Abatabashije kwinjira mu gitaramo cya Kassav bateguriwe ikindi

Ubwinshi bw’abaguze amatike y’igitaramo cy’itsinda ryitwa Kassav ryamamaye mu njyana ya Zouk hamwe n’umuhanzi Christopher wo mu Rwanda, bwatumye hari abatabasha kwinjira ahaberaga icyo gitaramo biba ngombwa ko bategurirwa ikindi.

Abitabiriye igitaramo bari benshi ntibabasha kwinjira bose, bamwe basubizwa amafaranga
Abitabiriye igitaramo bari benshi ntibabasha kwinjira bose, bamwe basubizwa amafaranga

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 ku munsi nyiri izina wizihizwa n’abakundana uzwi nka Saint Valentin.
Abitabiriye igitaramo barenze umubare w’abo abateguye igitaramo bari biteguye, bituma hemezwa ikindi gitaramo kiba kuri uyu wa gatandatu guhera saa munani z’amanywa kuri Kigali Convention Centre, ari na ho n’ikindi cyari cyabereye.

Arthur Nation bateguye iki gitaramo, bagiye aho abazaga mu gitaramo binjirira, bisegura ku batabashije kwinjira.

RG Consult nka kompanyi yafatanyije na Arthur Nation gutegura iki gitaramo, ni yo yagurijishe amatike menshi, umubare w’abaguze amatike urenga ubushobozi bw’ahabereye igitaramo.

Nkusi Arthur, umwe mu bagiteguye, yabwiye abatabashije kwinjira ati “Kuba abantu baguze amatike ntibinjire, turabasaba imbabazi kuko ikosa ni iryacu kuko twagurishije amatike menshi arenze ubushobozi bw’ahabereye igitaramo.”

Abari bafite amatike bose basubijwe amafaranga, banizezwa ikindi gitaramo kuri uyu wa gatandatu.

Igitaramo cyatangiye itsinda rya Neptune’s Band risusurutsa abitabiriye. Christopher yaririmbye mu gihe cy’iminota 45 agukurikirwa n’itsinda rya Kassav.

Icyo gitaramo cyatangiriye ku gihe nk’uko byari biteganyijwe saa mbili z’umugoroba, kirangira saa sita n’igice.

Mu bitabiriye icyo gitaramo harimo na Madamu Jeannette Kagame.

Inkuru bijyanye:

Madamu Jeannette Kagame mu baryohewe n’umuziki wa Kassav kuri St Valentin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mujye mureka kubeshya. Nigute amatike y’abamake kumubare bari nateganyije ahubwo icyabaye abaje batinze bagasanga first lady yagezemo bangiwe kwinjira. Cyakoze mwagize neza gukora ikindi gitaramo ariko ntukabeshye

I know yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka