Igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2014 cyarangiye kuwa gatandatu tariki 22/02/2.2014 ikamba ryegukanwa na Akiwacu Colombe w’amyaka 19 ahize abandi bakobwa 14 bahataniraga uwo mwanya.
Ikigo gihagarariye abagore bikorera ku giti cyabo mu Rwanda "Chomber of Women" kiri mu myiteguro y’iserukiramuco riba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu wahariwe abakundanye "Saint Valentin," mu rwego rwo gufasha abagore n’abagabo babo gusabana no kwidagadura.
Nyuma y’uko kuwa gatatu tariki 29.1.2014 hasohokeye itangazo ryambura uwari Nyampinga wa CBE Uwase Samantha Ghislaine ikamba yahawe ngo abe Nyampinga w’iri shuri mu mwaka w’amashuri 2013-2014, impaka zirakomeje aho bamwe bemeza ko yarenganye abandi bakemeza ko yahawe igihano kitajyanye n’ikosa yakoze.
Jay Polly, umuraperi wo mu Rwanda, yashimishije abafana be bo mu karere ka Burera kuburyo abo bafana biganje mo urubyiruko bamufashaga kuririmba indirimbo ze ari nako babyina kuburyo yashoje kuririmba batabyifuza.
Amarushanwa yo guhitamo Nyampinga ugiha abandi mu buranga n’ubumenyi mu karere ka Nyamasheke muri uyu mwaka wa 2014 yabaye kuri uyu wa Kane, tariki 16/01/2014 yitabiriwe n’umukobwa umwe rukumbi muri 6 bari biyandikishije.
Hitimana Thereshpore umusaza w’imyaka 67 y’amavuko benshi bazi ku izina rya “Pepe Kalle”, abakunzi be baracyamukunda cyane kuko ngo n’ubu afata akanya akongera akabashimisha nk’uko byahoze mu myaka ye akiri umusore.
Igiterane ngarukamwaka "Women Destiny” kigaragaramo abari n’abategarugori banyuranye mu rwego rwo gukangurira bagenzi babo kwigirira ikizere kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.
Umunyarwenya nakaba n’umushyushyarugamba (MC) Ramjaane Niyoyita yateguriye abana bato igitaramo cyo kwidagadurana nawe ku munsi wa Noheli aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Ku nshuro ya kane Inyarwanda Ltd yateguye igikorwa ngarukamwaka gihuza ibyamamare byo mu Rwanda n’abafana babo aho abakinnyi ba sinema, abahanzi, abanyamakuru, abaririmbyi, n’abandi bazwi cyane mu Rwanda bagera kuri 60 bamaze kwemeza ko bazitabira iki gikorwa kizwi nka “Inyarwanda Fans Hangout”.
Umuhanzi w’Umunyarwanda Alpha Rwirangira yongeye gutangaza ko kuri Noheli azataramira abana bato ba hano mu Rwanda nk’uko asanzwe abigenza mu mpera z’umwaka.
Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo arahakana amakuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba atwite, ahubwo agahamya ko kubyibuha bisanzwe aribyo abantu baheraho bavuga ko yaba atwite.
Korali “Abaturajuru” yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi izamurika alubumu yayo y’amajwi volume 3 na DVD volume 2 y’amashusho yise “Igihugu,” kuri iki cyumweru tariki 8/12/2013.
Abaturage bo mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, bidagaduye, barishima ubwo “Tigo” isosiyete icuruza iby’itumanaho mu Rwanda ndetse n’umushinga “Ni Nyampinga” bajyaga kwerekana bimwe mu bikorwa byabo muri ako gace.
Abafite ubumuga butandukanye bazamurika imideri bwa mbere tariki 01 Ukuboza uyu mwaka muri Hoteli Serena kugira ngo bashimangire ko kugira ubumuga ntaho bihuriye no kuba udashoboye.
Korali “Kubwubuntu” y’i Butare mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda iramurikira abakunzi bayo alubumu yayo ya mbere yise “Imirimo itunganye”, iki gikorwa kikaba kizabera i Muhanga muri EPR Gitarama tariki 01/12/2013.
Hamaze iminsi mu Rwanda haba ibitaramo binyuranye ariko ugasanga ntibyitabiriwe nk’uko ababitegura baba bifuzaga kandi mu by’ukuri baba barashyize imbaraga nyinshi mu kubitegura no kubyamamaza.
Ihuriro rya gikirisitu rihuza urubyiruko rwo mu mijyi ya Butare na Kigali ryateguye igitaramo bise Igitaramo Mpinduramatwara ngo bagamije kuramya no guhimbaza Imana, kandi ngo ni igitaramo kizagaragaramo abahanzi batandukanye.
Sosiyete y’itumanaho ikorera mu Rwanda ya Airtel, kuri uyu wa 06/11/2013, yasusurukije Abanyangoma inamamaza ibikorwa byayo, itangaga ibihembo bitandukanye ndetse inagurisha amaterefone nshya bafite muri promotion.
Ku wa gatanu tariki 22/11/2013 ku rusengero rwa Christian Life Assembly hazabera ijoro ngarukamwaka ryo kuramya rizwi ku izina rya AFLEWO (Africa Let’s Worship) bivuga ngo Afurika reka turamye.
Ku nshuro ya kane, hagiye kubaho inyarwanda Fans Hangout, ibirori bitegurwa buri mpera z’umwaka na Inyarwanda Ltd aho ihuriza hamwe abahanzi n’ibindi byamamare bya hano mu Rwanda n’abafana babo bakidagadura, bakaganira, bagasangira, bakifotozanya n’ibindi.
Kuri iki cyumweru tariki 20/10/2013 muri Bethesda Holy Church, haratangizwa ku mugaragaro igitaramo cyo gusetsa cya Gikristu kiswe “Ramjaane Christian Comedy Launch” kikaba ari intangiriro z’ibindi bitaramo byinshi byo muri ubu buryo bizajya bihuza abahanzi basetsa b’abakristu.
Kuri uyu wa gatanu tariki 11/10/2013 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, harabera igitaramo cyateguwe na Radio KFM 98.7 mu rwego rwo guhuza abahanzi, abafana n’abanyamakuru ba KFM.
Kuri uyu wa gatanu tariki 04/10/2013 muri Quelque Part Bar &Restaurant iri mu nyubako yo kwa Rubangura rwagati mu mujyi wa Kigali harabera igitaramo kiswe “Ladies Night Show”.
Isôko Theatre Rwanda, umuryango w’abanyabugeni uharanira guteza imbere ikinamico nk’inkingi yo gukiza ibikomere biterwa n’intambara no kubaka umubano hagati y’abantu, ugiye kongera kwerekana ikinamico “the monument (Ishusho)” mu mujyi wa Kigali.
Itsinda GSK, Gospel Safety Keepers riratangaza ko ngo ryiyemeje kuruhura Abaturarwanda rikabategurira ibitaramo n’ibindi birori ku buryo bwa gihanga kandi bw’umwuga kuko basaze izi serivisi zikenerwa na benshi kandi zitaboneka henshi mu Rwanda.
Abahanzi ba byendagusetsa bagize itsinda rya Comedy Knight, kuri uyu wa gatandatu tariki 28.9.2013 barataramira abakunzi babo muri Kigali City Tower guhera saa moya za nijoro aho kwinjira bizaba ari amafaranga 5000.
Itsinda rya muzika ryitwa ‘Abenegihanga’ rihagarariye u Rwanda , ku wa kane tariki ya 12/09/2013, ryegukanye umudari wa Bronze, uhwanye n’umwanya wa gatatu ku isi, Mu mikino ihuza ibugugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa irimo kubera i Nice mu Bufaransa.
Mu gihugu cya Belarus ahari hateraniye ba Nyampinga basaga 90 b’ibihugu bitandukanye byo ku isi aho bahataniraga kwegukana ikamba rya Nyampinga w’isi, Nyampinga w’u Rwanda wari witabiriye aya marushanwa, ntiyashoboye kugira umwanya n’umwe yegukana.
Umuyobozi wa Inyarwanda Ltd Wilson Misago uzwi ku izina rya Nelly ari mu myiteguro ya nyuma yo gushinga urugo hamwe n’umukobwa witwa Hilarie Uwabimfura mu bukwe buzaba ku wa gatandatu tariki 14/09/2013.
Abahanzi b’urwenya (comedies) bari mu itsinda rya Comedy Knight bazataramira abakunzi babo kuri uyu wa gatandatu tariki 31/08/2013 muri Century Cinema muri Kigali City Tower.