Mujyanama Claude ukoresha TMC mu muziki wanabarizwaga mu itsinda rya Dream Boys yagiye gutura muri Amerika, nyuma y’igihe havugwa itandukana ry’abagize iri tsinda, bikanavugwa ko yagiye adasezeye mugenzi we bamaranye imyaka 11 mu muziki banabanaga mu nzu.
Yvan Buravan waherukaga mu Bufaransa mu gitaramo yateguriwe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, yasubiyeyo mu gitaramo cy’umunsi w’abakundanye agiye gukorera muri Sweden.
Hari ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa Feburuwari.....Iyi tariki iyo igeze benshi bibuka indirimbo Marita y’Impala, imwe mu ndirimbo z’iyi orchestre zakunzwe cyane. Kimwe mu byatumye ikundwa ni uburyo igaruka ku nkuru mpamo yabayeho ku itariki 11 z’ukwa kabiri, ubwo umusore witwa Kaberuka yapapuraga inshuti ye umukobwa (...)
Umunyamuziki uvanga imiziki (DJ), uzwi ku izina rya DJ Marnaud wari wafunzwe akekwaho gusakurisha imiziki, ubwo yari arimo acuranga mu kabari kitwa Pilipili, gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, amakuru agezweho aravuga ko yamaze kurekurwa.
Umuhanzi Jules Sentore ntiyumva impamvu ibigo bikomeye byo mu Rwanda bidaha akazi abahanzi nyarwanda ngo bamamaze ibikorwa byabo, ahubwo ugasanga isoko baryihereye abahanzi b’abanyamahanga.
Urukiko rwa gisirikare rwarekuye by’agateganyo Uwimana Francis uzwi nka Fireman waregwaga icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no kuvuna umwe mu bo bagororanwaga Iwawa, bikavugwa ko yafatanyije na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga bagakubita Gisubizo Fabien bakamuvuna urubavu.
Ni kenshi abahanzi babazwa ikindi bakora iyo badahugiye mu muziki cyangwa ibitaramo. Aba ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bafite ibindi bikorwa by’ubucuruzi bibinjiriza amafaranga, bakabifatanya no gukora umuziki.
Umunya-Nigeria w’imyaka 22, Joseph Akinfenwa Donus uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Joeboy, ni we uzaririmba mu gitaramo kimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali kizwi ku izina rya “Kigali Jazz Junction”, kizaba tariki ya 28 Gashyantare 2020.
Byagiye bivugwa kenshi ko abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge, bamwe muri bo bakajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa. Urutonde rukurikira ni bamwe mu bajyiye Iwawa n’uko bameze nyuma yo kuva yo.
Umunyamuziki Bruce Melodie agiye kumurika televiziyo ye ku mugaragaro nyuma y’igihe kinini ari mu igerageza ry’iki gitangazamakuru gishyashya hano mu Rwanda.
Umuhanzi Safi Niyibikora uyu munsi uzwi mu muziki nka Safi Madiba, yavuze ko mu byatumye ava mu nzu y’umuziki ya The Mane, ari uko amasezerano ye yari akomeje kutubahirizwa ku ruhande rwa The Mane, ibi akavuga ko atari gukomeza kubyihanganira kuko na we yagombaga kurengera izina rye amaze kubaka mu muziki.
Muri izi ntangiriro z’umwaka wa 2020, Kigali Today yasubije amaso inyuma ireba abahanzi bitwaye neza mu kinyacumi gishize (mu myaka icumi ishize) ku buryo umuntu yanabita abahanzi b’ikinyacumi.
Itsinda rya Dream Boys riragaragaza ibimenyetso byinshi by’uko rishobora gusenyuka, umwe akajya mu buzima bwe undi akajya mu bwe. Platini wakemanze iri tandukana, yatangiye gutekereza ahazaza he nk’umunyamuziki igihe azaba atakiri kumwe na TMC.
Mu gihe benshi mu banyafurika batuye mu bihugu binyuranye usanga bafite inyota yo kujya mu bihugu by’i Burayi na Amerika, bimwe mu bihangange bifite uruhu rwirabura, biba muri ibyo bihugu, byo bikomeje kugaragaza ubushake bwo kuba Abanyafurika, bakahakora ibikorwa binyuranye bizamura Afurika n’abaturage bayo, ndetse bamwe, (...)
Safi Madiba yandikishije ibihangano bye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB), bimusubiza igisa n’uburenganzira yari yarambuwe na The Mane yabarizwagamo. The Mane yari yaratanze impuruza ko atemerewe gukoresha ibihangano byose yayikoreyemo.
Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yasezeye muri The Mane nyuma y’umwaka yari amaze akorana na The Mane, ari na yo yakurikiranye urubanza rwe ikanamufunguza muri gereza.
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben uzataramira i Kigali ku bunani, yakabije inzozi z’umufana we ufite ubumuga bwo kutabona witwa Fabien.
Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika Benjamin Mugisha uzwi ku izina rya The Ben, ari mu Rwanda, aho yitegura gutaramira Abanyarwanda tariki ya 01 Mutarama 2020 mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena.
Indirimbo yitwa “Karibu Nyumbani” ihuriwemo na Riderman, Uncle Austin, Bruce Melodie na Amalon, ni indirimbo ya munani mu zo Zizou Al Pacino amaze gukora zihuza abahanzi batandukanye (All Stars), ndetse ari mu myiteguro yo gushyira hanze Mixtape azahurizaho izi ndirimbo zose.
Itsinda rya Charly&Nina rikorera umuziki mu Rwanda, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019, ryerekeje muri Nigeria, ahagomba kubera ibirori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA ku bahanzi b’Abanyafurika barenga 50 n’ibihangano birenga 200 biturutse mu bice bya Afurika.
African Muzik Magazine Awards/AFRIMMA ni ibihembo bihabwa abahanzi n’abanyamuziki batandukanye mu rwego rwo guteza imbere umuziki Nyafurika.
Hari bamwe mu bahanzi bari bakunzwe hano mu Rwanda ubu batakigarara cyane mu bitaramo cyangwa ngo basohore indirimbo.
Yvan Buravan, izina rimaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, bitewe cyane n’uko ari we wegukanye igihembo gitangwa na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, igihembo cyiswe “Prix Decouvertes”.
Abahanzi bo muri The Mane iyobowe na Bad Rama, bakoreye hamwe indirimbo bise ‘Nari High’ bunga mu rya polisi y’u Rwanda bakebura abantu banywa bakarenza urugero ndetse n’abatwara imodoka bafashe ku musemburo.
Umuhanzi Meddy wari warafashwe na Polisi y’u Rwanda azira gutwara imodoka yanyoye akarenza urugero, yarekuwe kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2019 asubira mu rugo yishimirwa n’umuryango we.
Mu gihe kirenga imyaka icumi bamaze bakora umuziki, abagize itsinda rya Dream Boys bavuga ko umuziki utabatunga wonyine kuko nta mafaranga ahagije arimo.
Emery Gatsinzi uzwi nka Riderman, izina rikomeye cyane muri Hip Hop mu Rwanda, yavuze ko yaretse gukomeza kwiga amashuri ye, aho yari ageze muri kaminuza, kugira ngo akurikire inzozi ze, ku mpano ya muzika, kuko yumva ari wo muhamagaro we.
Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye ku izina rya Meddy yatawe muri yombi mu ijoro ryakeye ashinjwa gutwara imodoka yanyoye inzoga akarenza urugero.
Mu rugendo rw’iminsi itatu mu Rwanda, Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Godfather yabashije gusura zimwe mu nzu z’umuziki asiga asezeranyije ko azagaruka nyuma y’ukwezi kumwe aje gukorana na bamwe mu bahanzi barimo Bruce Melodie na Alyn Sano.
Nyuma yo gukuramo inda nyinshi, nyina wa Lucky Dube, yasabye Imana ko yamufasha akabyara umwana muzima. Uwo mwana yabaye Lucky, bivuga umunyamahirwe. Yavutse tariki ya 03 Kanama 1964, avukira mu gace kitwa Ermelo mu Ntara ya Mpumalanga, muri Afurika y’Epfo.