Miss Kayibanda Aurore yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Aurore Mutesi Kayibanda wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2012, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Jacques Gatera bari bamaze iminsi mu rukundo.

Amakuru yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2023, avuga ko aba bombi umuhango wo gusezerana mu mategeko wabereye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ntangiriro za 2023 nibwo Miss Aurore yambitswe impeta ya ‘Fiançailles’ n’uyu mukunzi we, Jacques Gatera yasimbuje Mbabazi Egide, bari barasezeranye kubana akaramata.

Muri Werurwe 2018 ni bwo Mbabazi Egide yambitse impeta y’urukundo Miss Mutesi Aurore, ndetse muri Nyakanga uwo mwaka bahamya urukundo rwabo bahana isezerano mu mategeko.

Mu 2021, nibwo uyu mukobwa wari mu kiganiro yagiranye mu buryo bw’imbonankubone n’umunyamakuru Ally Soudy, yemeje ko urukundo rwe na Egide rutakunze buri wese agahitamo guca inzira ye.

Ati “Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo.”

Nyuma y’igihe gito atangaje ibyo gutandukana na Egide, nibwo hatangiye gukwirakwira amakuru y’uko Miss Mutesi Aurore yaba ari mu bihe by’urukundo n’umusore, wari utaramenyekana ndetse bakaba bariteguraga kurushinga.

Miss Aurore aherutse kunyuza ubutumwa ku rubuga rwa Instagram, ashima Imana yamuhaye umugabo, ndetse ahamya ko atandukanye n’abandi.

Yanditse agira ati “Umugisha wanjye, umuntu mwiza utandukanye n’abandi. Warakoze Mwami ku bwo kunkunda cyane ukampa kubana n’umugabo utangaje.”

Kugeza ubu nta makuru arambuye ku bijyanye n’izindi gahunda zose z’ubukwe bw’aba bombi.

Miss Kayibanda Aurore n'umukunzi we
Miss Kayibanda Aurore n’umukunzi we
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka