Kundwa Doriane ni we wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2015

Kundwa Doriane ni we uhize abandi bakobwa 15 bahataniraga umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda uzwi nka "Miss Rwanda" 2015, nyuma yo gutangira ahatana mu bandi benshi aturutse mu Ntara y’Amajyaruguru ubwo amajonjora yatangiraga mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Doriane ni we wabaye Miss Rwanda 2015, Uwase Vanessa Raissa aba Igisonga cya 1 naho Akacu Lynca aba Igisanga cya 2.
Doriane ni we wabaye Miss Rwanda 2015, Uwase Vanessa Raissa aba Igisonga cya 1 naho Akacu Lynca aba Igisanga cya 2.

Kundwa w’imyaka 19 akaba afite igihagararo cya metero 1,74 yaje akurikwe na Vanessa watowe nk’Igisonga mbere naho Raissa Akacu atorerwa kuba Igisonga cya kabiri. Bahatanaga n’abandi bakobwa 13 na bo batsindiye kugera ku majojora ya nyuma yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 21/2/2015.

Akacu Lynca, Uwase Vanessa Raissa, Kundwa Doriane, Fiona Mutoni Naringwa, Mutoni Balbine ni bo bari bashoboye kuba muri batanu ba mbere.
Akacu Lynca, Uwase Vanessa Raissa, Kundwa Doriane, Fiona Mutoni Naringwa, Mutoni Balbine ni bo bari bashoboye kuba muri batanu ba mbere.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 37 )

COUP CHAPEAU MISS RDA 2015 IMANA IZABANE NAWE UZAHORANE IKAMBA TURAKWISHIMIYE,BZUUUU

BIJU yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

birakwiye koko ko uba umwiza mu bakobwa ariko uramenye ubwiza bwawe uzabukomereho satani atazagutegera ku bwizabwawe bugapfa ubusa, uzamenye kwehesha agaciro bityo imana izagushyigikira kdi uzicishe bugufi kuko n’abandi si babi ahubwo umenyeko imana yakugiriye icyizere courage rero ntuzababaze iyakuremye

chantal yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Njye ndashaka kumenya mu by’ukuri akamaro gahunda ya Miss ifitiye abanyarwanda.
None se ababanje bakoze iki, kuburyo twakomeza gushoramo amafranga. Niba ari uguteza abaturage imbere, hari gahunda zisanzwe ziriho za Leta, nta mpamvu mbona ya Miss kbs. Ufite ikintu gifatika atari amagambo yo gufana yambwira akankonvinca.

klzj yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

uziko urebye Doriane na miss 2014 nta mahuriro Doriane ni ikirori neza neza iyo ataza kuba inzobe byari kuba byiza kurushaho kuko inzobe zisaza vuba
congratulations n,ubwo na no 24 nari namukunze pe nta kubera kwabayeho

gaju yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Kundwa felicitation vrmt,uri mwiza pe kandi uranabikwiye gusa icyo nagusaba nuguharanira kwihesha agaciro,kwiyubaha nibindi biranga umunyarwandakazi shenge uzasigasire ubwo bwiza bwawe kd ntiwibagirweko tuhutezeho byinshi.crg

cadette yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

yemwe ndishimyepe. missi we komera mubuntu bw’imana kandi ndakwifuriza ko mujyihe ukiri missi kuzasiga ibikorwa byurwibutso kuburyo utazibajyirana ndakwifuriza kureba kure nkubyeyi wacu perezida kagame. uzadusure iwacu mukarere ka inyanza.

rwamucyo abraham yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

woww nari narabivuze! uwo mwana arasobanutse kbsa! courage Miss!

Peace Jojo yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

shanyampinga wurwanda wuyumwaka yarabikwiye.

david yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Doriane,conglatulation kd uft umugisha kubw’ibihe byiza ugize ukiva kuntebe y’ishuli.so,tukwitezeho kubahisha u Rwanda no kuruhesha agaciro.

Radon-222 yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

arabikwiye nukuri, baradushumbushije nyuma yo kudupfunyikira amazi umwaka ushize .
#miss 2014

iliza yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

arabikwiye nukuri, baradushumbushije nyuma yo kudupfunyikira amazi umwaka ushize .
#miss 2014

iliza yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

yayaaaaaa nibyo pe

betyyy yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka