Mu minsi ibiri indirimbo “Tanga Agatego” isohotse mu mashusho imaze kurebwa n’abarenge ibihumbi 5

Nyuma y’iminsi ibiri gusa indirimo y’umuhanzi Teta Diane yise “Tanga Agatego, isohotse mu mashusho imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi bitanu, ibi bigafatwa nk’ikimenyetso ko ikunzwe cyane.

Mu kiganiro na Teta kuri uyu wa 3 Kanama 2015, yadutangarije ko byamushimishije cyane kubona indirimbo ye ikundwa kuri uru rwego kandi ko ngo bimwongerera imbaraga zo gukora ibirenzeho.

Diane Teta ku rubyiniro n'ababyinnyi be.
Diane Teta ku rubyiniro n’ababyinnyi be.

Teta avuga ko kugira ngo indirimbo “Tanga Agatego” ibe nziza ku buryo yishimirwa bigeze aho ngo byaturutse ku imyiteguro myinshi yakoze akayiha umwanya uhagije mu gufata no gutunganya amashusho yayo.

Yagize ati “Nta rindi banga rihambaye navuga nakoresheje, ni ugutegura. Nayiteguye igihe kinini cyane kuko choregraphie (ishusho y’imibyinire) twayiteguye igihe kingana n’amezi abiri, video ubwayo script twayizeho umwanya munini njye na Meddy Saleh...”

Yakomeje avuga ko yanafashijwe n’abantu banyuranye harimo n’ikigo cya IFAK, akemeza ko n’ubwo bufasha buri mu byatumye bigenda neza cyane.

Akomeza agira ati “Ikindi ni uko njye byanshimishije cyane kubona indirimbo imara amasaha ari munsi ya 48 ikagira views (abayirebye) zirenga ibihumbi bitanu. Ni ibintu numvise nishimiye cyane.”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu mukobwa arashoboye game arimo arayizi neza congs to her

sam yanditse ku itariki ya: 5-08-2015  →  Musubize

sha teta kuri iyi video yaradukosoye sana

asnah yanditse ku itariki ya: 5-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka