Umuhanzi Kenny Sol yasezeranye imbere y’amategeko

Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol mu muziki, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Kunda Alliance Yvette bitegura kurushinga.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2023, nyuma y’uko mu gitondo cy’uyu munsi aribwo amakuru yagiye hanze y’uko Kenny Sol yambitse impeta Kunda Alliance bari bamaze igihe bakundana.

Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo hacicikanye amakuru y’uko Kenny Sol yamaze kwambika impeta ya Fiançailles uyu mukobwa, ni mu mafoto yashyizwe hanze na Kunda Alliance agaragaza ko yamaze kwemerera Kenny Sol kumubera umugore.

Uyu mukobwa wiyita Kunda ku mbuga nkoranyambaga abinyujije kuri story ye ya Instagram ni ho yashyize amashusho maze yandikaho amagambo agira ati "Yaransabye.....Nanjye mvuga Yego."

Uyu mukobwa bivugwa ko avuye kwiga mu Bushinwa, iby’urukundo rwe na Kenny Sol ntibyakunze kujya ahagarara kuko barugize ibanga rikomeye kugeza ubwo uyu munsi bagiye gusezerana imbere y’amategeko.

Umuhanzi Kenny Sol azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ikinyafu’ yakoranye na Bruce Melodie, ’Agafire’, ’Say my name’, ’Haso’, ’One More Time’ yakoranye na Harmonize, n’izindi.

Amafoto: Inyarwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko icyamamare Kenny sol agiye kurushinga.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 10-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka