Reba uburanga bw’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2009 (Amafoto)
Imyaka umunani irihiritse irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda ribaye bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ubusanzwe Miss Rwanda yabaye ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 1993, yegukanwa na Dalila Uwera.
Iya kabiri, ari nayo yabaye bwa mbere nyuma ya Jenoside, yabaye ku itariki ya 19 Ukuboza 2009, yegukanwa na Miss Bahati Grace mu birori byabereye i Gikondo ahabera imurikagurisha.
Iryo rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa 13 aribo Michele Iradukunda, Winnie Uwanyuze, Carine Rusaro Utamuliza, Winnie Ngamije, Ritah Uwera, Vanessa Liliane Umuhoza, Géraldine Umutoni Karanganwa, Peace Umugwaneza, Fiona Ruboneka, Grace Bahati, Alice Kayumba Uwambaye, Annuarite Uwera na Cynthia Rupari.
Grace Bahati niwe watsinze abo bakobwa bose maze yegukana ikamba, akurikirwa na Miss Carine Rusaro wabaye igisonga cya mbere na Winnie Ngamije wabaye igisonga cya kabiri.
Akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2009 kari kagizwe n’abantu batanu barimo Sonia Rolland Uwitonze, wabaye Miss France mu mwaka wa 2000.
Ibirori bisoza iryo rushanwa byasusurukijwe na Meddy na The Ben, abahanzi bari bagezweho icyo gihe mu Rwanda.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hamaze gutorwa ba Nyampinga w’u Rwanda batandatu. Uwambaye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ni Miss Elsa Iradukunda.
Kuri ubu hari kwiyandikisha abazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018. Uzasimbura Miss Elsa azatangazwa ku itariki ya 24 Gashyantare 2018.
Ongera wihere ijisho uburanga bw’abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda 2009
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe ababari bu’rwanda baribafite gahunda kandi koko nibyo kubaka umconyarwanda utazacika kandi arwo uturaga