Alyn Sano na Senderi bazaririmba mu gitaramo gisingiza Intwari

Umuhanzikazi Shengero Aline Sano umaze kumenyakana nka Alyn Sano akaba umwe mu b’igitsinagore bari bahagaze neza na Eric Senderi International Hit barataramira Abanyarwanda mu gitaramo gisingiza intwari kibera muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024.

Iki gitaramo kiri mu birori bitegura Umunsi w’Intwari z’Igihugu, uzizihizwa ku nshuro ya 30 tariki 1 Gashyantare 2024.

Umuhanzi Senderi Hit yari aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Intwari z’u Rwanda’ ikubiyemo ubutumwa bwo kurata ubutwari bwaranze Ingabo zabohoye u Rwanda.

Muri iyi ndirimbo Senderi akomoza ku misozi itandukanye y’amateka Ingabo zahoze ari iza RPA, zifashishije mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Hari aho agira ati: “Ubutwari…Intwari z’u Rwanda, Imanzi, Imena n’Ingenzi zitanze zitizigama ngo tubeho n’amateka y’imisozi Inkotanyi zanyuzeho mu kubohora u Rwanda.”

Uretse Alyn Sano na Senderi, abandi bazitabira iki gitaramo cyo kwizihiza Intwari, harimo Army Band, Esther Niyifasha, itorero Urukerereza ndetse n’Indatirwabahizi.

Umunsi w’Intwari wizihizwa ku nshuro ya 30 wahawe insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Intwari z’u Rwanda zibukwa mu rwego rwo guhabwa icyubahiro ndetse hagamijwe no gutera ishyaka abakiri bato. Intwari z’u Rwanda zikaba zigabanyije mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwinjira mugitaramo nanagahe

Alias yanditse ku itariki ya: 31-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka