Sadio Mané yakoze ubukwe

Ku Cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2024, Umunya-Senegal ukinira ikipe ya Al Nassr muri Saudi Arabia, Sadio Mané w’imyaka 31, yashyingiranywe n’umukunzi we Aicha Tamba w’imyaka 19 y’amavuko.

Sadio Mané yasezeranye na Aicha Tamba
Sadio Mané yasezeranye na Aicha Tamba

Nk’uko ibinyamakuru byo muri Senegal birimo icyitwa senego.com byari byabitangaje hagati mu Cyumweru gishize, Mané yari yahisemo ko ibi birori biba ku wa Gatandatu tariki 6 Mutarama no ku Cyumweru tariki 7 Mutarama 2024, bikabera mu Mujyi wa Dakar, ariko bikitabirwa n’inshuti za hafi ndetse n’abo mu miryango gusa.

Iki kinyamakuru kandi cyari cyatangaje ko umukobwa wagize amahirwe yo kwegukana umutima wa Sadio Mané, atuye mu gace ka Casamanca mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Senegal, Dakar, izina rye rya nyuma rikaba Tamba.

Ibi ni ko byagenze, maze ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 7 Mutarama 2024, iki kinyamakuru senego.com gitangaza amafoto ya mbere ya Aicha Tamba w’imyaka 19 y’amavuko, wasezeranye na Sadio Mané w’imyaka 31.

Aicha Tamba washyingiranywe na Sadio Mané
Aicha Tamba washyingiranywe na Sadio Mané

Mu mafoto ariko kugeza ubu amaze kujya hanze, nta n’imwe igaragaramo Sadio Mané ubwe ari hamwe n’uyu mugore we, ahubwo ni ay’umugore we gusa Aicha Tamba ugaragara mu byishimo bikomeye yambaye impeta igaragaza ko yamaze gushyingirwa, mu birori byabereye ahitwa Keur Massar, mu bilometero 22 uvuye mu Mujyi wa Dakar.

Sadio Mané akoze ubukwe mu gihe mu kwezi k’Ukwakira 2023, hari hasohotse amakuru yacicikanye n’ubundi avuga ko yakoze ubukwe, ibintu byari byazamuye amarangamutima ya benshi.

Aicha Tamba wasezeranye na Sadio Mané ni umwana w’umuhanga mu bwubatsi muri Senegal, witwa Amadou Tamba.

Sadio Mané ari mu ikipe y’igihugu ya Senegal irimo kwitegura igikombe cya Afurika 2023(2024), kizatangira tariki 13 Mutarama 2024, aho umukino wa mbere iyi kipe izawukina tariki 15 Mutarama 2024, ikina na Gambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka