Knowless yegukanye Primus Guma Guma Super Star ya 5

Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Knowless ni we wegukanye ku uru wa 15 Kanama 2015, intsinzi ya Primus Guma Guma Super Star, ku nshuro yayo ya gatanu nyuma y’urugendo rutamworoheye na gato dore ko igeze hagati yari yasezeye bikaza kurangira asubiyemo.

Knowless wegukanye PGGSS5.
Knowless wegukanye PGGSS5.

Hari mu birori byo gusoza amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya gatanu, igitaramo cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera cyari cyanitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi ba muzika bari baje gushyigikira abahanzi bafanaga.

Mu bahanzi 10 bahataniraga kwegukana PGGSS5, bose bari babukereye ubona ko buri wese yiteguye kwakira ibiri bubere muri iki gitaramo nubwo mu gihe bagendaga bahamagarwa uhereye ku mwanya wa 10 ababaga basigaye wabonaga icyizere kigenda kiyoyoka.

Bruce Melody wari mu bahabwaga amahirwe cyane yaje ku mwanya wa 2.
Bruce Melody wari mu bahabwaga amahirwe cyane yaje ku mwanya wa 2.

Ku ruhande rw’abafana, uko umubare wagendaga ugabanuka ni ko ariko wabonaga ibyishimo byiyongera cyane cyane ababaga bafite abahanzi basigaye batarahamagarwa.

Umwami wa Coga Style Rafiki nubwo yaje ku mwanya wa 9 yari ahagaze neza ku rubyiniro.
Umwami wa Coga Style Rafiki nubwo yaje ku mwanya wa 9 yari ahagaze neza ku rubyiniro.

Butera Knowless wahamagawe nk’uwegukanye iri rushanwa ahagana ku isaha ya saa tanu z’ijoro zibura iminota mike, yashimiye cyane Bralirwa na EAP ndetse n’abandi bamufashije mu rugendo rwe rwa muzika.

Abafana bari benshi.
Abafana bari benshi.

Uko abahanzi bakurikiranye:
Kmwanya wa 10 hari TNP, ku wa 9 Rafiki, uwa 8 Paccy, uwa 7 aba Senderi, Jules Sentore aba uwa 6, Itsinda rya Active riza ku mwanya wa 5, Bull Dog kuwa 4, Dream Boys baba aba 3, naho Bruce Melody aza ku mwanya wa 2 mu gihe Butera Jeanne d’Arc aka Knowless ari we wegukanye intsinzi ya miliyoni 24.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

njye natunguwe no Kubona Buddha ABA uwa kane

gedeon yanditse ku itariki ya: 16-08-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka