Kimenyi Yves na Muyango basezeranye imbere y’amategeko

Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa w’ikipe y’Igihugu Amavubi na AS Kigali, na Uwase Muyango Claudine witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, basezeranye imbere y’amategeko.

Kimenyi Yves na Muyango basezeranye imbere y'amategeko
Kimenyi Yves na Muyango basezeranye imbere y’amategeko

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, mu Murenge wa Nyarugenge.

Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, nibwo aba bombi basohoye integuza y’ubukwe bwabo, ko buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2024.

Kimenyi Yves, yaje muri ibi birori acumbagira nyuma y’uko yari atarakira neza imvune ikomeye yagiriye mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona, ubwo ikipe ye ya AS Kigali yatsindwaga na Musanze FC igitego 1-0.

Uwase Muyango Claudine, ku mugoroba wa tariki 16 Ukuboza 2023, nibwo yakorewe ibirori bisezera ubukumi bizwi nka Bridal Shower.

Abo bombi bagiye kurushinga nyuma y’imyaka itatu, Kimenyi yambitse impeta y’urukundo Muyango, amusaba ko yazamubera umugore. Aba bombi kandi basanzwe babana ndetse bafitanye umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kugarukwaho cyane muri Kanama 2019, ubwo bahuriraga mu birori by’isabukuru y’amavuko, by’umukobwa w’inshuti yabo bombi.

Uwase Muyango Claudine usanzwe ari umunyamakuru, ndetse akaba amaze kubaka izina mu bijyanye no kuyobora ibirori bibera mu tubari n’utubyiniro dutandukanye muri Kigali, yamamaye cyane nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 (Miss Photogenic 2019).

Kimenyi Yves yamamaye mu mupira w’amaguru aho yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko bateye igikumwe.Ubundi babanaga mu buryo Leta cyangwa imana batemera.Nukuvuga kubana batarasezeranye.Ni icyaha ku mana.Bibuke rero kuyisaba imbabazi.Ntabwo tugomba kwiberaho uko dushatse.Imana yaduhaye amategeko tugomba kubahiriza.Abayarengaho,kandi nibo benshi nkuko bible ivuga,ntabwo bazaba mu bwami bw’imana,kandi ntibazazuka ku munsi wa nyuma ngo bahabwe ubuzima bw’iteka.Nicyo gihano gisumba ibindi byose.

rukera yanditse ku itariki ya: 4-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka