Umuraperi Kanye West azataramira i Nairobi muri Kenya

Umuraperi Kanye Omari West uzwi nka Kanye West cyangwa se Ye, yashyize ahagaragara urutonde rw’Imijyi n’Ibihugu azakoreramo ibitaramo bizenguruka Isi harimo Nairobi muri Kenya na Lagos, Nigeria.

Kanye West
Kanye West

Uyu muraperi yabitangaje mu nyandiko ndende yasangije abamukurikira kuri story ye ya Instagram.

Muri iyi nyandiko ye, yagaragaje ko azataramira Abanya-Kenya tariki 07 Ukuboza 2024 kuri Stade mpuzamahanga ya Nyayo i Nairobi, akazahava ajya muri Nigeria tariki 14 Ukuboza 2024, akazataramira kuri Eko Energy City i Lagos.

Muri rusange Kanye West azatangira ibitaramo bizenguruka hirya no hino ku isi, tariki 22 Kamena 2024 akazatangirira i Toronto muri Canada, agakomereza iwabo muri Amerika kugeza muri Kanama, mbere y’uko akomereza muri Mexique.

Kanye West azagera no ku mugabane w’i Burayi mu bihugu nka Espagne, n’u Bwongereza. Azataramira no muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu mbere y’uko aza muri Afurika mu bihugu bya Misiri, Nigeria na Kenya.

Azava ku mugabane wa Afurika, Kanye West ahite yerekeza muri Australia muri Mutarama 2025, asoreze muri Asia mu gihugu cy’u Buyapani muri Gashyantare ya 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka