Huye: Orchestre Impala yasezeye Abanyehuye batabishaka

Hashize amezi arenga abiri bamwe mu bari bagize orchestre Impala n’Imparage bakiriho biyemeje kuyigarura mu ruhando rw’abanyamuzika banezeza Abanyarwanda. Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Ugushyingo, abari batahiwe ni Abanyehuye.

Batangiye gucuranga saa kumi n’igice, ariko bahagaze mu masaa mbiri n’igice abatuye mu mujyi wa Butare bashaka ko bakomeza.

Mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye Orchestre Impala n’Imparage yacurangiye, abantu bari bicaye bari bakeya. Abenshi bari bari kubyina, dore ko banagendanaga n’abacuranzi kuko indirimbo nyinshi mu zo baririmbaga na bo bari bazizi.

Bamwe bari babize ibyuya kubera kubyina cyane kuko ngo batari bigeze bicara guhera saa kumi n’igice Orchestre itangira gucuranga.

Impala zaracuranze, Abanyehuye bananura ingingo karahava.
Impala zaracuranze, Abanyehuye bananura ingingo karahava.

“Uragiye, ooooo… mbega ibyago mwana nkunda umpoye iki, ko unsiganye agahinda” iri ni ibango ry’indirimbo Orchestre Impala yasorejeho. Abari baryohewe n’umuziki bayibyinnye cyane, ariko bababaye kuko bumvaga iyi ndirimbo ari ibasezeraho. Yararangiye bihutira kwinginga iyi orchestre ngo bihangane bakomeze babacurangire kugeza byibura saa yine.

Babonye ko batabumva, basabye ko byibura babishyuza bwa kabiri ariko bagakomeza kuko bumvaga atari igihe cyo gutaha. Ibyifuzo byabo ariko byabaye imfabusa kuko abagize orchestre bari bananiwe kandi bakeneye kujya kuruhuka kugira ngo bazabashe gucurangira neza Abanyenyanza ku cyumweru tariki 11 Ugushyingo.

Icyakora, iyi orchestre yemereye Abanyehuye kuzagaruka mu minsi iri imbere, kuko n’ubundi bapanga kuzaza gucurangira muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Impala zabibukije ibihe bya kera

Abatuye mu mujyi wa Butare bari bishimiye kongera kumva indirimbo ariko banareba ba nyir’ukuzicuranga, atari ibisigaye bikorwa n’abanyamuzika b’iki gihe baririmba bifashishije CD ziba ziriho indirimbo zabo batunganyirije muri sitidiyo.

Ntaganda Felix w’imyaka 50 yari yabize ibyuya kubera kubyina. Yavuze ko yari yishimiye kongera kubona Impala. Gusa ngo byari kumubera byiza kurushaho iyo aba kumwe n’urungano bajyaga bajyana kureba iyi orchestre kera. Byamwibukije murumuna we bajyaga bajyana none akaba yaripfiriye. Ibyo ariko ntibyamubujije kubyina kakahava.

Orchestre Impala.
Orchestre Impala.

Ntaganda uyu kandi avuga ko Impala z’ubu zicuranga nk’iza kera, n’ubwo haburamo Tubi wakubitaga ingoma agatwarwa. Yanavuze ko uko ibyuma babikubita ubu bisa n’ibisaraye ho gato, akaba yasaba abagize iyi orchestre ubungubu kuzareba uko bagakosora.

Irindi tandukanyirizo Ntaganda yabonye ngo ni uko Imparage (ni ukuvuga abakobwa baririmbana n’impala) b’ubu bo ari batobato, mu gihe aba kera bari abakobwa banini cyane, bafite amabere yuzuye agatuza.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri bakomeze bazagere n’i rwamagana. ndabibuka bacurangira i nyamata kwinjira ari 50frw tugata amashuri tukajya kwirebera.

ndashima yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka