Iyi myambarire yakanyujijeho mu rubyiruko waba ukiyibuka?

Hari imyambaro n’imyambarire yagezweho mu Rwanda mu myaka yashize kuburyo iyo bamwe mu rubyiruko batayambaraga bumvaga batarimbye.

Hari bamwe baba batakiyibuka cyangwa batayizi. Niyo mpamvu Kigali Today yabakusanyirije imwe muri iyo myambarire yakanyujijeho yamamajwe cyane n’ibyamamare byo muri muzika na filime byo muri Amerika.

Mampa (Hip-huggers or Bell Bottoms)

Amapantalo ya Mampa aba arekuye hasi atandukanye n'amapantalo y'amacupa
Amapantalo ya Mampa aba arekuye hasi atandukanye n’amapantalo y’amacupa

Mampa ni amapantalo yambarwa n’abagabo n’abagore. Uyibwirwa ni uko amaguru yayo arekuye hasi uturutse ku mavi.

Aya mapantalo yagezweho cyane mu myaka ya 2000, afite inkomoko muri Amerika (USA). Yadozwe n’uwitwa Irene Kasmer mu 1957.

Guhera muri uwo mwaka yarakunzwe yambarwa n’abantu batandukanye. Mu Rwanda yamamaye cyane kubera ko abayambaraga babaga bashaka kwigana bimwe mu byamamare byayambaraga babonaga muri filime cyangwa muri video z’indirimbo.

Poches Bombées (Cargo pants or Cargo trousers)

Amapantalo ya Poches Bombées mu gihe cya kera yaduka yambarwaga n'abasirikare
Amapantalo ya Poches Bombées mu gihe cya kera yaduka yambarwaga n’abasirikare

Poshe Bombe (Poches Bombées) ni amapantalo yagezweho mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko mu myaka yatambutse kuburyo utabaga ayambaye yumvaga atarimbye.

Ni amapantalo arekuye, afite imifuka ku mpande, ku maguru munsi y’amavi. Ayo mapantalo akenshi aba adoze mu ibara rimwe rya kaki, ikigina cyangwa se ibara rya gisilikari.

Kuba agira imifuka ku ruhande si umurimbo kuko mu mwaka wa 1938 wari umwambaro wa gisilikare. Icyo gihe yambarwana n’abasilikare b’igihugu cy’Ubwongereza. Iyo mifuka y’ayo mapantalo yabafashaga gutwara intwaro nyinshi.

Nyuma nibwo yaje kwamamara agera no muri Amerika, naho atangira yambarwana n’Abasilikare, agera no mu basivili cyane cyane ibyamamare, yamamara ku isi gutyo.

Pocket Down (Saggy Pants, Sagging )

Kwambara Pocket Down ngo bifite inkomoko muri gereza zo muri Amerika
Kwambara Pocket Down ngo bifite inkomoko muri gereza zo muri Amerika

Pocket Down ni uburyo bw’imyambarira y’amapantalo cyangwa amakabutura, bwagezweho mu Rwanda mu myaka ya 2000.

Mu gihe ubusanzwe amapantalo cyangwa amakabutura yambarirwa mu rukenyerero, abambara “Pocket Down” bayambarira ku kibuno cyangwa munsi yacyo kuburyo umwambaro w’imbere bambaye ugaragara.

Ubwo buryo bw’imyambarire bwamamajwe cyane n’abaririmbyi b’injyana ya Hip Hop bo muri Amerika mu myaka ya 1990. Nyuma yaho yaje gusakara mu rubyiruko bayambara mu rwego rwo kugaragaza ubwigenge.

Hari amwe mu makuru avuga ko iyo myambarire yaturutse muri gereza zo muri Amerika aho bamwe mu bagororwa batemererwa kwambara umukandara noneho kubera ko amapantalo bambaraga atabakwiraga bigatuma amanuka.

Bandana (A bandana)

Agatambaro ka Bandana gafite inkomoko mu Buhinde
Agatambaro ka Bandana gafite inkomoko mu Buhinde

Bandana ni agatambaro ka mpande enye, gafite amabara yiganjemo umutuku umweru n’umukara. Kambarwa mu mutwe nk’uteze igitambaro cyangwa kakambarwa ku mufuka. Ariko abakambara barabanza bakakazingazinga uko babyifuzwa.

Ako gatambaro kagezweho mu Rwanda, kambarwa cyane cyane n’urubyiruko. Kamamaye mu Rwanda cyane kubera kubona ibyamamare muri filime cyangwa mu video z’indirimbo bikambaye.

Tupac ni umwe mu baraperi bakundaga kwambara Bandana
Tupac ni umwe mu baraperi bakundaga kwambara Bandana

Bandana ifite inkomoko mu Buhinde. Nyuma yaje kujya yambarwa cyane n’amatsinda y’ubujura cyangwa abagizi ba nabi (Gangs). Amabara ya Bandana aba afite ubusobanuro bitewe n’itsinda rya “Gangs” umuntu uyambaye abarizwamo.

Bling-bling

Jay Z na Kanye West bambaye Bling Bling mu ijosi
Jay Z na Kanye West bambaye Bling Bling mu ijosi

Bling Bling ni uburyo bw’imyambarire bwo kwambara cyangwa kugendana ibintu bishahagirana nk’isaha, imikufi cyangwa telefone.

Iyo myambarire cyangwa imvugo yamajwe cyane n’abaraperi bo muri Amerika bakundaga kwambara imikufi cyangwa bakambara ibintu mu menyo bishashagirana bikoze muri zahabu cyangwa muri "Diamond".

Mu Rwanda naho urubyiruko rwakundaga kureba indirimbo z’abo baraperi rwadukana iyo mvugo bakigana kwambara nkabo.

Ikiremba: (Keffiyeh, Shemagh )

Ikiremba gifite inkomoko mu Burasirazuba bwo hagati (Middle East)
Ikiremba gifite inkomoko mu Burasirazuba bwo hagati (Middle East)

Ikiremba ni igitambaro kiboshye mu budodo gifite inkomoko mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, muri Aziya. Abaturage baho bacyambara ku mutwe mu rwego rwo kwirinda imirasire y’izuba, ivumbi n’umucanga.

Ikiremba cyaje kwamamara cyane ubwo abasilikare barimo abo muri Amerika no mu Bwongereza batangiraga kucyambara mu ntambara zabereye mu bihugu nka Iraq na Afghanistan. Bacyambaraga mu rwego rwo kwirinda umucanga mu maso.

Ibyamamare byo muri Amerika byamamaje Ikiremba cyane. Aha ni Jermaine Dupri na Chris Brown bacyambaye
Ibyamamare byo muri Amerika byamamaje Ikiremba cyane. Aha ni Jermaine Dupri na Chris Brown bacyambaye

Nyuma cyaje kwamamara mu rubyiruko no mu bindi byamamare ari nako cyaje kwamamara mu Rwanda mu myaka yashize, cyambarwa mu ijosi.

Bonjour Paris (Ascot cap)

Ingofero za Bonjour Paris zagezweho cyane mu Rwanda mu myaka yatambutse
Ingofero za Bonjour Paris zagezweho cyane mu Rwanda mu myaka yatambutse

Bonjour Paris ni ubwoko w’ingofero bujya kumera nk’ubw’ingofero zifite urukinga ariko urukinga zifite rutandukanye n’izindi kuko rwo rufatanye n’igice cyose cy’ingofero nyirizina.

Mu myaka yatambutse zagezweho cyane mu Rwanda zambarwa n’abantu batandukanye k’ubw’umurimbo. Zifite inkomoko mu bihugu by’Uburayi n’Amerika. Muri ibyo bihugu zatangiye kugaragara mu myaka ya 1900.

Mukondo out (Midriff)

Rihanna yambaye Mukondo Out
Rihanna yambaye Mukondo Out

Mukondo out ni uburyo bw’imyambarire y’abakobwa cyangwa abagore, aho bambara ipantalo cyangwa ijipo ngufi mu rukenyerero n’agapira cyangwa agashati kagufi kuburyo umukondo wabo ugenda ugaragara.

Iyo myambarire ifite inkomoko mu bihugu by’Uburayi n’Amerika mu kinyejana cya 15. Ariko yaje kwamamara cyane ku isi guhera mu myaka ya 1990, yamamajwe n’umuririmbyi Madona.

Nyuma yaje no kwamamara mu Rwanda yambarwa na rumwe mu rubyiruko rwo mu mijyi.

Mugongo Wazi (Backless)

Beyonce yambaye Mugongo Wazi
Beyonce yambaye Mugongo Wazi

Mugongo Wazi ni uburyo bw’imyambarire y’abakobwa cyangwa abagore, aho baba bambaye amakanzu y’ibirori agaragaza umugongo wabo wose.

Iyi myambarire yatangiye kugaragara mu bihugu by’Uburayi n’Amerika mu kinyejana cya 13.

Na nyuma yaho yakunze kwambarwa cyane n’ibyamamare byitabiriye ibirori bikomeye. Ni nako yaje kwamamara mu Rwanda, bakayambara bagendeye kuri ibyo byamamare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Reka ibi ni ibya vuba.Mushake imyambarire yo za 70.

mitako yanditse ku itariki ya: 26-06-2017  →  Musubize

Ko Izuba Tubon I Kgl Rikaze Ahandi Mu Turere Ngo Byarangiye Ese Midimari Na Meteo Rda Baraha Abanyarda Ikihe Cyizere .Murakoze

Moustapha Platini Lee yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka