Kundwa Doriane ni we wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2015
Kundwa Doriane ni we uhize abandi bakobwa 15 bahataniraga umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda uzwi nka "Miss Rwanda" 2015, nyuma yo gutangira ahatana mu bandi benshi aturutse mu Ntara y’Amajyaruguru ubwo amajonjora yatangiraga mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Kundwa w’imyaka 19 akaba afite igihagararo cya metero 1,74 yaje akurikwe na Vanessa watowe nk’Igisonga mbere naho Raissa Akacu atorerwa kuba Igisonga cya kabiri. Bahatanaga n’abandi bakobwa 13 na bo batsindiye kugera ku majojora ya nyuma yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 21/2/2015.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 37 )
Ohereza igitekerezo
|
COUP CHAPEAU MISS RDA 2015 IMANA IZABANE NAWE UZAHORANE IKAMBA TURAKWISHIMIYE,BZUUUU
birakwiye koko ko uba umwiza mu bakobwa ariko uramenye ubwiza bwawe uzabukomereho satani atazagutegera ku bwizabwawe bugapfa ubusa, uzamenye kwehesha agaciro bityo imana izagushyigikira kdi uzicishe bugufi kuko n’abandi si babi ahubwo umenyeko imana yakugiriye icyizere courage rero ntuzababaze iyakuremye
Njye ndashaka kumenya mu by’ukuri akamaro gahunda ya Miss ifitiye abanyarwanda.
None se ababanje bakoze iki, kuburyo twakomeza gushoramo amafranga. Niba ari uguteza abaturage imbere, hari gahunda zisanzwe ziriho za Leta, nta mpamvu mbona ya Miss kbs. Ufite ikintu gifatika atari amagambo yo gufana yambwira akankonvinca.
uziko urebye Doriane na miss 2014 nta mahuriro Doriane ni ikirori neza neza iyo ataza kuba inzobe byari kuba byiza kurushaho kuko inzobe zisaza vuba
congratulations n,ubwo na no 24 nari namukunze pe nta kubera kwabayeho
Kundwa felicitation vrmt,uri mwiza pe kandi uranabikwiye gusa icyo nagusaba nuguharanira kwihesha agaciro,kwiyubaha nibindi biranga umunyarwandakazi shenge uzasigasire ubwo bwiza bwawe kd ntiwibagirweko tuhutezeho byinshi.crg
yemwe ndishimyepe. missi we komera mubuntu bw’imana kandi ndakwifuriza ko mujyihe ukiri missi kuzasiga ibikorwa byurwibutso kuburyo utazibajyirana ndakwifuriza kureba kure nkubyeyi wacu perezida kagame. uzadusure iwacu mukarere ka inyanza.
woww nari narabivuze! uwo mwana arasobanutse kbsa! courage Miss!
shanyampinga wurwanda wuyumwaka yarabikwiye.
Doriane,conglatulation kd uft umugisha kubw’ibihe byiza ugize ukiva kuntebe y’ishuli.so,tukwitezeho kubahisha u Rwanda no kuruhesha agaciro.
arabikwiye nukuri, baradushumbushije nyuma yo kudupfunyikira amazi umwaka ushize .
#miss 2014
arabikwiye nukuri, baradushumbushije nyuma yo kudupfunyikira amazi umwaka ushize .
#miss 2014
yayaaaaaa nibyo pe