‘More Events’ itegura ibitaramo bitandukanye by’umiziki yazanye irushanwa ryo kuririmba ryitwa ‘The Next Pop Star’, aho uzatsinda azahembwa miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’imyaka 40 John Lennon yishwe na Mark Chapman, amurashe amusanze iwe mu rugo, yongeye kumvikana avuga ko nta mpamvu ikomeye yatumye yica Lennon, ahubwo ko yabikoze kugira ngo nawe yamamare.
Nyuma y’amezi make atandukanye n’umuraperi Jay Polly, Uwimbabazi Sharifa yambitswe impeta n’umukunzi we mushya biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.
Ikamba rya purasitike (plastic) umuraperi Notorious B.I.G yamabaye ari kwifotoza iminsi itatu mbere y’uko apfa, ryagurishijwe muri cyamunara arenga igice ya miliyoni y’amadorali ya Amerika.
Nemeye Platini usigaye akoresha izina ry’ubuhanzi rya Platini P yavuze ku bavuga ko abahanzi b’ubu bakoresha amagambo y’urukozasoni abandi bita ibishegu, asobanura ko na kera byahoze mu Kinyarwanda.
Mu mvugo y’ubu gushyira hanze indirimbo nshya babyita ‘gukubita hanze cyangwa hasi umuzigo’, Alyn Sano akaba yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Perimana’, nyuma y’indirimbo ‘Amabara’ yari imaze iminsi ashyize hanze.
Umuraperi Jay Polly kuri ubu arabarizwa i Dubai aho yajyanye n’itsinda rye gushaka ibikoresho bya studio ye nshya y’amajwi n’amashusho.
Umuhanzi Rich Malik utangiye kwamamara kubera ijwi rye yatangaje ko yakoze indirimbo Umuhanda atagamije gusubiza Igare ya Mico The Best.
Akarere ka Bugesera kimwe n’utundi turere tw’igihugu kari mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi. Mu bukangarambaga butandukanye Akarere ka Bugesera gakora mu rwego rwo gukangurira abaturage kwirinda icyo cyorezo, harimo ubwo kujya ku kiraro cy’uruzi rw’Akagera, aho Akarere ka Bugesera gahana urubibi (...)
Nyuma y’ikiganiro Kigali Today yagiranye na Umwali Fanny waririmbye indirimbo nyinshi zitaka u Rwanda, harimo Ibyiza by’u Rwanda, akavuga ko yifiza ko Jules Sentore na Teta Diana baririmba indirimbo ze, Jules yabimushimiye amwizeza ko azaziririmba neza.
Umuhanzi w’icyamamare ku isi Ed Sheeran yatunguye abantu benshi ubwo yagarukaga ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amezi menshi atagaragara.
Nyuma y’uko abahanzi Deejay Pius na Bruce Melodie bakoze indirimbo ‘Ubushyuhe’ yakunzwe n’abatari bake, ndetse hakumvikanamo ijwi n’amagambo yavuzwe n’umukecuru waganiraga n’umunyamakuru, kuri ubu abo bahanzi bafashe inzira berekeza mu majyepfo ku Gisagara bahura n’uwo mukecuru bakuyeho igitekerezo cy’inganzo.
Ndayishimiye Angel na Bamureke Pamela abakobwa b’impanga baririmba injyana ya gakondo bazwi nka Ange na Pamela batangiye kuririmba izabo badasubiyemo iz’abandi.
Mu gihe indirimbo ‘we don’t care’ umuhanzi Meddy w’Umunyarwanda yakoranye na RJ The DJ na Rayvanny bakorera mu nzu y’umuziki ya Wasafi izwi muri Tanzaniya ya Diamond yari imaze kujya hanze, Meddy yatunguwe n’uko yaje guhita isibwa ku rubuga rwa YouTube.
Safi Madiba wamenyekanye cyane igihe yari mu itsinda rya Urban Boys, yemeye ko yatandukanye n’umugore we Judith Niyonizera, nyuma yo kugirana ibibazo byinshi by’imibanire kwiyunga bikananirana.
Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa ureberwaho na benshi mu bakora umuziki gakondo, burya ngo umuziki we awukomora mu muryango we cyane cyane ku mubyeyi we (Se) wari umuyobozi wa Korali y’Abagatorika muri Kiriziya y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) ya Kigali.
Nyuma y’igihe kinini umuhanzi akaba n’umunyabugeni Bushayija Pascal abazwa iby’urukundo rwe n’umukobwa bakundanye akaza no kumuririmba witwa Elina, yafashe icyemezo cyo kubyerekana mu mashusho uko byari bimeze.
Umuhanzikazi Young Grace uvuga ko yishimiye ubuzima abanyemo n’umwana we Diamante, avuga ko n’ubwo umusore babyaranye yamutaye adateze kumwirukaho amusaba indezo kuko yataye inshingano ku bushake.
Deo Munyakazi ni umukirigitananga w’Umunyarwand,a akaba avuga ko Inanga yamugejeje kuri byinshi birimo kumwishyurira amashuri no kumutembereza amahanga yitabiriye amaserukiramuco atandukanye.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafunze umuhanzi Bruce Melodie na Shadyboo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 no guteza urusaku.
Mu mpera z’icyumweru gishize hakwirakwiriye amakuru avuga ko umuhanzi The Ben yaba yasinye amasezerano y’imikoranire mu nzu y’umuziki ya Bruce Melodie, bisa n’ibiciye igikuba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Mupenda Ramadan uzwi nka Bad Rama, akaba ari we washinze inzu itunganya umuziki ya ‘The Mane’ akaba abarizwa no muri Sinema Nyarwanda burya ngo akina n’umukino wa Karate.
Zimwe mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda muri iyi minsi zikomeje kuvugwaho amagambo menshi, aho bamwe baba bavuga ko zumvikanamo ibisa n’urukozasoni ariko abandi bakavuga ko ntacyo zitwaye. Iyi Video iragaragaza zimwe muri zo. Wowe uzumva Ute?
Pasiteri wo mu Itorero rya ‘Arc of Peace’ Christopher Ndayisenga, yashyize hanze indirimbo yitwa Afurika kubera ubwoba afitiye icyorezo cya Covid-19.
Uwizerwa Thabitat wamenyekanye mu bitaramo ngarukakwezi bya ‘JazzJunction’ yatangiye gukora umuziki wenyine, avuga ko kuba agiye gukora nk’umuhanzi ku giti cye bitavuze ko avuye mu itsinda rya ‘Neptunz’ band asanzwe aririmbamo.
Hashize iminsi havugwa ko Yvan Buravan yaba yavuye mu nzu y’umuziki yari asanzwe akoreramo ya ‘New Level’, ariko we yabihakanye yemeza ko hari impinduka runaka barimo bakora.
Munyabugingo Pierre Claver uzwi nka Padiri, ku myaka 47 ntiyari yarigeze atekereza ko azaba umuhanzi agahanga indirimbo ze ndetse zikajya hanze.
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ni kimwe mu bikorwa binini bya muzika byahuje abahanzi nyarwanda n’abafana babo, baryoherwa n’ibihe byo kuzenguruka intara zose z’igihugu.
Umuhanzi Senderi International Hit, ni umwe mu bahanzi bakunze kugaragara udukoryo dutandukanye ku rubyiniro tugashimisha cyane abitabiriye ibitaramo yitabiriye hirya no hino mu gihugu.
Mu gihe cya gahunda ya #GumaMuRugo yatangiye tariki ya 21 Werurwe 2020 hagamije kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, aabantu basabwe kuguma mu ngo zabo, uretse gusa abajyaga gushaka cyangwa gutanga serivisi za ngombwa.