Menya impamvu ibyamamare bicungirwa umutekano

Akenshi abantu bibaza impamvu ibyamamare mu Rwanda no ku Isi hose bagendana abasore b’ibigango babacungira umutekano, haba mu nzira, mu bitaramo, bagiye guhaha n’ahandi henshi bashobora guhurira n’abantu benshi nyamara mu gihugu umutekano ari wose.

Benshi mu bahanzi bifashisha aba basore b’ibigango, usanga bahuriza ku kintu kimwe aho bavuga ko baba birinda umuntu uwo ari we wese wabasagarira cyangwa se bikaba byatuma abakunzi babo bashobora guteza umutekano muke bifuza kubakoraho no kubifotorezaho, bityo bagasanga umutekano wabo aho baba bari hose uba ukenewe.

Abasore bashinzwe umutekano w’ibyamamare bazwi ku izina rya ‘Bouncers’ ni bamwe mu bafasha abahanzi kwirinda ko abafana bashobora guteza umutekano muke cyangwa se ibindi bikorwa byabakorerwa haba mu bitaramo cyangwa ahandi hahurira abantu benshi.

Umwe mu bahanzi bagendana aba basore b’ibigango (Bouncers) waganiriye na Kigali Today, ariko ntiyifuze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko umutekano wabo uba ari ngombwa kuko n’ibyo bakora uko byagenda kose biba bitishimirwa na bose, bityo rero bakaba bakeneye kurindwa.

Yagize ati: "Umutekano ni ngombwa cyane. Buri muhanzi cyangwa buri cyamamare gikeneye umutekano kuko ntabwo abantu bose bishimira ibyo dukora bityo rero tugomba kwirinda. Yewe niba n’umwana w’Imana Yezu atarishimiwe na bose urumva rero nanjye mba ngomba kuba niteguye."

Ni kenshi byagiye bigaragara mu bitaramo byinshi hirya no hino ku Isi aho wasangaga mu gihe umuhanzi ari ku rubyiniro hari bamwe mu batamwishimira bitewe n’amashyari usanga bafitanye, bakamutera amacupa y’amazi cyangwa ibindi bintu bishobora kumukomeretsa.

Uyu muhanzi yakomeje agira ati: "Kubera iyo mpamvu rero, iterabwoba ku muhanzi ni ikintu kigari kuruta iry’umuntu usanzwe."

Usibye abahanzi, mu bindi bihugu hari aho usanga n’abashumba b’amatorero akomeye baba bafite ababacungira umutekano (Bouncers).

Uwitwa Idrisaa Bouncer, yagize ati: "Ni iby’ingenzi cyane nubwo atari ibyamamare gusa, hari n’abantu b’abakire ducungira umutekano mu gihe basohotse, cyangwa mu gihe bagiye ahantu bari buhurire n’abantu benshi. Ariko ahanini ni ibyamamare kuko ni bo abantu bashungera cyane."

Umuhanzi Gabiro Guitar, we yavuze ko nanone usanga hari aho bitari gombwa kugendana aba Bouncers ahantu hose, nko muri siporo (Gym).

Akomeza avuga ko no guhemba aba basore b’ibigango muri iyi minsi usanga bihenze, Gabiro akavuga ko abifashisha iyo afite ibitaramo mu rwego rwo kumurindira umutekano. Ati: "Rero njyewe ngendana nka batatu mu gihe nagiye mu gitaramo cyangwa ahantu nzi neza ko ndi buhure n’abantu benshi bikaba byateza umutekano muke."

Umuhanzikazi Alyn Sano, we yagize ati: "Urabizi ko turirimbira ahantu hatandukanye, urugero muri hoteli, mu tubari, mu ma sitade n’ahandi henshi. Ubwo rero ugomba kugira abantu bagukikije kugira ngo bakurinde kuko utazi uwakugirira nabi."

Bouncer Shaffy, uzwi cyane mu gucungira umutekano abahanzi bakora injyana ya HipHop, yavuze ko hari igihe umuhanzi aba ari ku rubyiniro, ugasanga abafana batangiye imvururu hagati yabo, ati: "Urumva rero icyo gihe umuhanzi aba agomba kugira abamucungira umutekano (Bouncers) ntihagire ikintu kibi cyose cyamubaho."

Gusa nubwo abahanzi cyangwa abandi bantu batandukanye bitewe n’abo bari bo, usanga bakoresha aba basore, kimwe mu byo bitondera harimo no kuba ibyo bakora byo kurinda umutekano bakwiye kuba ari abanyamwuga koko.

Shaffy akomeza agira ati: "Kuko akenshi usanga aho abahanzi basohokeye cyangwa bagiye kuririmbira nko mu tubari haba hari abanyoye ku bisindisha bishobora gutuma hari abateza umutekano muke bikaba byavamo n’urugomo ku buryo bouncer atabyitwayemo neza bishobora kuba bibi. Bisaba no kuba turi abanyamwuga."

Ushobora kwibaza amafaranga aba basore b’ibigango bacunga umutekano w’abahanzi bahembwa. Uwo bakunze kwita Rick Ross Bouncer, yavuze ko biterwa n’amasaha baba bari bumarane n’abo bari gucungira umutekano ariko bikanaterwa n’ubushobozi afite.

Ati: "Gusa nanone biterwa n’ubushobozi bw’uwo uri gucungira umuteno, urugero kuko akenshi dukora nijoro usanga amafaranga aba ari hagati y’ibihumbi 80Frw cyangwa 150Frw, gusa hari n’abahembwa ibihumbi 200 gutyo. Kuko urugero iyo haje nk’umuhanzi w’umunyamahanga, urumva icyo gihe amafaranga arikuba."

Usibye ibyamamare, umuntu usanzwe wifitiye ubushobozi bwo guhemba aba basore, na we akeneye kurindwa byihariye, ashobora kubaha akazi bakamucungira umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bano babarinda batorezwa he ko aricyo nibaza. Aho courses zo gucunga umutekano wa ba boss babo zikorerwa ni hehe? Icyicaro gikuru cyabo gihererere ahagana hehe? Bagengwa n’irihe teeko teka? ......

Charles Prosper GAHAKWA yanditse ku itariki ya: 27-03-2024  →  Musubize

Ibi ni Publicity gusa.None se ko aba Stars benshi batagira aba Bouncers,hali icyo baba??? Na Pastors nabo basigaye bagendana n’aba Bouncers !!! Aka ni akumiro.Baba bagirango bereke abantu ko bakomeye nta kindi.Nyamara bible isaba Abakristu nyakuli kwicisha bugufi.Iyo bitabaye ibyo,biba ari icyaha cy’ubwibone.Babikora mu rwego rwo gushitura abayoboke ngo batange Icyacumi.Nyamara Yesu yarasabye abakristu nyakuli gukorera imana ku buntu nkuko Matayo 10,umurongo wa 8 havuga.Icyacumi cyali kigenewe gusa ubwoko bw’abalewi,kubera ko batagiraga amasambu nkuko Kubara 18,umurongo wa 24 havuga.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 26-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka