2023 isize imyidagaduro mu Rwanda yarazamutse ku rwego mpuzamahanga

Umwaka wa 2023 waranzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro birimo ibitaramo bitandukanye kandi bikomeye ku rwego mpuzamahanga, ku buryo byasigiye u Rwanda indi shusho ku isi mu bijyanye no kuba ari ahantu heza mu myidagaduro.

Umuhanzi Davido ari mu bataramiye i Kigali mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka, ndetse ahahererwa igihembo cya Trace Awards cy'umuhanzi mwiza w'umugabo w'umwaka wa 2023
Umuhanzi Davido ari mu bataramiye i Kigali mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka, ndetse ahahererwa igihembo cya Trace Awards cy’umuhanzi mwiza w’umugabo w’umwaka wa 2023

Ibi byose byatewe n’ibitaramo mpuzamahanga bikomeye u Rwanda rwakiriye muri uyu mwaka wa 2023. Ibi bikorwa byagiye bihuza abantu b’ingeri zitandukanye cyane ababarizwa mu myidagaduro na Siporo mu Rwanda.

Reka Turebere hamwe bimwe muri ibyo bikorwa byatumye isura y’imyidagaduro mu Rwanda hirya no hino mu binyamakuru byo ku isi byandika inkuru zagarukaga ku gihugu cy’u Rwanda.

1. Ibirori byo gusoza imikino ya BAL 2023

Ibirori byo gusoza imikino ya BAL yabaye muri Gicurasi 2023, bifata umwanya wa kane mu bitaramo byinjije abantu benshi bishyuye amatike muri BK Arena.

Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yishimira igikombe cya BAL 2023 yegukanye tariki 27 Gicurasi 2023 muri BK Arena itsinze AS Douanes amanota 80 kuri 65
Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yishimira igikombe cya BAL 2023 yegukanye tariki 27 Gicurasi 2023 muri BK Arena itsinze AS Douanes amanota 80 kuri 65

Ni ibirori byari iby’imikino ya Basketball byari byahujwe n’umuziki, bitumirwamo abahanzi nka Bruce Melodie, Pheelz na DJ Neptunez.

2. Iwacu Muzika Festival

Ku Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023 muri BK Arena nibwo habereye igitaramo cy’amateka cyahuje abahanga mu njyana gakondo, mu birori byasozaga ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival 2023.

Ni kimwe mu bitaramo byari biteganyijwe muri iri serukiramuco rya muzika ryabanjirijwe n’ibitaramo byabereye mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Iki gitaramo cyahurije hamwe ku rubyiniro Cecile Kayirebwa, Muyango Jean Marie, Ruti Joel, Cyusa Ibrahim ndetse n’Itorero Ibihame by’Imana.

3. Trace Awards

Abahanzi bafite amazina mu bihugu hafi ya byose bya Afurika no hanze yayo banyuze ku rubyiniro bashimisha abitabiriye iki gitaramo cyatangiwemo ibi bihembo.

Abaririmbye barimo abo mu Rwanda nka Bruce Melodie, Bwiza na Chriss Eazy mu gihe abaturutse hirya no hino banyuze ku rubyiniro barimo Diamond Platnumz, Davido, Yemi Alade, Mr Eazi n’abandi.

Perezida Kagame yakiriye bamwe mu bahanzi bitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards
Perezida Kagame yakiriye bamwe mu bahanzi bitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards

Iki gikorwa cyabaye ku mbaraga za Trace Group yatangijwe mu 2003. Ndetse ni ubwa mbere hari hatanzwe ibi bihembo ku mugabane wa Afurika.

Iki kigo cyatangijwe na Olivier Laouchez kuri ubu ni cyo kiri inyuma ya televiziyo zikomeye nka Trace Africa, Trace Muziki, Trace Urban n’izindi nyinshi zinyuzwaho imiziki.

4. Time 100

U Rwanda rwakiriye bwa mbere ku mugabane wa Afurika itangizwa ry’inama ihuza abantu 100 bavuga rikijyana n’itangwa ry’ibihembo ku bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego rwa Afurika bizwi nka ‘TIME100 Summit and Impact Awards Africa’.

Abarimo Sherrie Silver na Ellen Sirleaf baherewe ibihembo bya TIME100 i Kigali
Abarimo Sherrie Silver na Ellen Sirleaf baherewe ibihembo bya TIME100 i Kigali

Hirya no hino ku Isi, iyi ni imwe mu nkuru yagarutsweho cyane, kubera iki gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre, mu ijoro ryo ku itariki ya 17 Ugushyingo mu 2023.

Ni ibirori byakurikiwe n’abantu benshi, ndetse binitabirwa n’abantu bafite amazina akomeye ku Isi, barimo Danai Gurira, Ellen Johnson Sirleaf na Fred Swaniker n’abandi.

5. Move Afrika

‘Move Afrika Rwanda’ ni igitaramo cyaririmbyemo icyamamare akaba umuraperi ukomoka muri Amerika, Kendrick Lamar, kibera muri BK Arena tariki 6 Ukuboza 2023.

Iyo uganiriye na bamwe mu bategura ibirori mu Rwanda bavuga ko ari cyo gitaramo kugeza ubu kiyoboye ibindi byabaye, bijyanye n’imitegurire yacyo yari ku rwego rwo hejuru ndetse n’ubwitabire.

Ni igitaramo kandi cyitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wanavuze ko wari umwanya mwiza wo gusoza umwaka wa 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka