Amafaranga ya Guma Guma yateranyije Bull Dogg n’ushinzwe inyungu ze

Kuva irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryarangira, umuraperi Bull Dogg yahise atangira kugendera kure abari bashinzwe inyungu ze, yirinda ko bazagabana amafaranga yahembwe.

Nyuma y'irushanwa rya Primus Guma Guma ngo umuraperi Bull Dogg ntiyongeye kwitaba ushinzwe inyungu ze
Nyuma y’irushanwa rya Primus Guma Guma ngo umuraperi Bull Dogg ntiyongeye kwitaba ushinzwe inyungu ze

Iryo rushanwa rikirangira hakunze kuvugwa umwuka utari mwiza hagati y’impande zombi, ariko bose nta wari wigeze agira icyo atangaza kuri ibi.

Muri iki cyumweru kirangira ku itariki ya 10 Nzeli 2017, nibwo Bull Dogg yaruye avuga ko amafaranga ya Guma Guma, ari mu byo yapfuye n’uwari ushinzwe kumugira inama, wanamufashaga mu by’amafaranga.

Agira ati "Amafaranga ya Guma Guma nayo arimo,ariko siyo gusa. None se niba baranyijeje ko tuzagera ahantu runaka ntituhagere, twabuzwa n’iki gutandukana?"

Seka Emmanuel wari ushinzwe inyungu za Bull Dogg, yabwiye KT Radio, Radio ya Kigali Today, mu kiganiro cyayo cya KT Idols ko bamaze gutandukana ariko ahishura ko Bull Dogg yacikanye amafaranga bagombaga kugabana.

Agira ati "Kuva yamara gufata amafaranga, ntabwo yitaba telefone, ntagaragara, nta n’ubwo yagarutse kundeba."

Akomeza avuga ko ubu afata Bull Dogg nk’umuhemu, ndetse ko atazigera amutakazaho igihe amurega mu nkiko, cyangwa ahandi.

Ati “Ndamufata nk’umuhemu kuko mfite amasezerano twasinyanye atubahirije. Gusa ntabwo nzamurega azakore umuziki atere imbere, ubwo yakunze amafaranga kurusha ibikorwa."

Seka wari ushinzwe inyungu za Bull Dogg
Seka wari ushinzwe inyungu za Bull Dogg

Mu byari bikubiye mu masezerano Bull Dogg yasinyanye na Seka Emmanuel, harimo ko bagombaga kumuha ibikenewe byose, byazamufasha gutwara Guma Guma.

Umunyamakuru yamenye ko mu nkundura yo kugura abafana, no gutwara imodoka zuzuye abafana bajya mu ntara, uyu Seka ariwe watangaga amafaranga ngo aba Bull Dogg bagere ahabera ibitaramo.

Bull Dogg yashyiriweho amafaranga menshi n’abari bamushinzwe, ariko igikombe cya Primus Guma Guma Super Star kirabura.

Yabaye uwa gatatu, ahembwa millioni 4RWf, utabariyemo miliyoni 1RWf yahembwaga buri kwezi mu gihe cy’amezi ane iryo rushanwa ryamaze.

Bull Dogg yabaye uwa gatatu muri Primus Guma Guma
Bull Dogg yabaye uwa gatatu muri Primus Guma Guma

Hari n’amakuru yavugaga ko Bull Dogg yaba yarahohotewe n’abasore b’ibigango barinda akabari ka Seka bapfa aya mafaranga ariko impande zombi zavuze ko aya makuru ntacyo zayavugaho.

Hari hashize amezi arindwi Bull Dogg na Seka basinyanye amasezerano y’imikoranire.

Ayo masezerano akaba yari ashingiye ku ishoramari, kuko yavugaga ko Seka azashora amafaranga muri Primus Guma Guma, akazagabana na Bull Dogg igihe bazaba bamaze gutwara igikombe.

Abafana ba Bull Dogg bagaragaraga aho yabaga ari mu irushanwa rya Primus Guma Guma babaga bategewe imodoka
Abafana ba Bull Dogg bagaragaraga aho yabaga ari mu irushanwa rya Primus Guma Guma babaga bategewe imodoka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yooo!!Bull Dog pore sana kbs!

Jeanne niyongira yanditse ku itariki ya: 4-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka