Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yambitswe impeta

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yambitswe impeta ya Fiançailles n’umukunzi we Michael Tesfay wamusabye kuzamubera umugore.

Michael Tesfay usanzwe ufite inkomoko muri Ethiopia, yambitse impeta umukunzi we Nishimwe Naomie, tariki 1 Mutarama 2024.

Amafoto Michael Tesfay yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yayaherekeresheje amagambo agira ati: “Ntegerezanyije amatsiko kuzamarana ubuzima bwanjye bwose hamwe no kubaha Imana binyuze mu bumwe bwacu na Nishimwe Naomie. Tugiye gushyingirwa.”

Inkuru y’urukundo rwa Naomie na Tesfay yatangiye kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bitandukanye bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

Uyu musore akigera mu Rwanda mu 2018 yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uwimenyereza umwuga aho yakoze mu gihe cy’amezi ane.

Muri Mata 2022 nyuma y’iminsi mike Miss Nishimwe Naomie agaragaje ko bakundana, nibwo Michael Tesfay yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutura mu Rwanda akahakorera ibikorwa bye bitandukanye. Ibyo bikorwa birimo umushinga uhuza abaturage na serivisi z’abaganga bavura indwara zo mu mutwe biciye kuri telefone aho umurwayi aganira na muganga bitabaye ngombwa ko bahura akamuvura. Byitwa tele-mental health, umushinga ahuriyemo na Miss Naomie.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngo "yambitswe impeta ya Fiançailles n’umukunzi we??" Kandi basanzwe babana?? Ibi ni nka kwa kundi umugeni yambara AGATIMBA (veil),nyamara yararyamanye n’uwo bashakanye.Agatimba gasobanura ko umukobwa ari vierge (isugi).Nyamara basigaye babifata nk’umurimbo.Imana yaturemye itubuza kuryamana n’umuntu utari waba umugabo cyangwa umugore wacu binyuze mu mategeko.Ni icyaha.

kagabo yanditse ku itariki ya: 2-01-2024  →  Musubize

Ariko n’ubundi basanzwe babana nk’umugore n’umugabo (Cohabitation).Fiancailles si ngombwa,kubera ko hasabwa umukobwa utari waryamana n’umuntu umusaba.Ikindi kandi,imana yaturemye itubuza kuryamana n’umuntu tutashakanye mu mategeko.Nubwo benshi babirengaho,ni icyaha cy’ubusambanyi no gusuzugura imana kizatuma benshi babura ubuzima bw’iteka muli paradizo.

bwahika yanditse ku itariki ya: 2-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka