Hateguwe igitaramo kigaruka kuri Kaberuka na Marita bavugwa mu ndirimbo y’Impala

Mu gihe tariki ya 11 Gashyantare, wabaye umunsi uzwi nk’uwa Gapapu kubera inkuru mpamo y’umusore watwawe umukunzi we n’inshuti ye magara yitwaga Kaberuka, abakunzi ba muzika bateguriwe igitaramo kizagaruka kuri iyo nkuru cyiswe ‘Kaberuka na Marita Live Concert’.

Iki gitaramo cyateguwe na Rusakara Entertainment, kizaba ku Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, kuva saa 16h00 kuri Luxury Garden Palace ahazwi nka Norvege.

Iki gitaramo cyitiriwe Kaberuka na Marita, ubusanzwe ibivugwa kuri aba bombi ni inkuru mpamo ikubiye mu ndirimbo ya Orchestre Impala yitwa “Kaberuka” byatumye tariki 11 Gashyantare benshi barayitiriye umunsi wa Kaberuka cyangwa “Gapapu Day” mu rwego rwo kwibuka ibyo Kaberuka yakoreye inshuti ye.

Ubwo hari ku itariki ya 11 Gashyantare 1980, habura iminsi itatu gusa ngo hizihizwe umunsi w’abakundana, nibwo umusore wari ugeze mu gihe cyo gushaka yagiye gusura umukobwa bakundanaga witwa Marita aherekezwa n’inshuti ye yitwaga Kaberuka ngo imurambagirize.

Bageze iwabo w’umukobwa, basanze umukobwa abategerereje ku irembo arabakira bajya mu nzu baraganira, ariko Marita mu by’ukuri uko ibiganiro byakomezaga ntiyakomeje gusekera umukunzi we, ahubwo umutima we wari watashye mu wa Kaberuka.

Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo “Kaberuka” Orchestre Impala, ivuga ko cyaturutse kuri uwo musore byabayeho ubwo yakiganirizaga Soso Mado wari uri mu bagize iyi Orchestre.

Orchestre Impala na yo izaba ihari isubiramo indirimbo ya Kaberuka na Marita
Orchestre Impala na yo izaba ihari isubiramo indirimbo ya Kaberuka na Marita

Umunyamakuru wa Kigali Today, akaba n’umwe mu bamaze kugira ubunararibonye mu gutegura ibitaramo byiganjemo iby’abakunzi ba karahanyuze, Jean Claude Umugwaneza Rusakara, yavuze ko abazitabira icyo gitaramo bazanyurwa akurikije uko imyiteguro ihagaze.

Rusakara wateguye iki gitaramo avuga kandi ko gisanzwe kiba kigategurwa mu rwego rwo guhuza abantu bakanasabana kuri uwo munsi wa Kaberuka.

Yagize ati: “Igitaramo gisanzwe kiba, ni uko ubusanzwe bacyitiriraga Gapapu Day, ariko kuri iyi nshuro cyitiriwe ba nyiracyo cyitwa Kaberuka na Marita Live Concert, kikaba kigamije guhuza abantu ku munsi Impala zaririmbiyeho Kaberuka na Marita.”

Makanyaga Abdul azasusurutsa abazitabira igitaramo cya Kaberuka na Marita
Makanyaga Abdul azasusurutsa abazitabira igitaramo cya Kaberuka na Marita

Uretse Impala zaririmbye iyo ndirimbo ziri ku rutonde rw’abahanzi bazasusurutsa icyo gitaramo, hari n’abandi barimo Makanyaga Abdul n’abacuranzi b’abahanga nka Dauphin, Murinzi na Kangourou.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatanu, kwinjira mu myanya isanzwe ni 5,000Frw, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 10,000Frw ndetse n’ameza y’abantu batandatu bazishyura ibihumbi 150Frw. Ni mu gihe abazaza ari tsinda ry’abantu batanu, bane bazishyura, undi umwe akinjirira ubuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka