Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru (tariki 27-28/10/2012), umuhanzi Kamichi aramurikira abakunzi be indirimbo ye “Byacitse” mu gitaramo cyiswe “Byacitse Concert”.
Kuwa gatanu tariki 26/10/2012, mu ishuri ryisumbuye ryitwa Glory Secondary School riri ahahoze ULK mu gishanga hazabera igitaramo cyo gushima Imana ibyiza yabakoreye no mu rwego rwo gusezeranaho kubera umwaka urangiye.
Ku cyumweru gitaha tariki 28/10/2012 kuri Sport View Hotel hazabera igitaramo cya Rehoboth Ministries yise “Praise and worship explosion” guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri za nijoro.
Igitaramo Beer Fest kiba kuri uyu wa gatandatu tariki 20/10/2012 kirabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo-Ground). Kwinjira ni amafaranga 10000 ariko abagura amatike mbere baratanga 8000 gusa.
Nyuma y’igitaramo King James yagiriye mu Bubiligi tariki 13/10/2012 kikagenda neza cyane, azataramira i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa gatanu tariki 19/10/2012.
Muri gahunda ya Friday Gospel Night muri Contact Restaurant kuri uyu wa gatanu tariki 19/10/2012 hazataramira Theo Bosebabireba ari kumwe na mugenzi we Venuste Mugabo.
Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tonzi, yateguye igitaramo kiri ku rwego rwa East Africa mu rwego rwo kumurika alubumu ye ya gatatu.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 13/10/2012 no ku cyumweru tariki 14/10/2012, abahanzi nyarwanda bafite ibitaramo byo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund bikazabera muri uyu mujyi wa Kigali.
Abisabwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, umuhanzi Kitoko azaba ari mu Bwongereza tariki 13/10/2012 mu gitaramo cyo gushyigikira Agaciro Development Fund cyateguwe n’Abanyarwanda babayo.
Umuhanzi JayPolly ukora injyana ya Hip Hop akaba n’umwe mu ba raperi ba hano mu Rwanda bakunzwe cyane kurusha abandi, azanye igitaramo yitiriye imwe mundirimbo ze “Ndacyariho ndahumeka”.
Bimenyerewe ko mu bitaramo bisanzwe bibera mu mujyi wa Kigali bishyushywa n’umu DJ umwe ariko ikizabera muri Bamboo Restaurant mu mujyi wa Kigali kuwa gatanu tariki 12/10/2012 kizashyushywa na DJ Cox na DJ Esggy.
Umuhanzikazi Gabby Irene Kamanzi na bagenzi be bo muri Gospel bazataramira muri Contact Restaurant kuri uyu wa gatanu tariki 05/10/2012 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi kwinjira bizaba ari ubuntu.
Umuhanzi Patient Bizimana yakoze impanuka ageze i Gikondo ataha ubwo yari avuye mu gitaramo yari yakoreye kuri Sport View Hotel ku cyumweru tariki 30/09/2012.
Abahanzi nyarwanda barategura ibitaramo byo gutera inkunga ikigega AgDF Muri uku kwezi k’urubyiruko, abahanzi nyarwanda bafatanyije n’umujyi wa Kigali bateguye ibitaramo mu rwego rwo gutanga inkunga yabo mu kigega Agaciro Development Fund.
Kuwa Gatandatu utaha hateganyijwe ibitaramo bibiri bikomeye birimo icya Patient Bizimana uririmba indirimbo zihimbaza Imana na Man Martin wacyimuriye muri iyo wikendi, nyuma y’aho yabonye ubutumire bwo kujya kuririmba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Resitora izwi ku izina rya ‘‘Contact Restaurant’’ nayo igiye gutangiza Gospel Night kuri uyu wa gatandatu tariki 22/09/2012.
Korari Guershom ibarizwa mu Ntara y’Amajyepfo ifite gahunda yo kuzazenguruka u Rwanda iririmba kandi inabwiriza ubutumwa bwiza banereka abanyarwanda bose ibyiza Imana yabakoreye.
Umuhanzi James Ruhumuriza uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya King James mu kwa cumi azerekeza mu gihugu cy’Ububiligi mu gitaramo cyateguwe na Team Production iyobowe na Justin Karekezi uba mu gihugu cy’Ububiligi.
Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, hagiye kuba igitaramo cy’abahanzi ba Gospel mu resitora. Kuwa gatanu tariki 14/09/2012, iki gitaramo kizabera ahitwa “Amani Restaurant” mu nyubako nshya y’isoko rya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Bahati Alphonse, yishimiye ko igitaramo yakoresheje tariki 02/09/2012 mu Ntara y’Uburasirazuba cyo gukusanya inkunga yo kubakira abana b’imfubyi badafite aho baba cyagenze neza.
Hagiye gushyirwaho akanama kazaba gashinzwe gukurikirana ba Nyampinga mu buzima bwa buri munsi; nk’uko byatangajwe na Makuza Lauren ushizwe guteza imbere umuco muri Minisiter y’umuco na Siporo.
Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Vd Frank, kuri uyu wa kabiri tariki 28/08/2012 azizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 27 none yatumiye inshuti ze zose zo kuri facebook mu birori yateguye.
Ubwo umuhanzi Serge Iyamuremye uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana yamurikaga alubumu ye ya mbere yise ‘‘Nta mvura idahita’’ tariki 24/08/2012, igitaramo cyagenze neza cyane.
Kuri iki cyumweru tariki 26/08/2012 hateguwe igitaramo cyo gushima Imana ku rwego rw’igihugu cyiswe “Rwanda Shima Imana”.
Umuhanzi Dr Claude wagombaga kwerekeza ku mugabane w’Uburayi kuwa gatanu tariki 17/08/2012 yagiye umunsi umwe mbere yahoo kubera imyitozo (répétitions) agomba gukorerayo mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera.
Umuhanzi Tom Close umaze kubaka izina muri muzika nyarwanda arataramira abakunzi be hirya no hino mu mpera z’iki cyumweru kizarangira tariki 19/08/2012.
Bashabe Kate niwe ubahiga mu bwiza nyuma yo kwgukana ikamba rya Nyampinga wa Nyarugenge, mu birori byo gutora Miss Nyarugenge byabaye kuwa Gatanu tariki 10/08/2012.
Knowless, umwe mu bakobwa bake mu Rwanda bakora umuziki akaba yari n’umwe mu bahanzi 10 bari bitabiriye amarushanwa ya PGGSS 2, azataramira abakunzi be kuri uyu wa gatandatu tariki 11/08/2012 kuri Olympiade i Remera imbere ya stade Amahoro.
Umurirmbyi Rafiki yashishije Abanyamusanze bari bitabiriye ibirori byo gutoranya abazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2012, ubwo yaririmbaga indirimbo ze “Live”.
Umuhanzi ukomeye wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Jason Darulo, yaraye ageze mu Rwanda nk’uko byari biteganyijwe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27/07/2012.