Rubavu: Basoje umwaka bataramirwa n’abahanzi batandukanye

Abatuye mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu basoje umwaka bataramirwa n’abahanzi batandukanye. Barimo Kevin Kade, Bushali, Igisupusupu, Papa Cyangwe, Senderi, Chriss Eazy n’uwitwa Diva.

Abo bahanzi bitezweho gufasha abatuye mu Karere ka Rubavu gusoza neza umwaka wa 2023 bagatangira na 2024 mu buryohe bw’igitaramo kibera ku nkengero z’amazi y’ikiyaga cya Kivu.

Bamwe mu bahanzi bataramira i Rubavu
Bamwe mu bahanzi bataramira i Rubavu

Igitaramo gisoza umwaka wa 2023 kigatangira n’uwa 2024 cyatumiwemo abahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Sonia, DJ Ira, Dj Omar na DJ Khizzbeats bafasha abari mu mujyi wa Gisenyi guherekeza neza 2023.

Mu gusoza umwaka wa 2023 ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu kuri Serena Hotel haraturikirizwa urufaya rw’ibishashi (fireworks), ubuyobozi bukaba bwasabye abaturage kutikanga.

Bwagize buti “Turasaba abaturage bose, n’abashyitsi kutikanga cyangwa ngo bahungabane kubera urwo rufaya.”

Kubera abantu benshi bari mu mujyi wa Gisenyi, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yahuye n’abateguye ibitaramo mu kunoza imigendekere myiza y’ibitaramo biteganyijwe ku matariki ya 31/12/2023 n’iya 01/01/2024.

Mu mujyi wa Gisenyi, bamwe mu bafite amahoteli n’amacumbi babwiye Kigali Today ko bamaze kwakira ababagana benshi bashaka gusoreza umwaka mu mujyi wa Gisenyi.

Abagana mu mujyi wa Rubavu bavuye i Kigali ntibyoroshye kubona imodoka zitwara abagenzi, naho abakoresha imodoka ntoya zitwara abantu bake, barishyura ibihumbi 20 mu gihe mu minsi isanzwe imodoka isanzwe yishyurwa amafaranga y’u Rwanda 3,310, naho imodoka nto (voiture) ikishyurwa ibihumbi 8, ibi bikaba bigaragaza ko ibiciro byamaze kuzamuka.

Akarere ka Rubavu gafatwa nk’irembo ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo. Ibi biterwa n’amahirwe gahabwa mu kwakira abantu benshi bashaka kuruhuka kuko ari ko gafite inkombe z’ikiyaga gifite umucanga kandi gikoreshwa kuko utundi turere nka Rutsiro, Nyamasheke na Karongi bifite ahantu hato n’ahahari ntihabyazwe umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka