bigenze bite?

Daddy: Icyo gihe urabona...igihe cya mbere kwari uguhatiriza kugira ngo umuziki wanjye ufate hariya. Nyuma bimaze gufata sasa rero niho byatangiye kunshobokera gufata akaruhuko rimwe na rimwe nkakora n’ibyo mu Rwanda nkakora n’ibyo nohereza ahangaha.

KT: Byari byoroshye?

Daddy: Yego biroroshye. Byose kuko ni Studio zimwe nkoreramo hamwe ni uko njyamo nkaririmba ikinyarwanda ahandi nkaririmba icyongereza.

Gusubiramo indirimbo "Ishiraniro" yabisabiye uburenganzira

KT: Hari indirimbo wakoze mu minsi ishize yitwa “Akanyoni”, abantu benshi barayizi ariko mbere yaho muri 2015 ubwo wazaga mu Rwanda wakoze “Ishiraniro”, wakoze indirimbo abantu bakunze cyane “Ishiraniro” uyisubiramo. Ni ‘cover’ wakoze?

Daddy: Ntabwo ari ‘cover’. Iyo ni remix. Mbese nayisubiyemo. Cover na Remix biratandukanye. Remix ni iyo u recordinze version yawe. Cover ni iyo uri kuririmba gusa ibyo undi yaririmbye. Urebye nayihinduriye ibicurangisho, amagambo gusa niho nakoresheje aya Fashaho Phocas.

KT: Iriya ndirimbo uyikora ntabwo wari ufite impungenge z’umuryango wa nyiri iriya ndirimbo?

Daddy: Oya. Twaravuganye.

KT: Nibyo?

Daddy: Yego. Navuganye na Fashaho ni nawe wampaye uburenganzira bwo kuyikora ni nawe wanyandikiye amagambo ntabwo nari nzi amagambo yayo.

KT: Ok! wari ugamije iki?

Daddy: Nari ngamije gukora indirimbo Abanyarwanda benshi bakwisangamo. Ni indirimbo yakinwaga cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda. Urebye nta n’ubwo nari natekereje iyo ngiyo. Nari natekere indirimbo za Kamaliza, na Rodrigue Karemera, mbese nashakaga gukora indirimbo abantu benshi twakwisangamo.

Nk’urungano rwanjye twakuze tureba Televiziyo y’u Rwanda ariyo televiziyo yonyine ibaho. Indirimbo zose zacaga aho ngaho, urumva ko abenshi twabaga tuzizi; abenshi twari tuzifitiye amarangamutima; twari tuzifitiye urukundo cyane.

Ahubwo naje kubura ukuntu mpuzwa n’abantu bampa uburenganzira bwo gukora indirimbo za Kamaliza cyangwa Rodrigue Karemera, binyorohera sasa kubona Fashaho Phocas aba ariwe tuganira, ampereza uburenganzira ndayikora.

Daddy Cassanova ahamya ko afite abana babiri ariko ntabana na nyina ubabyara
Daddy Cassanova ahamya ko afite abana babiri ariko ntabana na nyina ubabyara

KT: Nyuma yaho ushyira hanze na none Akanyoni hanyuzemo igihe byibura cy’imyaka ibiri. Biba bigenze bite?

Daddy: Urebye njyewe imbaraga ndi gukoresha ni ugukomeza umuziki wanjye hariya. Hari ukuntu nakubwiye, hari ukuntu bigorana kubivanga. Nicyo gituma njya mara imyaka ingahe...ndatinda ariko ntabwo mpera. Ndatindaho gato ariko ntinda mpugiye mu bindi.

Nabona akanya nkakora indi. Hari ukuntu wohereza indirimbo ukamenya ko ikirimo gukora. Ndabikurikirana; ukamenya ko ikirimo iragenda. Ariko wasanga bitangiye kumanukaho gato ukohereza indi. Ni kuriya mbese mbikora.

Urebye imbaraga ndi gushyiramo cyane hariya kugira ngo ibintu bifate. Niho ndi buri munsi, ntabwo binshobokera kuza cyane mu bitaramo ino aha, ariko hariya ibintu byose, niho ndi mbese.

Urebye imbaraga nshyiramo ni hariya kuko mbonye ibitaramo, ni hariya mbibona. Ibyo mu Rwanda byamfata kuza ino aha, kandi kubipangira igihe, ni ibintu birebire cyane.

KT: Ubwo iyo ukoze ziriya ndirimbo ukazohereza mu Rwanda, hari ikintu biba bivuze cyane? Hari igisobanuro ku muziki wawe muri rusange?

Daddy: Igisobanuro ku muziki wanjye ni uko izina ryanjye rikomeje gukora ino aha.

KT: Bikubyarira iki?

Daddy: Bimbyarira ko iyo nje ino aha nkomeza kuba umuhanzi uzwi, umuhanzi w’umunyarwanda, abantu ntibakeke ko nabaye umunyamahanga cyangwa ibintu nk’ibyongibyo. Ahangaha niho natangiriye umuziki.

Aho nagera hose hariya, numva ko ari ingenzi cyane ko izina ryanjye riguma ahangaha. Hari n’abana benshi duhura bari mu muziki bansaba inama, ibintu nk’ibyongibyo.

Ni ikintu kinshimisha ko n’ahangaha mpafite izina. So kugira ngo rihagume nabyo ni ibintu bimfitiye akamaro.

Abona muzika nyarwanda iri gukura

KT: Tujye kuri monde ya muzika yo mu Rwanda; hagiye gushira imyaka byibura hafi icumi uri hanze yayo, ushobora kuba uyireba mu yindi ndorerwamo twe tutabona. Uyibona ute aho uri hanze?

Daddy: Iri gukura. Iri gukura, ariko haracyari urugendo rurerure. Urareba mu iterambere nta mupaka uhaba; ukomeza gukura ubundi ukomeza kwiga, ukomeza kwivugurura, mbese ugomba kuba mwiza kurusha uko wari umeze.

Ikintu navuga ni uko umuziki w’aha ngaha uri gukura kuko ugereranyije n’ukuntu wakorwaga mu gihe cyacu, n’ukuntu usigaye ukorwa ubungubu, hari utuntu tumwe na tumwe twahindutse twinshi.

Ariko hari na byinshi nanone tuzageraho, tukiri mu nzira tuzageraho; muri make navuga ko uri gukura, ariko ugifite urugendo.

Daddy Cassanova ngo aharanira kuririmba indirimbo zisiga ubutumwa
Daddy Cassanova ngo aharanira kuririmba indirimbo zisiga ubutumwa

KT: Iyo uri mu Rwanda birashoboka ko ushobora gukenera abanyamuziki, wenda kugira ngo bagufashe ibintu runaka; wenda nk’abatunganya umuziki, wenda nk’abahanzi, wenda nk’abacuranzi, wenda nk’abanyamakuru, abantu runaka. Ninde uba ukeneye kurusha undi?

Daddy: Ok. Bose. Urabona bariya bantu bose bagaragara mu myidagaduro bose bafite akamaro umwe nk’uwundi.

Ntawe ufite akamaro kurusha undi. Urebye guhura n’abanyamakuru nimwe mutugeza kuri rubanda. Nk’ibingibi mvuze ntabwo nabivugira ahantu mugasalon ngo hazagire ababyumva.

Ni mwe muduhuza n’abantu bumva umuziki wacu. Kandi n’abantu bumva umuziki baba bashaka kumenya n’amakuru cyangwa utuntu dutandukanye nk’utu ngutu, ukuntu wanditse indirimbo, mbese abagaragara bose mu myidagaduro yaba itangazamakuru, yaba abatunganya indirimbo mwese mudufitiye akamaro kangana ntawe urusha undi cyangwa uri hasi y’undi.

Ariko urebye iyo ndi ino aha kenshi, akenshi iyo ngarutse maze gukorana n’umu producer umwe urebye ni Clement (KINA MUSIC).

KT: Clement ni inshuti yawe kuva cyera?

Daddy: Yego ni mugenzi wanjye. Mbese urebye iyo ngiye gukora indirimbo akenshi ni Clement tuyikorana ariko bitavuze ko mba ntemereye abandi bakora indirimbo ni uko tuba tutabonye uwundi mwanya wo gukorana.

KT: Uba ufite igihe gito iyo uri ino mu Rwanda?

Daddy: Akenshi nkunze kuza nk’ukwezi kumwe, amezi abiri, ariko urumva ko mba nje kureba umuryango n’inshuti, kandi mfite umuryango munini ahangaha, mfite n’inshuti nyinshi ahangaha.

Urebye kuri njye ibyo biba bimfitiye akamaro cyane kuko mba maze nk’imyaka itatu! Ubungubu ntabonye umuryango wanjye, ntabonye abagenzi mbese nabyo biba bimfitiye akamaro cyane kuburyo nabyo mbiha umwanya.

Mfata umwanya wo gukora ibiganiro n’abanyamakuru, mfata umwanya wo kuganira n’abandi bahanzi ariko njyewe ikiba kimfitiye akamaro cyane ni ukubona abantu nkumbuye kandi nshobora kutazabona nyuma y’indi myaka mikeya.

KT: Daddy umuntu ukumva bwa mbere cyangwa wifuza kukumenyaho utuntu twinshi ariko ari ubwa mbere ni iki yakumenyaho ushobora kubwira umuntu?

Ngo ni umuntu utuje nubwo agaragara nk’ugira amahane

Daddy: Ahhh! Iki kibazo kirakomeye sana! (Aseka cyane) Ntabwo mbizi hashobora kuba hari byinshi. Ndi umuntu utuje bya hatari, akenshi apparence yanjye (uko ngaragara) ishobora kwerekana ko ndi umuntu wenda utitonze ariko ubusanzwe ndi umuntu utuje.

KT: Ni ukuvuga ngo uko ugaragara bishobora kubeshya?

Daddy: Hari nk’abantu bagira ngo wenda ngira amahane, kubera ko mfite dreads, ndi umu type muremure bya hatari, ariko iyo tuvuganye usanga ntujeho gatoya.

KT: Wowe uko wiyumva wumva ufite gaciro ki muri sosiyete y’abantu basanzwe?

Daddy: Abantu? Cyangwa abanyarwanda?

KT: Abanyarwanda.

Daddy: Ok! Agaciro mfite mu Banyarwanda ni uko ndi umuhanzi, abahanzi turi entertainers (dushimisha abantu). N’abahanzi akazi kacu ni ugufasha abantu kwisanzura.

Niko kamaro njye numva mfite muri sosiyete y’abanyarwanda ni urugero, ndi umuntu ushimisha abantu, ndi umuntu uvuga akariho wenda katavugwa n’abandi, nkakavuga mu kuntu kuri artistique (kwa gihanzi), bigatuma wenda umuntu atega amatwi atari ugutega amatwi umuntu avuze ijambo gusa; urumva niko kamaro atari njyenyine, niko kamaro abahanzi dufite muri sosiyete.

KT: Niyo mahitamo yawe? Cyangwa byaje gutyo?

Daddy: Umuziki?

KT: Kuba Entertainer.

Daddy: Nari entertainer kuva ndi umwana. Nari wa mwana washoboraga kwicara mu cyumba n’abantu atari ukuririmba gusa, nkatera story (udukuru)!

Afite abana babiri ari nta bana n’uwo bababyaranye

KT: Mu buzima busanzwe urubatse? Status (Irangamimerere) yawe iteye ite?

Daddy: Ntabwo nashatse. Ndi celibataire (Ingaragu).

KT: Nta mwana?

Daddy: Mfite babiri.

KT: Umuntu ashobora kwibaza, abana ubafite, abamama babo barihe?

Daddy: Mama wabo arahari ariko ntabwo tubana.

KT: Ni amahitamo yawe nabyo?

Daddy: Ni amahitamo yacu.

KT: Hanyuma utekereza iki ku kuba ufite abana, warahisemo kuba utari kumwe na mama wabo?

Daddy: Ntabwo turi aba mbere, ntabwo turi n’abanyuma, kandi abana nta kintu bibatwaye, nta kintu bibatwaye baratubona twembi hamwe, turi abagenzi twese. Nta kintu bidutwaye nabo nta kintu bibatwaye kabisa.

Daddy Cassanova abona umuziki wo mu Rwanda warateye intambwe ariko ngo uracyafite urugendo
Daddy Cassanova abona umuziki wo mu Rwanda warateye intambwe ariko ngo uracyafite urugendo

KT: Ndashaka kukubaza utubazo twanyuma ku ndirimbo Akanyoni. Amagambo arimo ni Ikinyarwanda ijana ku ijana ariko biragoye kuyumva. Biragoye cyane. Amagambo, iyo nibera akanyoni, nkajya nguruka, nkaba mu giti, ute?

Daddy: Mu buhanzi hari ukuntu tuvuga, sinzi ukuntu babyita mu Kinyarwanda ariko hari ukuntu uvuga ikintu gifite ibisobanuro byinshi cyane.Njyewe akanyoni navugaga, gashushanya ubwigenge. Kuko niba hari akantu kagira ubwigenge ni inyoni.

Iyo igurutse mu kirere ishobora kujya muri aho ishatse. Mu kanyoni navugaga, ni akanyoni kagomba gutekereza no guha umwanya ubwigenge bwose gafite.

Niba uri nk’umuhanzi ugomba kureba ku bwigenge bwose ufite ubw’ibintu byinshi ushobora kwandika yewe n’urwo rukundo ukarwandika mu kuntu kwinshi kwa gihanzi. Ntitugume mu bintu bimwe gusa! Akanyoni gafite ubusobanuro bwinshi cyane.

KT: Usa n’uhwituye abahanzi bo mu Rwanda ko baririmba ibintu bimwe?

Daddy: Si ukwibanda ku bahanzi gusa, ni ukwibanda kuri byinshi, ni ukwibanda ku bwigenge mbese. Ikintu cyampaye igitekerezo ni uko nibazaga indirimbo nzaririmba nyuma y’ishiraniro, ntabwo nashakaga kuririmba indirimbo y’urukundo.
Kuko numvaga hari nyinshi ziri kuri radiyo.

Zimwe na zimwe ukumva hari n’amagambo agenda agaruka. Birarambirana rimwe na rimwe. Ukumva iyo wumvise nka radiyo umunsi wose ushobora kumva indirimbo z’urukundo gusa.

Aharanira guhimba indirimbo zisiga ubutumwa

Nashakaga kugira ngo ntagwa muri ako gatego nanjye, urumva nashakaga kugira ngo ndirimbe akantu gatandukanye ariko nanone gafite isomo. Indirimbo zanjye nyinshi zigira isomo. Nkunda indirimbo itagendeye ubusa gusa. Nkunda indirimbo ifitemo isomo ho gatoya.

Wumvise indirimbo zanjye nyinshi harimo akantu k’isomo. N’igituma nahisemo Ishiraniro ni isomo ririmo nayo. Ubutumwa nashakaga guhereza abandi bahanzi, reka tugerageze kwigenga, tuguruke, dukore ubushakashatsi bwimbitse.

Ibyo guhangaho biri hanze aha ni byinshi cyane. Tubikoreshe, tugire umuziki wacu mwiza cyane.

KT: Ubundi nanone nasomye inkuru ejo bundi bavuga yuko ngo ibyo waririmbye mu ishiraniro ari ubuzima wabonye ugeze muri Canada. Yego?

Daddy: Oya. Nk’uko navuze, ishiraniro ni indirimbo ntanditse. Ni indirimbo yanditswe na Fashaho Phocas. Nayiririmbye kubera ko ari indirimbo Abanyarwanda benshi bari bakunze nanjye nari nkunze. Nta kindi cyari kiri inyuma kweli.

KT: Daddy ndagushimiye cyane.

Daddy: Yego! Murakoze cyane.

Reba indirimbo ye yitwa Akanyoni

Iyi ndirimbo ya Cassanova yitwa "Ohhh!" iri muri zimwe ze zamenyekanye, agikorera umuziki mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje kubashimira kubwiyinkuru,DADDY ndamukunda cyane kubera inyigisho ziba mundirimboze byatumye umwana wanjye wimfura mwita DADDY,nakomereze aho tumuri inyuma,kandi aho ari muri Canada nakomeze azamure Ibendera ryigihugu cyacu.murakoze.

John yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka