Uko bamwe mu byamamare bafata Umunsi w’Abakundana (Saint Valentin)

Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka hirya no hino ku Isi, ni umunsi urangwa n’uko abakundana basa nk’abongera gusubira mu masezerano yabo y’urukundo, bagasangira, bagasohokana ndetse bakanahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo n’ibindi.

Uyu munsi kandi urangwa n’ibitaramo ndetse n’ibirori bitandukanye, aho abahanzi bakunzwe akenshi usanga bafite akazi ko gushimisha abakunzi babo ku munsi wa Saint Valentin.

Nubwo abahanzi usanga bafasha abandi bantu mu kwizihiza uwo munsi w’abakundana, na bo bagaragaza ko batiyibagirwa. Ni yo mpamvu twaganiriye na bamwe muri bo bavuga uko bafata uwo munsi ndetse n’uko bawizihiza.

Umuhanzi Gabiro Guitar (wambaye indorerwamo) yarakunzwe cyane mu ndirimbo "Igikwe"
Umuhanzi Gabiro Guitar (wambaye indorerwamo) yarakunzwe cyane mu ndirimbo "Igikwe"

Umuhanzi Gabiro Guitar, wakunzwe mu ndirimbo "Igikwe" yavuze ko uyu munsi awufata nk’ukomeye kuko wizihizwa ku Isi yose, ariko ngo kuri we ibikorwa bye bya buri munsi byo gukora umuziki birakomeza, ati "N’ubu tuvugana nibereye muri studio nkora ku ndirimbo yanjye ngomba gusohora mu minsi ya vuba. Gusa ku bandi mbifurije kugira ibihe byiza n’abo bakunda."

Alyn Sano
Alyn Sano

Umuhanzikazi Alyn Sano, unafite indirimbo nyinshi z’urukundo, we avuga ko Saint Valentin ubundi ari umunsi abantu bagaragarizanya ko bakundana. Ati: “gusa njyewe kuri uyu munsi ndaba ndi gufasha abakundana kuwizihiza neza kuko mfite ibitaramo ngomba kuririmbamo. Gusa nanjye ngomba gusangira n’umuryango wanjye kuko kuri njye ni bo bantu nkunda cyane kurusha ibindi bintu byose ku isi."

Butera Knowless na Ishimwe Clement
Butera Knowless na Ishimwe Clement

Butera Knowless we yagize ati: "Urukundo ni rwogere. Buriya uyu munsi uba rimwe mu mwaka, ariko iyo ukunda umuntu uba ugomba kumukunda buri bunsi, bivuze ngo Saint Valentin igomba kuba buri munsi ku bantu bakundana bya nyabyo."

Abajijwe impano yageneye umugabo we Ishimwe Clement yagize ati: “Buriya iby’abantu bakundana ni ibanga. Gusa ndamuha impano iri bumushimishe."

Aline Gahongayire
Aline Gahongayire

Umuhanzikazi Aline Gahongayire uririmba injyana zo kuramya no guhimbaza Imana, yatanze impanuro kuri uyu munsi w’abakundanye, avuga ko Umunsi nk’uyu uberamo ibyiza ku bantu bakundana, nubwo usanga bitagera kuri bose bitewe n’uko hari n’abasigarana ibibazo.

Ati: "akenshi usanga abantu birekura cyane kuri uyu munsi rimwe na rimwe bagashukishwa izo mpano bahabwa bakabakoresha mu nyungu zitandukanye harimo imibonano mpuzabitsina n’ibindi byinshi byatuma bicuza nyuma. Mbifurije kugira umunsi mwiza w’abakundana."

Producer Bob Pro, wamenyekanye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi mu Rwanda, yavuze ko we uyu munsi awufata nk’igihe cyo gusubiza amaso inyuma ugatekereza aho wowe n’umukunzi wawe mwavuye, ugafata umwanya wo kumushimira, umuha impano. Ati: "Ibi rero bituma urukundo rwanyu rukomera."

Producer Bob Pro
Producer Bob Pro

Umuraperi Fireman, yavuze ko iyo bigeze kuri bo nk’abantu bakora injyana ya Hip Hop, benshi batekereza ko nta rukundo bagira, nyamara kandi ahubwo usanga ari bo banafite ingo zibanye neza.

Ati: "Iyo bigeze ku baraperi batekereza ko tutagira urukundo nyamara ariko nitwe ahubwo twubaka ingo neza. Njyewe uyu munsi ni ugushimira mama w’umwana wanjye, nkamuha agaciro akwiye nk’umukunzi wanjye kuko na we arabikora."

Fireman yanatangaje ko vuba abakunzi be muri muzika, bari bamaze igihe batamubona ari kubategurira indirimbo nshya agiye gushyira hanze vuba.

Fireman uri kumwe n'umugore we, Kabera Charlotte, yemeza ko Abaraperi na bo bagira urukundo
Fireman uri kumwe n’umugore we, Kabera Charlotte, yemeza ko Abaraperi na bo bagira urukundo

Ubundi amateka y’umunsi wa Saint Valentin, agaragaza ko wakomotse ku mupadiri w’Umuromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka ya 269 na 273 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu

Uyu mwami Claudius II (Claude Le Cruel), ubwo Roma yari mu ntambara, yaje gufata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka. Hagati aho ariko Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare.

Byaje kumenyekana ibukuru n’uko arafungwa, ku munsi wo kunyongwa kwe ubwo hari tariki 14 Gashyantare yoherereza umukobwa wari ufite se wacungaga gereza yari afungiwemo agapapuro kanditseho ngo “biturutse kuri Valentin wawe”.

Bivugwa ko uwo mukobwa Valentin yamwiyunvagamo. Ni uko Valentin yagizwe umurinzi w’abakundana (le patron des amoureux). Uyu munsi kandi ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valentin.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka