Steve Harvey yamaganye abashinja umugore we kumuca inyuma

Steve Harvey akaba umunyamakuru w’icyamamare muri Amerika, yakuyeho ibihuha byahwihwiswaga ko umugore we Marjorie yamuciye inyuma kuri bamwe mu bakozi babo barimo n’umutetsi.

Steve Harvey n'umugore we Marjorie
Steve Harvey n’umugore we Marjorie

Uyu mugabo usanzwe umenyerewe mu bitangazamakuru byo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika byumwihariko mu biganiro ategura bica kuri televiziyo, ubwo yari agiye kugira icyo avuga mu muhango yari yitabiriye wa ‘Invest Fest 2023’ byabereye I Atlanta, yabanje gufata umwanya wo gukuraho ibyo bihuha bivugwa ku mugore we.

Harvey yashimangira ko we n’umugore we Marjorie bameze neza kandi ibivugwa atari ukuri ndetse asobanura ko atazigera na rimwe yinjira mu bintu bigamije kubeshya no gusebanya.

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Mbere yuko ntangira, reka ngire icyo mvuga, meze neza. Marjorie ameze neza. Sinzi icyo mwese muba mugamije, ariko mwashaka ikindi kintu cyo gukora, kuko twebwe tumeze neza. Nyagasani abagirire impuhwe. Reka mbabwize ukuri, nta mwanya njya ngira w’ibihuha no gusebanya. Imana yangiriye neza, nubu ndakeye.”

Ikinyamakuru Pulse.ng cyasubjye mu magambo umugore we Marjorie yashyize ahagaragara kuri Instagram ye, yamagana ibyo bihuha bimushinja guca inyuma umugabo we.

Yanditse agira ati: “Njye n’umugabo wanjye ntituzigera duhwema gukuraho ibihuha byuzuye ubusazi no kudusebya. Kandi burya uhabwa byinshi, asabwa byinshi.”

Ibi byose bibaye nyuma yuko Steve yerekeje ku rubuga rwa Twitter, rwahindutse X, maze avuga ko umugore we bamaranye imyaka 16 yamuciye inyuma na bamwe mu bakozi babo bo murugo.

Uyu mugore amakuru avuga ko mu bihe bitandukanye mu myaka amaranye n’ikincyamamare mu bitangazamakuru byo muri Amerika, yagiye amuca inyuma ku bakozi babo barimo ushinzwe kubarindira umutekano (Bodyguard) ndetse n’umutetsi wabo.

Steve Harvey yashyingiranywe bwa mbere na Marcia hagati ya 1981 na 1994. Nyuma yo gutandukana yahuye na Marjorie mu 1990, bombi baza gushyingiranwa mu 2007. Nta mwana bafitanye uretse abana batatu ba Marjorie barimo Umunyamideli w’imyaka 26, Lori, Morgan, ndetse we Jason.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka