CD niyo yajimije Orchestre Irangira burundu

Umuhanzi Makanyaga Abdul waririmbaga muri Orchestre Irangira avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 yagerageje kuyibyutsa ariko CD ikaza kuba intandaro yo gusenyuka burundu.

Makanyaga avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye bamwe mu bari bagize iyo Orchestre, abandi bacika intege batangira kureka kuririmba bituma isenyuka.

Nyuma yayo ngo Makanyaga yagerageje ibishoboka byose atangira guhuza abandi bacuranzi kugira ngo abyutse iyo orchestre, nk’uko yabitangarije ikiganiro KT Idols cyaciye kuri KT Radio ku wa 14 werurwe 2015.

Makanyaga avuga ko yagerageje kubyutsa Orchestre Irangira ariko CD ikayizimya burundu.
Makanyaga avuga ko yagerageje kubyutsa Orchestre Irangira ariko CD ikayizimya burundu.

Makanyaga avuga ko hari abakiriye neza igitekerezo cye barimo uwitwa Karimunda wahoze muri Orchestre Impala, Ngabonziza wahoze muri Les Citadins, Santos Deo wahoze muri Les Fellows ndetse na Joseph Sibomana wo mu Badahogora.

Aba ngo bishyize hamwe bumvikana ko bagiye kubyutsa orchestra, “nyuma haza kuza n’abandi basore barimo Wulu, ba Tintin, n’abandi n’abandi” nk’uko Makanyaga yakomeje abisobanurira ikiganiro KT Idols.

N’ubwo iyo orchestre yasaga n’igiye kubyuka ntibyagenze neza kubera ubwumvikane buke mu bari bayigize biturutse kuri CD bari bamaze gukora.

Makanyaga avuga ko kubura CD bari bise Sugira mu buryo budafututse byateye umwuka mubi bituma itsinda yari amaze guhuza risenyuka.
Makanyaga avuga ko kubura CD bari bise Sugira mu buryo budafututse byateye umwuka mubi bituma itsinda yari amaze guhuza risenyuka.

Makanyaga agira ati “Burya nta zibana zidakomanya amahembe. Hari umuntu wemeye kudufasha, badufashije tubona bitagenze neza, bari badukoreye ama CD y’indirimbo. Intandaro yabaye CD twakoze icyo gihe yitwaga Sugira. Tuza kubura irengero rya yo ntitwabyumvikanaho dutangira kugira utuntu tw’utubazo muri groupe [mu itsinda]”

Kuva icyo gihe Orchestre Irangira yari itangiye kubyuka ngo yahise isubira hasi noneho iranasenyuka burundu, nyuma y’uko habayeho ubwumvikane buke biturutse kuri iyo CD yari imaze kuburirwa irengero.

Cyakora Makanyaga ntiyacitse intege kuko nyuma y’aho yakomeje kwigaragaza mu muziki, akavuga ko yakomeje gushakisha amaboko y’abasore bafite amajwi meza akorana na bo bituma akomeza kumenyekana.

Ati “Kuva icyo gihe groupe [itsinda] nyiha izina Groupe Makanyaga, kwitwa Irangira mba ndabiretse rwose”.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njyewe rwose azampe numero muhe support orchestre yongere gukora

kabaka yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Njyewe rwose azampe numero muhe support orchestre yongere gukora

kabaka yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka