Meddy yafunguwe nyuma y’iminsi itanu afashwe na Polisi

Umuhanzi Meddy wari warafashwe na Polisi y’u Rwanda azira gutwara imodoka yanyoye akarenza urugero, yarekuwe kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2019 asubira mu rugo yishimirwa n’umuryango we.

Ngabo Medard (Meddy) warekuwe mu masaha ya mugitondo, yasohotse aho yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, ahita akikizwa n’abo mu muryango we ndetse n’izindi nshuti ze za hafi kimwe n’abashinzwe umutekano w’abahanzi, bamukingiriza ngo adafotorwa n’abanyamakuru bashakaga no kumuvugisha.

Meddy yafatiwe i Remera n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda saa munani zo mu ijoro ryo ku cyumweru, akekwaho gutwara imodoka yanyoye ibisindisha. Uyu wa gatanu ni wo wari umunsi wa gatanu yari amaze atawe muri yombi nk’uko ibwiriza rya polisi y’u Rwanda ribivuga muri gahunda ya ‘Gerayo Amahoro.’

Uretse gufungwa iyi minsi itanu, Meddy agomba gutanga ibihumbi 150 by’Amafaranga y’u Rwanda biteganywa nk’igihano cy’uwatwaye imodoka yasinze n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda byo kwishyura imashini ikora akazi ko guterura imodoka y’uwafashwe atwaye yasinze.

Hari amakuru avuga ko Meddy yagombaga kuba yaragiye muri Amerika ku wa kane tariki 24 Ukwakira 2019. Icyakora nyiri ubwite ntarashaka kwemeza niba uru rugendo rwarasubitswe, ariko ikizwi ni uko Meddy yafunguwe ahita yerekeza mu rugo iwabo aho yanakiriwe na nyina umubyara.

Inkuru bijyanye:

Meddy yatawe muri yombi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka