Abakobwa 15 bahatanira Miss Rwanda 2017 batangiye umwiherero (Amafoto)

Abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, batangiye umwiherero i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Uko ari 15 bari mu mwiherero i Nyamata mu Bugesera
Uko ari 15 bari mu mwiherero i Nyamata mu Bugesera

Ku cyumweru Tariki ya 12 Gashyantare 2017, nibwo bahagurutse i Kigali berekeza i Nyamata aho batangiriye umwiherero uzageza ku itariki ya 24 Gashyantare 2017.

Muri uwo mwiherero bazigiramo ibintu bitandukanye birimo ibijyanye n’umuco Nyarwanda.

Nyampinga w’u Rwanda 2017 azamenyekana tariki ya 25 Gashyantare 2017. Uzatorwa azambikwa ikamba rya Miss Rwanda asimbure Miss Jolly Mutesi wabaye Miss Rwanda 2016.

Ikindi ngo ni uko uzajya atorerwa kuba Miss Rwanda azajya yitabira irushanwa rya Miss World, nk’uko Miss Jolly yaryitabiriye mu Kuboza 2016.

Ubwo bahagurukaga i Kigali berekeza i Nyamata
Ubwo bahagurukaga i Kigali berekeza i Nyamata
Bamaze kugera i Nyamata aho bari gukorera umwiherero
Bamaze kugera i Nyamata aho bari gukorera umwiherero
Aha bari mo babasaka
Aha bari mo babasaka
Bari kugana mu byumba bagomba kuraramo
Bari kugana mu byumba bagomba kuraramo
Bamaze kugera aho bazakorera umwiherero barabakiriye
Bamaze kugera aho bazakorera umwiherero barabakiriye

Andi mafoto menshi kanda hano

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka