Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo

Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka "Miss Igisabo" avuga ko nubwo ategukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017 nta gahunda afite yo kongera guhatanira iryo kamba.

Miss "Igisabo" avuga ko atazongera guhatanira ikamba rya Miss Rwanda
Miss "Igisabo" avuga ko atazongera guhatanira ikamba rya Miss Rwanda

Arabitangaza mu gihe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ataje muri batanu ba mbere ahubwo agatorwa nka Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) nyamara hari bamwe bamuhaga amahirwe yo kwegukana iryo rushanwa bitewe n’uburyo yamamaye.

Mu gihe usanga hari bamwe muri ba Nyampinga bitabira Miss Rwanda, batatsinda, bagasubira guhatana mu mwaka ukurikiyeho bagerageza amahirwe, Miss Hirwa Honorine we avuga ko atazasubira guhatana.

Ahamya ko ubwo yitabiraga Miss Rwanda hari byinshi yungukiyemo birimo kumenywa no guhura na benshi ku buryo ngo ayo mahirwe nayakoresha neza azagera kuri byinshi.

Agira ati “Naje kurushanwa nshaka umwanya wa mbere! Umwanya nabonye waranshimishije, sinteganya kuzasubira muri aya marushanwa ibyo nize narabyize kandi byampaye urubuga nshobora gukoresha nkagera kure.”

Akomeza avuga ko agitungurwa n’uburyo aho aciye hose asanga bamuzi akaba yarisanze yamamaye ku buryo butangaje.

Ati “Natunguwe cyane n’uburyo aho nyuze hose usanga banzi, nabaye icyamamare mu gihe gito kandi sinari mbyiteze, nubwo irushanwa ryarangiye ndacyaryoherwa n’ibihe twagize.”

Miss "Igisabo" yatowe nka Nyampinga wamamaye kurusha abandi (Miss Popularity) muri Miss Rwanda 2017
Miss "Igisabo" yatowe nka Nyampinga wamamaye kurusha abandi (Miss Popularity) muri Miss Rwanda 2017

Miss Hirwa Honorine, ufite imyaka 20 y’amavuko yamamaye ku izina ry’Igisabo biturutse ku magambo yavuze ubwo yitabiraga ijonjora rya ba Nyampinga bagombaga guhagararira Intara y’Iburengerazuba muri Miss Rwanda 2017.

Ubwo yari ari imbere y’akanama nkemurampaka, yasobanuye uko umunyarwandakazi nyawe aba ateye maze agira ati “Umunyarwandakazi ni uteye nk’igisabo.”

Kuva ubwo iyo mvugo yahise yamamara, abantu batandukanye bayivugaho haba mu biganiro cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Abantu bamwe biganjemo abafana be, mbere y’uko isaha yo gutangaza Miss Rwanda 2017 igera, bamuhaga amahirwe yo kwegukana ikamba ariko abandi bagahamya ko ataryegukana.

Irushanwa ryarangiye ataje no muri ba Nyampinga batanu ba mbere kuko Miss Rwanda 2017 yabaye Iradukunda Elsa, ibisonga bye biba Shimwa Guelda, Umutoniwase Linda, Kalimpinya Queen na Fanique Simbi Umuhoza.

Ikindi ni uko abakobwa 15 bahataniraga kuba Miss Rwanda 2017, bemerewe kwiga ku buntu (Scholarship) muri kaminuza ya Mahatma Gandhi.

Miss "Igisabo" yabaye icyamamare nyuma yo kuvuga ko "umunyarwandakazi ari uteye nk'Igisabo"
Miss "Igisabo" yabaye icyamamare nyuma yo kuvuga ko "umunyarwandakazi ari uteye nk’Igisabo"

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Icyo numva tubura abakobwa benshi baba batazi Icyo ngereza cyangwa(English)mundimi zamahanga. Icyo bajya babanza kumenya ko umuntu azi icyongereza.

Princesses Andersen yanditse ku itariki ya: 19-01-2021  →  Musubize

Uzi abahackers wo muri Russia warivanze mu matora ya miss Rwanda koko,ihangane mama nuko bigenda kwisi

bb yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Uzi abahackers wo muri Russia warivanze mu matora ya miss Rwanda koko,ihangane mama nuko bigenda kwisi

bb yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

ncimishijwe nokubona miss Rwanda abaye iradukukunda Elsa

kwotonda aphrodis yanditse ku itariki ya: 28-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka