Israel Mbonyi yongerewe mu bazaririmba mu gitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration’

Umuhanzi Israel Mbonyi umenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration’.

Ni igitaramo kizaba tariki 31 Werurwe 2024, kikazabera i Kigali mu nyubako ya BK Arena guhera saa kumi z’amanywa. Cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (The Bible Society of Rwanda-BSR) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, mu rwego rwo gufasha abantu kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika no gusoza gahunda ya ‘Shyigikira Bibiliya’.

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bafite ibihangano binyura benshi
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bafite ibihangano binyura benshi

Israel Mbonyi ufite abafana benshi muri iyi minsi, na we yemeje ko azitabira iki gitaramo. Ni igitaramo kizaririmbamo abandi bahanzi n’amakorali atandukanye, arimo Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika, Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge, Jehovah Jireh, Alarm Ministries, na James & Daniella.

Amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo ari ku biciro bitandukanye. Harimo ayagurishwa 5.000 Frw, 10.000 Frw, 20.000 frw na 35.000 Frw akaba agurishirizwa ku rubuga www.ticqet.rw.

‘Ewangelia’ ni ijambo ry’Igiheburayo risobanura ‘Gospel’ cyangwa se ‘ubutumwa bwiza’.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uvuga ko hashize igihe utangije ubukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya nyuma y’uko bigaragaye ko zabaye nke ku isoko, ndetse n’ikiguzi cyayo kigatumbagira.

Nicodeme Nzahoyankuye, umwe mu bagize itsinda ririmo gutegura iki gitaramo, yabwiye Kigali Today ko ari ubwa mbere igitaramo nk’iki giteguwe, agashishikariza abantu kuzacyitabira kuko uzaba ari umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Israel Mbonyi na James & Daniella bazaririmba muri iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika no gushyigikira Bibiliya
Israel Mbonyi na James & Daniella bazaririmba muri iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika no gushyigikira Bibiliya

Yagize ati “Twashatse gufasha abantu kubona uburyo bwiza bwo kwizihiza Pasika. Abantu bakwiye gutangirira Pasika mu nzu y’Imana, kuko bifasha abantu kurushaho kumva neza icyo Pasika ivuga. Tuzaba tubafitiye abaririmbyi bakomeye kandi bakunzwe tuzahuriza hamwe baturutse mu madini n’amatorero atandukanye, ku buryo buri wese uzitabira azabasha kunyurwa. Kuba winjiye muri iki gitaramo gusa, byaguhesha umugisha kubera ko uzaba ushyigikiye ko ubutumwa bwiza buri muri Bibiliya bugera kure.”

Amafaranga azatangwa ku muryango mu kwinjira muri iki gitaramo azifashishwa mu gushyigikira Bibiliya nk’igitabo Abakirisitu benshi bifashisha.

Umunsi mukuru wa Pasika ni umwe mu yizihizwa cyane n’Abakristo aho baba bibuka izuka rya Yesu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka