Umuhanzi Bruce Itahiwacu uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Bruce Melody”, we n’abavandimwe be batatu bapfushije Mama wabo ari nawe mubyeyi bari basigaranye azize uburwayi butunguranye, kuri uyu wa Gatanu tariki 14/09/2012.
Nyuma yo gukora indirimbo zashyizwe mu gice cya mbere cy’igitabo cy’indirimbo cyifashishwa mu rusengero, Umuhanzi Aimé Uwimana umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana agiye gushyira hanze igice cya kabiri.
Itsinda ‘the shooters’ ry’abahanzi babiri baririmba injyana ya Hip Hop rikorera mu karere ka Musanze bavuga ko nubwo aribwo bagitangira, bagize amahirwe bakabona ubahagararira (manager) nta tsinda ririmba iyi njyana batahangana naryo mu gihugu.
Kuwa gatandatu tariki 08/09/2012, umuhanzi Lil G afatanyije na Jay Polly bashyize hanze indirimbo bise “Akagozi”.
Nyuma y’igihe kitari kinini babyaranye umwana, urukundo rwa Paccy na Lick Lick ruragenda rurushaho gukendera. Ubu noneho Lick Lick yatangiye gukora indirimo icyurira Paccy.
Abanyamakuru Ally Soudy na Dj Adams bazwi mu myidagaduro (showbiz) ntibarebana neza aho umwe ashinja undi ko yamuvuze ko afata ruswa y’abahanzi mu rwego rwo kugira ngo abamenyekanishe.
Umuhanzi Danny Vumbi, umwe mu bagize itsinda ry’abaririmbyi “The Brothers”, atangaza ko kuba muri iyi minsi asigaye aririmba indirimbo nyinshi wenyine (solo) bimufasha kuko ngo hari igihe ajya kuririmba indirimbo akabura bagenzi be ngo baririmbane.
Mu kumurika alubumu yabo ya gatatu bise “Ku rugamba”, itsinda Urban Boys izazana abahanzi bose bagiye bakorana indirimbo (collabo) harimo Jackie Chandiru na Washington bo mu gihugu cya Uganda.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Rurangwa Gaston uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Skizzy yakoze impanuka ya moto tariki 27/08/2012 Imana ikinga akaboko.
Christopher umaze kwigaragaza cyane muri muzika nyarwanda kubera ubuhanga n’ijwi rye ryiza, nawe kimwe n’abandi bahanzi bose b’abanyarwanda babarizwa mu Rwanda, ntagikorana na Nelly Asanase muri gahunda ye ya Nelly’s Diamonds.
Umuhnzikazi Dada Cross usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda, mu gihe nta gihe gishize ahavuye. Aje kurangiza indirimbo ze yasize muri studio zitarangiye.
Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman yageze mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze ibyumweru bitatu yitabiriye inama y’abahanzi ba Hip Hop yitwa “Hip Hop and Physics Engagement”.
Korari Sinayi yamenyekanye cyane kubera indirimbo yayo yaririmbye yise ‘‘Akamanyu k’umutsima’’. Iyi korari ni imwe mu makorari abarizwa mu mudugudu wa Kamashashi muri Paruwasi ya Kanombe mu mujyi wa Kigali.
Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi ku izina rya Koffi Olomide yakatiwe igihano cy’amezi atatu y’insubikagifungo kuwa kane tariki 16/08/2012 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umutunganyiriza indirimbo (Producer).
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Adolphe Bagabo uzwi ku izina rya Kamichi, kuri uyu wa kane tariki 16/08/2012 arashyira hanze indirimbo nshya yise “Byacitse” yakorewe muri Bridge Records.
Umuhanzi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi ku izina rya Koffi Olomide yatawe muri yombi tariki 15/08/2012 nyuma yo gukubita no gukomeretsa umutunganyiriza indirimbo (producer).
Ibikorwa byo gushishikariza abantu umunsi wahariwe ubutabazi ku isi (World Humanitarian Day Campaign) bimaze kugera ku bantu barenga miliyoni 100 bari biyemejwe. Kugera tariki 19/08/2012 ngo bazaba bageze kuri miliyari imwe.
Itsinda Kidz Voice rigizwe n’abana bava inda imwe rimenyerewe mu njyana ya Reggae rizamurika alubumu yabo ya mbere bise “African Children” kuwa gatandatu tariki 18/08/2012 kuri One Love hazwi nko kwa Rasta ku Kinamba hafi ya Cadillac.
Amakuru dukesha Laurent Marius Nzabandora uhagarariye itsinda B-Gun, ni uko amashusho y’indirimbo Bwiza bwanjye yageze hanze kuwa mbere tariki ya 6.8.2012 mugihe amajwi yayo (audio) yakozwe ahagana mu kwezi kwa gatanu na Jay P muri Hop Street.
Umuhanzi Lil P ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza azitabira igitaramo cyo kumurika alubumu “Miss President” ya Paccy kizaba tariki 24/08/2012.
Ranking Trevor, wari umuhanzi akaba n’umudije (Dj), ukomoka muri Jamaica yitabye Imana, kuwa Kabiri w’iki cyumweru tariki 07/08/2012, azize impanuka y’imodoka yakoreye i Kingston mu murwa mukuru wa Jamaica.
Umuhanzikazi uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop aho benshi banemeza ko ariwe mwamikazi w’iyo njyana Paccy, yahamije ko azamurika alubumu ye tariki 24/08/2012.
Ndahimana Jean de Dieu uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Asa ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba afite ubuhanga bukomeye mu njyana ya Afrobeat ndetse n’injyana ya R&B na Pop.
Jackson Kalimba uherutse kugaragaza ubuhanga buhambaye muri Tusker Project Fame 5 araganira n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 03/08/2012 mu rwego rwo kubanyuriramo uburyo Tusker Project Fame 5 yagenze kuri we.
Umuhanzi Emile Nyezimana aritegura kugaruka mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru aho azaririmba mu imuraka rya albumu ya Dominic no muri World-Camp ya IYF. Aho hose ngo azahagaragara abyina reggea amanitse amaguru yombi.
Umuhanzi Kamichi umaze iminsi avugwaho kwaka ruswa umuhanzi Jason Derulo ubwo yari hano mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize aratangaza ko ayo makuru atari yo.
Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi, yibarutse umwana wapfuye (umwana yapfiriye mu nda) mu ijoro rishyira kuwa mbere tariki 30/07/2012.
Umuhanzi nyarwanda Kalimba Jackson wari waritabiriye amarushanwa ya Tusker Project Fame 5 yavuyemo atsinzwe n’Umunyakenyakazi Ruth yegukanye iryo rushanwa tariki 29/07/2012.
Jason Derulo, umuririmbyi w’Umunyamerika wari waje kwitabira igitaramo cyo gusoza amarushanwa ya PGGSS 2, mbere yo gusubira iwabo muri Amerika yabanje gusura abarwayi mu bitaro bikuru bya CHUK aranabagaburira tariki 29/07/2012.
Abatuye umujyi wa Ruhango bavuga ko bamaze kumenya ko King James ari bwegukane igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2, bituma abantu bataramenyekana bangiza ifoto ya Jay Polly yari ku cyapa cyamamazaga abahanzi.