Batandatu bazahagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda bamaze kumenyekana

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017 mu Karere ka Rubavu, hatangiye igikorwa cyo guhitamo abakobwa bazahagararira Intara y’Iburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.

Uko bahiganwaga ari batandatu bose bemerewe kuzahagararira Intara y'Uburengerazuba
Uko bahiganwaga ari batandatu bose bemerewe kuzahagararira Intara y’Uburengerazuba

Iki gikorwa gitegurwa na Rwanda Inspiration Back Up, muri aka karere cyitabiriwe n’abakobwa batandatu, nyuma yo guhiganwa bose bemererwa kuzahagararira iyi ntara.

Iki gikorwa kibimburirwa no kwandika imyirondoro y’abarushanwa, no kureba niba bujuje ibisabwa kugirango umukobwa yemererwe guhiganwa na bagenzi be.

Umukobwa wemerewe kwitabira iri rushanwa asabwa kuba yujuje imyaka 18, akaba yararangije amashuri yisumbuye, akaba afite uburebure bwa 1.70m kuzamura, ndetse akaba afite ibiro biri hagati ya 60 na 70.

Aba bakobwa bemerewe kuzahagararira Intara y’Uburengerazuba barimo Mutoni Caroline, Iradukunda Elsa, Honorine Uwase Hirwa, Sandrine uwineza, Linda Umutoniwase, Guelda Shimwa.

Iki gikorwa kizakomereza mu zindi ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali batora abazazihagararira muri iri rushanwa, bakazatorwamo uzegukana iri Kamba ku rwego rw’igihugu.

Batandatu baje guhatanira guhagararira Intara y'Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017
Batandatu baje guhatanira guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017
Mbere yo guhiganwa babanza kureba niba bujuje ibisabwa, birimo uburebure n'ibiro
Mbere yo guhiganwa babanza kureba niba bujuje ibisabwa, birimo uburebure n’ibiro
Abatanga amanota muri iri rushanwa , uhereye ibumoso ni Mike Karangwa umenyerewe muri iri rushannwa, Nyiramongi Odette na Rwabigwi ni bashya
Abatanga amanota muri iri rushanwa , uhereye ibumoso ni Mike Karangwa umenyerewe muri iri rushannwa, Nyiramongi Odette na Rwabigwi ni bashya
Mutoni Carolline wa Mbere mu bageze imbere y'abatanga amanota
Mutoni Carolline wa Mbere mu bageze imbere y’abatanga amanota
Yageze imbere y'abatanga amanota ari uwa Kabiri
Yageze imbere y’abatanga amanota ari uwa Kabiri
Iradukunda Elsa yageze imbere y'abatanga amanota ari uwa gatatu
Iradukunda Elsa yageze imbere y’abatanga amanota ari uwa gatatu
Guelda Shimwa yageze imbere y'abatanga amanota ari uwa kane
Guelda Shimwa yageze imbere y’abatanga amanota ari uwa kane
Honorine Uwase Hirwa yaje ari uwa Gatanu
Honorine Uwase Hirwa yaje ari uwa Gatanu
Linda Umutoniwase wasoreje abandi kujya imbere y'abatanga amanota
Linda Umutoniwase wasoreje abandi kujya imbere y’abatanga amanota
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka